Musanze: Arakekwaho kwiba ihene, inyama azihisha mu gisenge cy’inzu
Umugore w’imyaka 42 wo mu Kagari ka Bikara, Umurenge wa Nkotsi, Akarere ka Musanze, yafunzwe akekwaho kwiba ihene y’umuturanyi, aho basanze inyama zayo mu gisenge cy’inzu ye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkotsi, Kabera Canisius, yavuze ko uwo mugore yibye ihene y’umuturanyi ku wa Kane, ayibagira mu nzu iwe nyuma y’iminsi ibiri inyama zifatirwa mu gisenge cy’inzu ye (plafond), aho yari akomeje kuziryaho.
Gitifu Kabera yagize ati “Nyiri itungo yarakomeje ararishakisha araribura, abaturage bagakeka ko iryo tungo ryagiye ku muturanyi, bagezeyo abana bari mu rugo bavuga ko ihene bayibonye ariko ko bayirukanye batazi aho yagiye, ariko icyagaragaye ni uko bari bayishyize mu nzu bayibagiramo”.
Uwo muyobozi yavuze ko nyiri itungo yakomeje gushakisha ihene ye ajya hirya no hino mu masoko arayibura, ariko hakaba undi muturanyi wabo wakomeje kumva impumuro y’inyama mu rugo rw’uwo mugore, atanze amakuru, bafatira inyama z’iyo hene muri urwo rugo.
Gitifu ati “Burya inyama ni ibintu bihumura, umuturanyi wundi ni we watanze amakuru aravuga ati, mube maso muri ruriya rugo hari kuvayo impumuro y’inyama, nibwo twasubiye kuri uwo mugore turamuganiriza, akomeza guhakana ko yibye iyo hene, ariko birangira yemereye ubuyobozi kujya mu nzu kureba ko iyo hene ihari”.
Arongera ati “Ubwo bashakiraga ihene muri iyo nzu, byaje kurangira umwe arebye muri Plafond asangayo umufuka urimo inyama, barebye basanga ni ya hene yibwe. Umugore yashyikirijwe Polisi”.
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Birakabije inzara imeze nabi ubwo uwo arishyura iki?
bibi kwiba
Kwiba numuco mubi niyo waba ukennye wasaba ariko ntutware ibyutahawe ikindi kuba arigitsina gore birasebetse rwose inama nziza nakizwe ubundi imbabazi ntizikuraho ingaruka zicyaha
YEWE???URUGO RWARAVUMWE,UMWANAWE Y,IBYE IBIGORI ARAFUNZWE NONE NA NYINA YIBYE IHENE.???
Uyu muturanyi yakoze cyane gutanga amakuru ko yumva impumuro y’inyama MRI turiya rugo. Ni bake bakora ibyo ahubwo bagafatanya n’abanyabyaha bityo ibimenyetso bikazimangatana burundu
Uyu muturanyi yakoze cyane gutanga amakuru ko yumva impumuro y’inyama MRI turiya rugo. Ni bake bakora ibyo ahubwo bagafatanya n’abanyabyaha bityo ibimenyetso bikazimangatana burundu
Ahaaaa mbega nukur’ibintibyaribikwiyekumuntu wumubyeyipe cyakora,bamuhanekibyeyi kukontiwamenya icyabimuteye wasang’arininzara natwe iwacu iHuye mumurenge wa Huye akagari kanyakagezi umudugudu wa karuhinda umuturanyi aherutsekubur’ingurube tuyisanga munzu yumuturanyiwe.