Umugabo uhora abwira umugore we ko azamwica yihanangirijwe

Mutabazi Emmanuel w’imyaka 30 wo mu Kagari ka Bikara, Umurenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, arashinjwa icyaha cyo guhoza ku nkeke umugore we basezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko, aho ngo buri mugoroba ataha yasinze akabwira umugore we ko azatuza ari uko amaze kumwica.

Nubwo ayo magambo ayahoza mu kanwa, ubuyobozi n’inzego z’umutekano hari ubwo bamufata ngo aryozwe icyo cyaha kijyanye n’uko guhoza ku nkeke uwo bashakanye, bikarangira umugore amusabiye imbabazi.

Ni byo byabaye mu ijoro rishyira tariki ya 27 Kanama 2023 nk’uko abaturage babivuga, ubwo Mutabazi ngo na none yatashye, nk’uko amaze kubigira akamenyero, muri iryo joro akubita umugore we ari na ko amubwira ya magambo yamumenyereje, ati “Nzatuza ari uko nkwishe”.

Ngo bakimara kumva ko muri urwo rugo harimo amakimbirane, nibwo irondo, DASSO, na Gitifu w’Akagari ka Bikara batabaye, batwara Mutabazi, bakimugeza ku biro by’Umurenge wa Nkotsi, mu gihe bagitegereje kumugeza kuri Sitasiyo ya Polisi, umugore araza aratakamba asabira umugabo we imbabazi, ari nako avuga ko yatabawe umugabo ataramukubita.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkotsi, Kabera Canisius, yabwiye Kigali Today, ko n’ubwo uwo mugore atotezwa n’umugabo, ari na we uba uwa mbere mu gusaba ko umugabo we adahanwa.

Ati “Ni ubusinzi bukomeje gutera amakimbirane muri uwo muryango, noneho iyo umugabo yakoze amakosa ubuyobozi bukamukurikirana umugore araza ati, reka reka umugabo wanjye uretse ko yashatse kunkubita ngatabaza nta kindi dupfa, n’ubu yaje atakamba asaba ko umugabo we tutamufunga”.

Nyuma y’uko Mutabazi yasabiwe imbabazi n’umugore we, yihanangirijwe bwa nyuma, yemera ko atazongera gutoteza umugore we anabishyira mu nyandiko, nk’uko Gitifu Kabera yakomeje abivuga.

Ati “Yiyemeje ko atazongera kuvuga nabi mu rugo kuko yanabikoreye inyandiko, kugira ngo niyongera bibe kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko yagiye akora ibyaha mu bihe bitandukanye”.

Arongera ati “Noneho n’umugore we, twamubwiye ko ubwo yasabye ko umugabo we bamurekura, ingaruka zaba nyuma yazirengera, kuko aba yanze kugaragaza ukuri kuri ibyo byaha umugabo we amukorera, kugira ngo ashyikirizwe RIB abihanirwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka