Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko umubare w’abatuye mu manegeka ugenda wiyongera uko ibiza bigenda byiyongera. Ubuyobozi bw’Akarere bubitangaje mu gihe tariki ya 12 Gashyantare 2022 umubyeyi n’abana babiri bapfuye bagwiriwe n’umukingo mu Kagari ka Gisa, Umurenge wa Rugerero.
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) iratangaza ko abantu babarirwa muri 40 ari bo bamaze guhitanwa n’ibiza mu gihugu hose guhera muri Mutarama muri uyu mwaka wa 2022.
Inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique zafashe uduce tubiri twari twihishemo ibyihebe ari two Pundanhar na Nhica do Ruvuma turi mu Burengezuba bw’Akarere ka Palma.
Polisi y’u Rwanda yamenyesheje abakoresha umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira ko kubera imvura nyinshi, amazi y’umugezi wa Nyabarongo yafunze uwo muhanda.
Umujyanama wihariye wa Perezida Kagame mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, yavuze ku ngorane bahuye na zo ubwo bari mu byishimo bamaze gufata Nyagatare mu rugamba rwo kubohora Igihugu, ibibazo bashyizwemo na bamwe mu basirikare badohotse ku nshingano bakigira kunywa inzoga.
Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha (ASOC), mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 11 Gashyantare 2022, bafashe Musonera Eugene w’imyaka 38 na Nshimiyimana Vedaste w’imyaka 35. Bafatanywe inzoga 387 zitandukanye zo mu bwoko bwa Likeli(Liquors). Musonera yafatanwe amacupa 75 naho (...)
Polisi ikorera mu Karere ka Burera, tariki ya 10 Gashyantare 2022, ku bufatanye n’umujyanama w’ubuzima, bafashe uwitwa Sibomana Aimable w’imyaka 52 y’amavuko.
Imvura yaguye ahagana saa munani mu Karere ka Huye kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Gashyantare 2022, yagushije urusengero mu Murenge wa Karama, abari barwugamyemo babiri bahita bapfa, hanyuma 14 bakomeretse bajyanwa kwa muganga.
Umugabo w’imyaka 35 ukomoka mu Karere ka Burera, yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa amabuye y’agaciro ya gasegereti, apima ibiro 1,288 yari atwawe mu modoka yo mu bwoko bwa Daihatsu, mu buryo bwa magendu.
Ingabo ziri kuminuriza mu ishuri rikuru rya Gisirikare (Rwanda Defence force Command and Staff College) riri mu Karere ka Musanze, zagiriye uruzinduko mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi. Bamwe muri bo baturutse mu mahanga batangariye cyane ubwiza basanganye uwo mudugudu bashimangira ko bahigiye byinshi.
Abana bane bo mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana bagiye gutashya bica(gusarura) ibiyege (bijya kumera nk’ibihumyo) barabirya, bahita bamererwa nabi bararemba umwe ahita apfa.
Imvura yaraye iguye mu Karere ka Rutsiro mu masaha arenga icumi, yahitanye umuntu umwe ndetse itwara ibiraro bihuza imirenge, ahandi ituma inkangu zimanuka zifunga imihanda, ubuhahirane burahagarara.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza ku wa Kane tariki ya 3 Gashyantare 2022 yasuye abapolisi bakorera mu Ntara y’Iburengerazuba. Ni uruzinduko rwabereye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi.
Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 2 Gashyantare 2022, abapolisi bo mu ishami rishinzwe gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga no gukoresha ibizamini bafashe Niyoyita Emille w’imyaka 31 afite ubutumwa buhimbano bugaragaza ko yipimishije icyorezo cya COVID-19. Yafatiwe mu Karere ka Nyarugenge kuri sitade ya Kigali i (...)
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye umwambaro uzajya wambarwa n’abakozi barwo mu rwego rwo kunoza imikorere n’imitangire ya serivisi, kugira ngo ababagana babashe gutandukanya abagenzacyaha n’abandi bantu.
Polisi ikorera mu Karere ka Nyamagabe, ku wa Gatandatu tariki ya 29 Mutarama 2022 ahagana saa munani z’amanywa, yasanze abantu 175 mu rugo rwa Nyirahuku Marie Rose barimo gusenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Bafatiwe mu Murenge wa Gasaka, Akagari ka Kigeme, Umudugudu wa Gakoma.
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi, tariki ya 25 Mutarama 2022 bwaregeye urukiko abagabo babiri baturuka mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Nyamiyaga, Akagari ka Kabeza, Umudugudu wa Karambo, bukaba bubakurikiranyeho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa byateje urupfu.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, iraburira bamwe mu bamotari bahisha pulake za moto, bagamije kuyobya uburari, no guhishira ibyaha baba bakoze.
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) igaragaza ko abantu 15 bamaze guhitanwa n’ibiza mu minsi 25 kuva umwaka wa 2022 utangiye. Ishusho y’ibiza mu Rwanda mu gihe cy’Urugaryi igaragaza ko ibiza biboneka byakomerekeje abantu 37, inzu zasenyutse 130, imyaka ihinze kuri hegitari 132 yarangiritse.
Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe imikoranire n’abaturage n’izindi nzego, Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, tariki ya 25 Mutarama 2022, yasuye abagororerwa mu kigo cya Iwawa giherereye mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Boneza. Yabasabye kubyaza umusaruro amasomo bamazemo amezi 9. Yabasabye ko ayo masomo (...)
Perezida Paul Kagame yasobanuye ko ubushobozi buke mu bijyanye n’indege butuma ingabo za Afurika zirwanira mu kirere zidatabara mu buryo bwihuse ahagaragaye ibibazo by’umutekano.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yafunguye Inama y’Ihuriro nyafurika ry’Abagaba b’Ingabo zirwanira mu kirere, ikaba izamara iminsi ine iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Mutarama 2022.
Ubuyobozi n’Inzego zishinzwe umutekano mu Ntara y’Amajyaruguru, buravuga ko bwatangiye gukaza ingamba zo gushakisha no guhana by’intangarugero abafite aho bahuriye n’ibiyobyabwenge na magendu bazwi nk’Abarembetsi, bagaragara mu turere tuyigize, kugira ngo bikureho icyuho kikigaragara mu bukungu, imibereho n’iterambere (...)
Mu mukwabu wo kurwanya ubujura bw’amashanyarazi ukorwa buri gihe na Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) ifatanyije n’Inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, mu byumweru bibiri bya Mutarama 2022 abantu 11 barafashwe mu bice bitandukanye by’igihugu bakekwaho gukoresha amashanyarazi atishyurwa, abandi bakekwaho kwiba no (...)
Abantu batatu bo mu Mujyi wa Kigali bakurikiranyweho kwiyita ko ari abakozi ba Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG), bakiba insinga z’amashanyarazi hamwe n’izihuza camera zo ku muhanda.
Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, tariki ya 18 Mutarama 2022 ryahuguye abakozi batandukanye bo mu bitaro bya La Croix du Sud cyangwa ahazwi nko kwa Nyirinkwaya. Ibi bitaro biherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera, akaba yari amahugurwa y’umunsi umwe.
Ahagana mu ma saa tatu z’umugoroba ku itariki 17 Mutarama 2022, mu Murenge wa Bushoki ahazwi ku izina rya Mukoto mu Karere ka Rulindo, Polisi yafatiye muri RITCO udupfunyika (boules) 762 tw’urumogi, abagenzi baryumaho habura nyiri umuzigo.
Mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Gifumba, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga habonetse umurambo w’umugore witwa Nyirangendahimana Jeannette, wishwe mu ijoro ryo ku wa 13 Mutarama 2022.
Benshi mu bumvise ibivugwa ku rupfu rw’umwana witwa Akeza Elisie Rutiyomba wo mu Kagari ka Busanza Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro witabye Imana ku wa Gatanu tariki 14 Mutarama 2022 bivugwa ko yaguye mu mazi idomoro ya litiro 200 baguye mu kantu, gusa bashidikanya ku bivugwa ku rupfu rwe.
Umurambo w’umusaza w’imyaka 76 y’amavuko wabonetse mu mugezi wa Mukungwa, nyuma y’iminsi yari ishize ashakishwa n’abo mu muryango we.