Abanyamaguru bashima agaciro bahabwa mu nzira zabagenewe mu muhanda

Abagenda n’amaguru mu mihanda cyane cyane yo hirya no hino mu mijyi no mu nkengero zayo, barishimira uburyo bahabwa agaciro n’abatwara ibinyabiziga, iyo bageze ahabagenewe ho kwambukira umuhanda hazwi nka ‘Zebra Crossing’ hagizwe n’amabara atambitse y’umukara n’umweru.

Abagenda n'amaguru barishimira ko basigaye bahabwa umwanya wo kwambuka bisanzuye
Abagenda n’amaguru barishimira ko basigaye bahabwa umwanya wo kwambuka bisanzuye

Ni nyuma y’ubukangurambaga buherutse gukorwa na Polisi y’u Rwanda bwibutsa abakoresha umuhanda uburyo bwo kubahiriza amategeko y’umuhanda, cyane cyane mu bimenyetso bifasha buri wese kwambuka umuhanda mu mwanya ukwiye.

Bamwe mu bagenda n’amaguru b’i Musanze baganiriye na Kigali Today, barishimira umusaruro ubwo bukangurambaga bwatanze, dore ko ngo mu bihe byo hambere bitaboroheraga kwambukiranya umuhanda, bitewe n’abatwara ibinyabiziga babimaga uburenganzira bwabo bwo kwambuka, ugasanga bamwe barakererwa mu kazi kabo ka buri munsi, mu gihe babaga bategereje ko imodoka zigabanuka bakabona kwambuka.

Ubu bari mu byishimo nyuma y’uko basigaye bahabwa umwanya ukwiye wo kwambuka umuhanda, aho abatwara ibinyabiziga bibwiriza guhagarara mu gihe babonye umugenzi ko akeneye kwambuka.

Uwitwa Munyabuhoro Gabriel ubwo yambukaga n’amaguru, yabwiye Kigali Today ko yatunguwe no kubona imodoka zihagaze agatambuka, aho avuga ko byabanje kumutonda abanza guhagarara iminota mike, kugeza ubwo bamwe mu batwaye ibinyabiziga ari bo bamusaba kwambuka.

Ati “Ibi bintu birantunguye, ngiye kubona mbona imodoka na moto birahagaze, nabanje kujijinganya ntinda kwambuka kuko nabonaga ko ndi umwe ntakwiye kwambuka mbere y’ibyo binyabiziga, nibwo abashoferi banyeretse ko ngomba kwambuka birantungura, ni yo mpamvu mubonye ko nambutse nishimye mbapepera mbashimira uburyo bampaye agaciro”.

Arongera ati “Turashimira Polisi ku bw’agaciro yahaye abanyamaguru ikora ubukangurambaga bugaragaza agaciro k’abanyamaguru, none tukaba duhawe umwanya wo kwambuka twisanzuye, mu gihe mu bihe byo hambere byajyaga bidutinza”.

Undi mugenzi witwa Kalisa Florence we yagize ati “Nageze aho kwambukira mbona imodoka na moto byose birahagaze ngo ntambuke kandi ndi umwe, ubwo rero biranejeje birananshimishije, ibyo byose ni Polisi yacu, mbyakiriye neza bikomereze aha, ndashimira umukuru w’igihugu na Polisi kubwo guha agaciro twe tugenda n’amaguru”.

Nubwo abatwara imodoka ndetse n’abamotari bashimwa ko bubahiriza amabwiriza ajyanye na Zebra Crossing, haracyari ikibazo cy’imyumvire ku batwara amagare (abanyonzi), aho abenshi bakomeje kugaragara barenga kuri ayo mabwiriza, aho bambuka batitaye ku munyamaguru.

Bamwe mu banyonzi baganiriye na Kigali Today, baranenga bagenzi babo bakomeje kurenga ku mabwiriza ajyanye no kubahiriza ibimenyetso bifasha abantu kwambuka umuhanda (Zebra Crossing).

Uwitwa Munyangabe Pierre yagize ati “Abenshi mu banyonzi bamaze igihe bakorera mu mujyi twubahiriza amategeko ajyanye no kwambuka umuhanda, turi kuvangirwa n’abanyonzi baba baturutse mu cyaro, ni bo bapfa kwambuka batubahirije amategeko ugasanga impanuka ziriyongera”.

Undi utwara igare witwa Ndagijimana Elissa ati “Muri iyi minsi turi kubahiriza amategeko y’umuhanda, cyane ajyanye no kuwambukiranya cyane cyane aho Polisi ibiduhuguriye, turi kubyubahiriza uretse bamwe usanga batuvangira. Nanjye mbere nta kintu nitagaho, ariko aho tubikanguriwe ndahagarara mu gihe bibaye ngombwa umugenzi akabanza kwambuka. Turasaba abarenga kuri ayo mategeko kwisubiraho”.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yabwiye Kigali Today ko ubukangurambaga bamazemo iminsi bwatanze umusaruro, aho abatwara ibinyabiziga n’abagenda n’amaguru bibukijwe inshingano zabo mu gukoresha neza Zebra Crossing, avuga ko imbaraga zashyizwe muri ubwo bukangurambaga, zafashije abakoresha imihanda kurushaho kubahiriza amategeko.

Yavuze kandi ko n’ubwo ubwo bukangurambaga bwatanze umusaruro, hakiri ikibazo ku bagenda n’amaguru ndetse n’abanyonzi.

Ati “Kugeza ubu abanyamagare n’abanyamaguru, ni bo bagifitemo udukosa duke, ariko abatwara imodoka n’abamotari bo bamaze gusobanukirwa neza ayo mabwiriza. Hari abanyamaguru bakinyura aho inzira zitari, ugasanga barajya guca mu ndabo, cyangwa bagera muri zebra crossing ugasanga barambuka bavugira ku matelefoni, abanyamagare na bo ugasanga bigize ba ntibindeba, ntibashake guha akanya abanyamaguru ngo bambuke”.

SP Mwiseneza, yihanangirije abagikora amakosa mu muhanda, ati “Ubukangurambaga twabuhaye umwanya munini kuko twabonaga ko ari ikibazo, abaturage barumvise ariko turakomeza gusaba abanyamaguru kwirinda kwambuka bavugira kuri telefoni, kwirinda kugera muri zebra crossing ngo bumve ko ari ho bagomba guhoberanira”.

Arongera ati, “Abanyamaguru bagomba kwihuta bagaha umwanya ibinyabiziga na byo bigatambuka, ariko birinde kwambuka birukanka kuko ushobora kwiruka ukagwa ukaba wakomereka, nibambuke bihuta ariko bareke gutanguranwa niba babona ko imodoka yatangiye kwinjira, nibareke guca mu ndabo, bace mu nzira yabugenewe”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Afande nibyiza cyane buriya nabatwara ibinyabiziga nabo ubwabo akenshi banyura muli ziriya nzira zagenewe abanyamaguru gusa haracyarimo ikibazo cyabantu batubahiriza amategeko yumuhanda amagare abanyamaguru kuko ntabihano bahabwa abanyamagare bameze nkabatagengwa namategeko gukoresha umuhanda nabi kugenda amajoro guteza impanuka abanyamaguru abantu bambuka Zébra c bavugira kuli téléphone bakwiye kujya bahanwa cyangwa utwaye ikinyabiziga ntafatwe igihe uwo bahuriyemo ali kuli téléphone ntahanwe kuko uwo yinjira muli Zébra atanarebyeko ikinyabiziga cyamutanze mumirongo ubwenge buba buli mubindi

lg yanditse ku itariki ya: 16-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka