Abahanga bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ngo bari mu nzira yo gushyira ahagaragara uburyo bushya bwo kongera selire (cellules/cells) zikuza umusatsi ku bantu bawutakaza kubera uruhara.
Kwisiramuza ni imwe mu ngamba zafashwe n’akarere ka Nyabihu mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya SIDA kitagira umuti ntikigire n’urukingo aho biteganyijwe ko umwaka wa 2013 uzarangira 1/10 by’abagabo bamaze kwisiramuza.
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, aranenga cyane abatuye umurenge wa Busogo, batitabira ku rugero rushimisha ubwisungane mu kwivuza, nyamara umurenge wabo nta kibazo kijyanye n’ubukene kiwugaragaramo.
Imibare ishyirwa ahagaragara na Minisitiri y’Ubuzima igaragaza ko abantu bagera kuri 39% mu gihugu cyose ari bo bamaze gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza (mitiweli) y’umwaka 2013-2014.
Kuva gahunda ya Rapid SMS yatangira mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera imaze kurandura impfu z’abana bapfaga bakiri bato ndetse n’abagore batwite.
Umuyobozi w’akarere ka Burera atangaza ko ikigo nderabuzima cya Rugarama, mu murenge wa Rugarama, kiri hafi gutangira kubakwa kuko amwe mu mafaranga ateganywa kucyubaka yabonetse n’isoko ryo kucyubaka rikaba ryaratanzwe.
Mu rwego rwo kugabanya ingaruka ziva ku kwandura indwara z’ibyorezo bikomotse ku kunywa ibiyobyabwenge, Polisi y’igihugu ishami ry’ubuvuzi ikomeje ibikorwa byo gupima ku bushake abaturage indwara zinyuranye harimo icyorezo cya SIDA mu mirenge inyuranye igize Akarere ka Nyagatare.
Benshi mu barwayi n’abarwaza ntibazi ko bafite uburenganzira bwo gutanga amakuru ku baganga batabitaheho neza bijyanye n’amategeko y’ubuvuzi; nk’uko bitangazwa n’Inama nkuru y’Abaforomo n’Ababyaza (NCNM).
Itsinda ry’abaganga b’ababasirikare bakorera muri Brigade ya 511 ikorera no mu karere ka Nyagatare, kuri uyu wa 7 Ukwakira batangiye gahunda yo gusiramura abaturage babyifuza mu murenge wa Tabagwe.
Kuri uyu wa Mbere tariki 30/09/2013, ku Bitaro by’i Nemba hatashywe One Stop Center izita ku bantu bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ikazatanga serivisi zose bakenera mu gihe mbere basiragiraga.
Inzobere z’Abashinwa b’abaganga basuye ibitaro bya Kinihira biri mu karere ka Rulindo tariki 27/9/2013 babitera inkunga irimo ibikoresho bya mudasobwa n’ imiti ikoreshwa mu buvuzi bw’amenyo.
Abanya-Etiyopiya batanu bari mu rugendo shuri mu Rwanda bemeza ko u Rwanda ruri imbere mu bihugu bitandukanye basuye biga ibijyanye mu gusuzuma no gukumira ibicurane by’ibiguruka, biturutse kuri gahunda iteguye neza ijyenga uru rwego.
Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) yatangije gahunda yo gukingira kanseri y’inkondo y’umura n’itangwa ry’ikinini cy’inzoka hagamijwe kwita ku buzima bw’umwana, ingimbi n’abangavu.
Icyegeranyo cyashyizwe ahagaragara n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bikorwa byo kurwanya indwara ya Sida (UNAIDS), kirerekana ko u Rwanda ruri mu bihugu byagerageje kwita ku bafite ubwandu bwa Sida, rubagezaho ubufasha bushingiye ku miti igabanya ubukana bwa Sida.
Mu bushakashatsi yakoze akabutangariza abari bitabiriye inama mpuzamahanga ku kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe yabereye muri Kaminuza y’u Rwanda tariki 18-19/9/2013, Emmanuel Habimana yagaragaje ko gusaba imbabazi byorohereza uzatswe ndetse na nyir’ukuzisaba.
Umushinga Partners In Health: Inshuti Mu Buzima wahaye imbangukiragutabara (Ambulance) nshya ibitaro bya Butaro, biri mu karere ka Burera, kugira ngo ijye ibafasha mu bikorwa by’ubuvuzi ndetse no gutabara imbabare byihuse.
Abaganga baturutse mu bitaro bya gisirikare by’u Rwanda (RMH), abaturutse mu bitaro bya kaminuza ya Aga Khan byo muri Kenya n’abandi bo mu Bwongereza, bararebera hamwe uburyo bahuza imbaraga mu gufasha ababagana bivuza ububabare butandukanye.
Abakora ubushakashatsi n’abatanga ubufasha ku bijyanye no kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe bateraniye muri Kaminuza y’u Rwanda (NUR) guhera kuwa 18/9/2013, mu nama y’iminsi bibiri, mu rwego rwo kurebera hamwe ibyagenderwaho ku kurushaho gufasha abafite ibibazo byo mu mutwe.
Abajyanama b’ubuhinzi bo mu Mirenge 14 y’Akarere ka Gatsibo bahawe amashimwe kubwo ibikorwa by’indashyikirwa bakora. Muri iki gikorwa buri wese yashyikirijwe igare, aya magare akazajya abafasha mu kazi kabo ka buri munsi.
Hagamijwe gushakira abaturage ubuzima bwiza buzira indwara, kuwa 13/09/2013, abayobozi b’amadini n’amatorero bo mu karere ka Rusizi bibukijwe gushishikariza abayoboke babo kugura ubwisungane mu kwivuza kuko roho nzima utura mumubiri muzima.
Imibare itangazwa n’abayobozi bo mu karere ka Gicumbi iragaragaza ko muri rusange kugera ubu abaturage batarenze 60% aribo bamaze gutanga amafaranga yo kwinjira muri gahunda y’Ubwisungane mu kwivuza bita Mituweli, ariko ngo hakaba hari n’imirenge ikiri ku gipimo cya 30%.
Ku bitaro bya Gihundwe mu karere ka Rusizi hari inzobere z’abaganga bakomoka mu gihugu cya Kenya bari kuvura buri wese ubishaka indwara bita ibibari kandi bakayivura ku buntu. Iki gikorwa cyatangiye kuwa 02/09/2013 cyikazasozwa ku itariki ya 09/09/2013.
Ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza mu karere ka Nyamagabe (MUSA) kiratangaza ko icyumweru cyo kuwa 19-25 /08/2013 cyagenewe ubukangurambaga hagamijwe kuzamura umubare w’abaturage bitabira ubwisungane mu kwivuza cyatanze umusaruro ufatika.
Umuryango nyarwanda uharanira kurengera ubuzima (Health Development Initiative:HDI) urasaba ko urukingo rwa SIDA rwageragejwe mu nyigo yiswe PrEP, rwaboneka kandi ku giciro gito cyane kugirango rufashe abafite akaga ko kwandura agakoko gatera SIDA bose kutandura.
Nyuma y’uko akarere ka Gakenke kahembwe abayobozi b’imidugudu bahize abandi mu gushishikariza abaturage gahunda za Leta zirimo umuganda, mitiweli, n’izindi mu mwaka ushize, ubu bamwe mu bayobozi bafite ishyaka ryo gukora cyane kugirango nabo bazegukane ibyo bihembo.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Huye batishoboye, tariki 22/08/2013, bashyikirijwe impano y’amakarita y’ubwisungane mu kwivuza n’intumwa za Caisse d’entraide yo muri Kaminuza y’u Rwanda (NUR).
Umugore witwa Musabeyezu Delphine uturuka mu karere ka Ruzisi atanga ubuhamya avuga uburyo ngo yumva ubu amerewe neza mu mubiri nyuma yo kuvurirwa kanseri y’ibere mu bitaro bya Butaro biherereye mu karere ka Burera.
Nyuma yo gukora iperereza ryimbitse ku cyaba cyaratumye Nyirangenzehayo Clementine w’imyaka 33 y’amavuko abyara abana 5 tariki 09/08/2013 bagahita bapfa, basanze uyu mubyeyi yarabanje kunyura mu bapfumu avuga ko yarozwe bitewe n’ubunini bw’inda yari afite.
Mu bitaro bya Butaro biherereye mu karere ka Burera, kuwa 20/08/2013, hatashywe ikigo gishya kitwa Butaro Ambulatory Cancer Center kizajya kivurirwamo abarwayi ba kanseri baturutse mu Rwanda no hanze yarwo ariko bataha aho kuhaba.
Umuyobozi ushinzwe kuboneza urubyaro muri minisiteri y’ubuzima, Dr Léonard Kagabo aratangaza ko gahunda yo kuboneza urubyaro mu gihugu igiye kwegerezwa abaturage ku midugudu kuko byagaragaye ko abenshi bagana ibigo nderabuzima baka iyi serivisi.