Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye na leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatashye ku mugararagaro ikigo nderabuzima cyo gufasha kuvura ingabo n’abaturage muri rusange. Ikigo kizaba giherereye mu karere ka Gicumbi.
Mu karere ka Gicumbi hafunguwe imashini yitwa Vigen massage ifasha abantu kugorora ingingo n’imitsi igashyira imyungu ngugu mu mubiri ndetse igatuma amaraso atembera neza mu mubiri.
Ministeri y’ingabo (MINADEF) iratangaza ko ibitaro bya gisirikare bya Kanombe bifite gahunda yo kuba ibitaro by’icyitegererezo mu karere kose, ku buryo byagabanya umubare w’Abanyarwanda bajya kwivuza mu mahanga.
Abaturage batuye mu kagali ka Buteteri mu murenge wa Mushubi mu karere ka Nyamagabe, batashye ivuriro riciriritse (Poste de Santé) biyubakiye, nyuma yo kubona ko kugera ku kigo nderabuzima bitari biboroheye kubera ikibazo cy’umuhanda.
Ikarita y’ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé) yahawe ubushobozi ku buryo uyifite azajya abasha kujya kwa muganga kwisuzumisha indwara z’akarande zirimo Kanseri, Diabète n’indwara z’umutima.
Nyuma y’uko akarere ka Ngororero kaje ku mwanya wa kane mu kwitabira ubwisungane mu kwivuza ku rwego rw’igihugu, umuyobozi wako, Ruboneza Gedeon, aratangaza ko biyemeje kuzaza ku mwanya wa mbere mu mwaka utaha wa 2013-2014.
Ubwo Minisitiri w’ubuzima yasuraga ibitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB) kuwa 06/06/2013, yavuze ko atishimiye isuku n’imicungire yahasanze, maze bukeye bwaho, tariki 07/06/2013, yandika ibaruwa ishyiraho umuyobozi mushya w’agateganyo muri iki kigo.
Ibyo bigo byashyikirijwe izo nkunga kuri uyu wa gatatu tariki 12/06/2013, ni ikigo nderabuzima cya Kimironko, Ikigonderabuzima cya Kinyinya n’Ikigo nderabuzima cya Nyabihu.
Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe (RMH) byasinyanye amaserano y’ubufatanye n’ibya Faycal. Amasezerano y’imikoranire yasinwe kuri uyu wa Gatatu tariki 12/06/2013, azibanda mu guhererekanya abaganga no guhanahana ubunararibonye mu buvuzi.
Abajyanama b’ubuzima bo mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza baguze imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Dyna ku mafaranga miliyoni 15 ikazabafasha kurushaho kwiteza imbere.
Minisitiri w’ubuzima, Dr. Binagwaho Agnès, uyu munsi tariki ya 6/6/2013 yasuye ibitaro bya Kaminuza by’i Butare. Amaze kuzenguruka mu mazu mashyashya yubatswe muri ibi bitaro, ndetse no mu maserivisi asanzwe akora, yavuze ko atishimiye isuku yahasanze ndetse n’uburyo ibi bitaro bicungwa.
Dr. Musa Tugilimana, umuganga mukuru ukora ubuvuzi bwo kubaga indwara zitadukanye (Chirurgie Generale), atangaza ko yaretse gukomeza gukorera ubuvuzi bwe i Buryayi aho agiye gutangira kwita ku Banyarwanda batandukanye batabonaga ubuvuzi ashoboye.
Mu isuzuma mikorere ryakozwe n’umushinga wo muri munisiteri y’ubuzima witwa Single project implementation unit (SPIU) ufatanyije na laboratwari nkuru y’igihugu (NRL), Laboratwari y’ibitaro bya Gihundwe mu karere ka Rusizi yabonye amanota 85,6% ahanywe n’inyenyeri enye.
Ku bitaro bya Gisirikare biri i Kanombe, abarwayi bamwe iyo bahageze ngo bumva batangiye koroherwa bataravurwa, kubera kwakirwa, gufatwa neza ndetse n’ubushobozi bwo kuvura indwara zigakira neza.
Ku bufatanye bw’ibitaro bya gisirikare bya Kanombe, abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bo mu karere ka Nyanza bagiye kumara icyumweru cyose bavurirwa ubuntu indwara zinyuranye bakomora kuri Jenoside.
Bamwe mu baturage bagana ibigo by’ubuvuzi (Poste de Sante) byunganira ibigo nderabuzima bikorera mu turere twa Gatsibo na Nyagatare, baragaragaza impungenge baterwa no kuba ayo masantere atakibonekaho imiti bigatuma indwara zikomeza kubazahaza.
Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe (RMH) birakoresha uburyo butunganya amazi yanduye akongera akaba meza ku kigero cya 90%. Ubwo buryo bukoreshejwe bwa mbere mu ivuriro mu Rwanda, buzajya bufasha gukoresha ayo mazi mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije.
Mu gikorwa cyo gushishikariza urubyiruko kwirinda SIDA no kubafasha kumenya uko bahagaze ku buryo bworoshye, tariki 03/06/2013, urubyiruko rusaga ijana rwo mu karere ka Muhanga rwipimishije ku bushake ndetse runagirwa inama.
Umuryango Imbuto Foundation wakoze ubukangurambaga ku ndwara ya malariya ku baturage batuye mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge kuri uyu wa Kane tariki 30/05/2013. Igikorwa cyaranzwe n’ibiganiro n’imikino bigamije kwerekana ububi bwa malariya.
Itsinda ryabantu bakora munzego zitandukanye bo mu gihugu cya Tanzania basuye abakora umwuga w’uburaya bo mu karere ka Rusizi bazwi ku izina ry’abatabazi uburyo bwiza bafite bwo kurwanda icyorezo cya SIDA.
Bamwe mu baturage barwariye mu bitaro bya Kabgayi mu karere ka Muhanga barasaba umuryango Imbuto Foundation ko wajya ubakorera ubuvugizi maze bakajya bahabwa inzitiramubu hakiri kare kuko ngo ziza izindi zarashaje.
Biteganyijwe ko uyu mwaka w’imihigo wa 2012-2013 urangirana n’impera za Kamena, Ikigo Nderabuzima cya Muyongwe kizaba cyuzuye mu gihe Ikigo Nderabuzima cya Kamubuga cyo cyatangiye gukora.
Umuyobozi w’akarere ka Gasabo, Willy Ndizeye, arashishikariza abaturage batuye mu murenge wa Nduba kugira ubwisungane mu buvuzi, kugira ngo bakomeze ibikorwa by’iterambere bafite umutekano w’ubuzima bwabo.
Abana b’abakobwa 6000 nibo barebwa na gahunda yo gukingira kanseri y’inkondo y’umura, yibasira abagore, nyamara ngo ikaba ishobora kwirindwa igihe umwana w’umukobwa afashe urukingo rwayo hakiri kare.
Ivuriro ry’ibanze Poste de santé ryubatswe n’Umuryango w’Abanyakoreya “Good Neighbors Rwanda”, mu Kagari ka Ngoma mu Murenge wa Nyamiyaga, kuri uyu wa kane tariki 23/05/2013 ryamurikiwe abaturage.
Ambasaderi wungirije wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Lapenn Jessica, aratangaza ko we n’itsinda ayoboye bishimiye uburyo inkunga bagenera Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe (RMH), bayikoresha bita ku buzima bw’abasirikare n’Abanyarwanda muri rusange.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 2918 bo mu karere ka Bugesera nibo bavuwe n’inzobere z’abaganga bo mu bitaro bya gisirikare by’u Rwanda bya Kanombe mu gihe hari hateganyijwe kuvurwa 826.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare buratangaza ko bugiye kuganira na rwiyemezamirimo wubaka poste de santé mu mudugudu wa Gatebe ya 2 mu murenge wa Rwimiyaga kugirango irangire vuba.
Umusaza witwa Christophe Batura, atuye mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye avuga ko azi ubwoko bw’ibyatsi 360 yifashisha mu kuvura indwara zitandukanye.
Kugabanya indwara z’ibyorezo n’izifata abantu ziturutse ku nyamanswa niyo ntego ya One Health Student’s Club ikorera muri kaminuza Umutara Polytechnic no mu ishuli ry’ubuforomo n’ububyaza rya Nyagatare yafunguwe ku mugaragaro.