Abaganga b’Abahindi bari mu Rwanda mu gihe cy’iminsi ibiri kuva tariki 24/07/2013 aho bari kuvura zimwe mu ndwara n’ibibazo byasabaga umurwayi gufata indege bakajya hanze.
Abajyanama b’ubuzima bo mu murenge wa Gahini mu karere ka Kayonza ngo baramutse babonye inyoroshya ngendo barushaho kunoza akazi ka bo, nk’uko bivugwa na Tuyisenge Emmanuel uhagarariye abajyanama b’ubuzima muri uwo murenge.
Abadage bo mu kigo cya MDH AG Mamisch Dental Health bemereye Ibitaro by’akarere ka Nyanza inkunga yo kuvugurura serivisi y’ubuvuzi bw’amenyo yari isanzwe ikorera muri ibyo bitaro ariko nta bikoresho bihagije ifite.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bwavuje umugore wari umaze imyaka itari mike afatwa na benshi nk’umurwayi wo mu mutwe, aho bakundaga kumwita umusazi, aza gukira none ubu abayeho nk’abandi bose.
Abaturage bivuriza mu kigo nderabuzima cya Gitarama giherereye mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga, barinubira serivisi mbi bahabwa muri iki kigo. Ngo hari igihe iyo bagiyeyo babura ubakira bagahitamo kwivuriza ku mavuriro yigenga.
Ku nkunga ya USAID, umushinga witwa Rwanda Family Health Project umaze umwaka ushinzwe, kuri uyu wa mbere tariki 15/07/201, washyikirije ibitaro bya Nemba ibikoresho bizakoreshwa muri One Stop Center izita ku bantu bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri abanza byo mu kagari ka Shami na Kagasa mu murenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera barahabwa ibiganiro bijyanye no kwirinda indwara zikomoka ku isuku nke, ibyo bikaba biterwa nuko muri ako gace hari imwe muri iyo miryango igaragaramo izo ndwara.
Abagize umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu, Meaningful World, bavuga ko bagiye kugira imikoranire ya hafi n’ishyirahamwe ry’abapfakazi ba Jenoside (AVEGA) bo mu murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro.
Abakozi b’Ibitaro Bikuru bya Kibuye mu karere ka Karongi baravuga ko nubwo bishimira inyubako y’ibitaro bishya, ngo ntabwo banyuzwe 100% n’iyo nyubako kuko ngo hari serivisi zimwe na zimwe basanze zitaratekerejweho.
Abacungamari ba mitiweli mu bigo nderabuzima n’ibitaro bo mu Karere ka Gakenke bemeza ko ubwisungane magirirane mu kwivuza buzwi nka mitiweli bwishyura serivisi zo kwa muganga zitari ngombwa.
Abanyeshuri bo mu ishuri IPRC Kigali (Integrated Polytechnic Regional Center) ryahoze ryitwa ETO Kicukiro bateye inkunga mugenzi wabo bamugurira insimburangingo y’akaguru ifite agaciro karenga ibihumbi 700 by’amafaranga y’u Rwanda.
Ubutumwa bwo kugaburira abana indyo yuzuye no kwihutira kubajyana kwa muganga igihe cyose bagaragaje ibimenyetso by’indwara zituruka ku mirire mibi nibwo butangwa n’ikigo nderabuzima cya Nyagatare giherereye mu karere ka Nyagatare ku babyeyi muri rusange.
Ibitaro byitwa Mercy bya Oklahoma muri Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), byemereye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ko bizafatanya n’inzego za Leta mu guteza imbere ubuvuzi mu Rwanda, nyuma y’inyigo irimo gukorwa kugira ngo bamenye ibyiciro bigomba kwitabwaho kurusha ibindi.
Abaganga babiri baturutse mu bitaro bya Apollo byo mu mujyi wa Chennai ho mu Buhinde, baraba bari mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 26/06/2013 kugirango bavure abarwayi batandukanye bafite indwara z’imitima ndetse n’imitsi.
Bamwe mu bavuzi gakomndo bo mu karere ka Gisagara baravuga ko igituma badatera imbere ari ukuba badafite ubushobozi buhagije ngo nabo babashe gukora imiti myinshi ikoranye ubuhanga, bakaba bifuza ko nabo bajya baterwa inkunga nk’andi makoperative akora ibikorwa binyuranye.
Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye na leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatashye ku mugararagaro ikigo nderabuzima cyo gufasha kuvura ingabo n’abaturage muri rusange. Ikigo kizaba giherereye mu karere ka Gicumbi.
Mu karere ka Gicumbi hafunguwe imashini yitwa Vigen massage ifasha abantu kugorora ingingo n’imitsi igashyira imyungu ngugu mu mubiri ndetse igatuma amaraso atembera neza mu mubiri.
Ministeri y’ingabo (MINADEF) iratangaza ko ibitaro bya gisirikare bya Kanombe bifite gahunda yo kuba ibitaro by’icyitegererezo mu karere kose, ku buryo byagabanya umubare w’Abanyarwanda bajya kwivuza mu mahanga.
Abaturage batuye mu kagali ka Buteteri mu murenge wa Mushubi mu karere ka Nyamagabe, batashye ivuriro riciriritse (Poste de Santé) biyubakiye, nyuma yo kubona ko kugera ku kigo nderabuzima bitari biboroheye kubera ikibazo cy’umuhanda.
Ikarita y’ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé) yahawe ubushobozi ku buryo uyifite azajya abasha kujya kwa muganga kwisuzumisha indwara z’akarande zirimo Kanseri, Diabète n’indwara z’umutima.
Nyuma y’uko akarere ka Ngororero kaje ku mwanya wa kane mu kwitabira ubwisungane mu kwivuza ku rwego rw’igihugu, umuyobozi wako, Ruboneza Gedeon, aratangaza ko biyemeje kuzaza ku mwanya wa mbere mu mwaka utaha wa 2013-2014.
Ubwo Minisitiri w’ubuzima yasuraga ibitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB) kuwa 06/06/2013, yavuze ko atishimiye isuku n’imicungire yahasanze, maze bukeye bwaho, tariki 07/06/2013, yandika ibaruwa ishyiraho umuyobozi mushya w’agateganyo muri iki kigo.
Ibyo bigo byashyikirijwe izo nkunga kuri uyu wa gatatu tariki 12/06/2013, ni ikigo nderabuzima cya Kimironko, Ikigonderabuzima cya Kinyinya n’Ikigo nderabuzima cya Nyabihu.
Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe (RMH) byasinyanye amaserano y’ubufatanye n’ibya Faycal. Amasezerano y’imikoranire yasinwe kuri uyu wa Gatatu tariki 12/06/2013, azibanda mu guhererekanya abaganga no guhanahana ubunararibonye mu buvuzi.
Abajyanama b’ubuzima bo mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza baguze imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Dyna ku mafaranga miliyoni 15 ikazabafasha kurushaho kwiteza imbere.
Minisitiri w’ubuzima, Dr. Binagwaho Agnès, uyu munsi tariki ya 6/6/2013 yasuye ibitaro bya Kaminuza by’i Butare. Amaze kuzenguruka mu mazu mashyashya yubatswe muri ibi bitaro, ndetse no mu maserivisi asanzwe akora, yavuze ko atishimiye isuku yahasanze ndetse n’uburyo ibi bitaro bicungwa.
Dr. Musa Tugilimana, umuganga mukuru ukora ubuvuzi bwo kubaga indwara zitadukanye (Chirurgie Generale), atangaza ko yaretse gukomeza gukorera ubuvuzi bwe i Buryayi aho agiye gutangira kwita ku Banyarwanda batandukanye batabonaga ubuvuzi ashoboye.
Mu isuzuma mikorere ryakozwe n’umushinga wo muri munisiteri y’ubuzima witwa Single project implementation unit (SPIU) ufatanyije na laboratwari nkuru y’igihugu (NRL), Laboratwari y’ibitaro bya Gihundwe mu karere ka Rusizi yabonye amanota 85,6% ahanywe n’inyenyeri enye.
Ku bitaro bya Gisirikare biri i Kanombe, abarwayi bamwe iyo bahageze ngo bumva batangiye koroherwa bataravurwa, kubera kwakirwa, gufatwa neza ndetse n’ubushobozi bwo kuvura indwara zigakira neza.
Ku bufatanye bw’ibitaro bya gisirikare bya Kanombe, abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bo mu karere ka Nyanza bagiye kumara icyumweru cyose bavurirwa ubuntu indwara zinyuranye bakomora kuri Jenoside.