• Imiti ikorwa na NIRDA igiye kujya ku isoko

    Umwaka wa 2026 uzasiga ku isoko imiti yakozwe na NIRDA

    Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubushakashatsi mu kigo cy’Ubushakashatsi ku Iterambere ry’Inganda (NIRDA), Telesphore Mugwiza, avuga ko umwaka utaha wa 2026 uzarangira ku isoko ry’imiti ivura abantu harimo n’iyakorewe muri iki kigo.



  • Shaka umuntu wese utagira mituelle akande *195# - Umuyobozi wa RSSB

    Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda(RSSB) rurasaba abafite Ubwisungane mu Kwivuza (Mituelle de Santé) gukangurira abatarayishyura kugira ngo batazabura uko bahita bivuza guhera ku itariki ya 01 Nyakanga 2025, ubwo umwaka mushya wa Mituelle 2025-2026 uzaba utangiye.



  • Byadutwaye iminota itanu – Abaganga bakuye igiceri mu gifu cy’umwana

    Kuri uyu wa mbere, itsinda ry’Abaganga ba CHUK muri serivisi y’ubuvuzi bw’indwara zo mu rwungano ngogozi, bakuye igiceri mu gifu cy’umwana w’amezi 18 bifashishije Endoscopy, uburyo bwo gucisha agapira mu kanwa gafite camera, kugira ngo bavure ibibazo biri mu nzira y’igogorwa.



  • RDF yatanze impano zirenga ibihumbi bitandatu ku Munini

    Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buvuga ko kuva ku ya 28 Mata 2025 kugeza uyu munsi, abaturage bagera ku 6.300 bamaze guhabwa serivisi z’ubuvuzi ku buntu mu bitaro bya Munini bw’Akarere ka Nyaruguru muri gahunda y’inzego z’umutekano mu bikorwa byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere.



  • Abantu barakangurirwa kwirinda gufata imiti batandikiwe n’abaganga

    Ubushakashatsi mu by’ubuvuzi bwagaragaje ko muri ibi bihe abantu ibihumbi 700 ku Isi, bapfa buri mwaka bazira ikoreshwa nabi ry’imiti ya antibiyotike (antibiotique), kimwe n’indi miti iba yafashwe mu buryo budakwiye, igiraingarukaku buzima bw’abantu, bagasabwa gufata iyo bandikiwe na muganga.



  • ‘Drones’ zatangiye gutwara imiti ya Malariya y’igikatu

    Nyuma yo kubona ko malariya igenda yiyongera, hakaba n’abarwara iy’igikatu itavurwa n’imiti isanzwe, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), cyatangije gahunda yo kugeza imiti y’iyo malariya ku bitaro no ku bigo nderabuzima hifashishijwe za drones.



  • Imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA irahari

    Nta kibazo cy’imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA gihari - RBC

    Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC), gitangaza ko nyuma y’uko USAID ihagaritse imishinga yateraga inkunga ibihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda, mu rwego rw’ubuzima, nta ngaruka byigeze bigira ku gihugu by’umwihariko muri serivisi zo kurwanya SIDA, harimo n’imiti igabanya ubukana bwayo.



  • Abagore bose batwite bagirwa inama yo kwipisha no kubyarira kwa muganga

    Harabura iki ngo ababyeyi bose babyarire kwa muganga?

    Umuyobozi w’agateganyo wungirije mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) Dr Tuyishime Albert, avuga ko ababyeyi batajya kubyarira kwa muganga aribo ntandaro z’impfu z’abana bapfa bavuka, ndetse n’izindi nkurikizi ziba ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, kuko 93% aribo bitabira kubyarira kwa muganga kandi bagombye kuba 100%.



  • Ni inyubako ifite ibikoresho bigezweho bijyanye no kubaga abarwayi

    Ibitaro bya Gisenyi byungutse inyubako izagabanya abarwayi boherezwaga ahandi

    Ibitaro bya Gisenyi byashyikirijwe inyubako igizwe n’aho kubagira abarwayi hagezweho, n’ibikoresho hamwe n’ibyumba byo kwigishirizamo abaganga ndetse n’aho gushyira indembe zabazwe, bityo ikaba igiye kugabanya umubare w’abarwayi boherezwaga mu bindi bitaro.



  • Ibitaro bya Kabgayi bikomeje kuvugurura inyubako zabyo

    Muhanga: Abagorwaga no gushakira serivisi za ‘Scanner’ ahandi barasubijwe

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’ibitaro bya Kabgayi, baratangaza ko bitarenze amezi abiri, haraba harangijwe imirimo yo gushyiramo icyuma kigezweho mu gupima indwara mu mubiri (Scanner), mu rwego rwo gufasha ababigana kubona serivisi zisumbuyeho.



  • Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE, Dr. Yvan Butera

    Kubaga umutima no gusimbuza impyiko ntibigisaba kujya mu mahanga

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), Dr. Yvan Butera, yatangaje ko abantu basaga 500 bamaze kubagwa umutima, naho 44 bamaze gusimburizwa impyiko bikorewe mu Rwanda, bityo ko bitakiri ngombwa kujya gushakira izo serivisi mu mahanga.



  • Igishushanyo mbonera kigaragaza imiterere y

    Musanze: Abafite ubumuga bashakiraga serivisi z’Ubugororangingo kure barasubijwe

    Mu Mudugudu wa Mata, Akagari ka Kabirizi mu Murenge wa Gacaca w’Akarere ka Musanze, ni ho hatangiye kubakwa Ikigo kigenewe kwita ku bana bafite ubumuga bw’ingeri zitandukanye, kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abasaga 400; kikazajya gitanga n’ubujyanama ku babyeyi babo, buzatuma barushaho kugira ubumenyi buhagije butuma (…)



  • Ibitaro by CHUB aho ikigo gishya kivura Kaseri kizaba kiri

    U Rwanda rugiye gutangiza ikigo gishya kivura Kanseri

    Mu gihe kugeza ubu mu Rwanda abivuza kanseri bitabwagaho n’ibitaro by’i Butaro n’iby’i Kanombe, ku bitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB) bazatangira gufasha abafite iyo ndwara muri Nyakanga 2025.



  • Abahawe amahugurwa bavuga ko nta bibazo bazongera kugira babaga ishaza

    Tugiye kujya tubaga ishaza neza kurushaho - Abaganga b’amaso bongerewe ubumenyi

    Abaganga b’amaso 13 bo mu bitaro bitandukanye ku rwego rw’ibitaro bikuru, hirya no hino mu Gihugu, bamaze kunguka ubumenyi bwo kubaga neza ishaza mu jisho hirindwa ingaruka zajyaga zigaragara mu kubaga ishaza (Anterior Vitrectomy).



  • Imishinga yose izakomeza - Minisitiri w’ubuzima ku mishinga yaterwaga inkunga na USAID

    Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko nubwo hari imishinga yagizweho ingaruka no guhagarika inkunga yatangwaga na USAID mu rwego rw’ubuzima, u Rwanda ruri gushaka ubundi buryo bwo kwishakamo ibisubizo.



  • Gasabo yasabye abafatanyabikorwa gucutsa abishyurirwa ubwisungane mu kwivuza

    Mu gutangiza umwaka w’ubwisungane mu kwivuza(Mituelle de Santé) wa 2025/2026 mu Murenge wa Kimihurura, kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Gashyantare ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwasabye abafatanyabikorwa gufasha abaturage bose kwiyishyurira ubwo bwisungane, aho gukomeza kubishyurira nk’uko bisanzwe.



  • Barasaba Leta kugabanya ikiguzi cyo kwiga Ubuforomo

    Ababyeyi barerera mu mashuri yigisha Ubuforomo n’Ububyaza, basaba Leta kugabanya ikiguzi cy’uburezi, kugira ngo bunganire gahunda yo gukuba kane mu gihe cy’imyaka ine(4x4), umubare w’abiga Ubuforomo n’Ububyaza mu Rwanda.



  • Abarokotse impanuka ikomeye yo ku Kirenge batangiye koroherwa

    Nyuma y’iminsi ibiri gusa mu Murenge wa Rusiga ahazwi nko ku Kirenge mu Karere ka Rulindo habereye impanuka ya bisi yahitanye abarenga 20, bamwe mu bayirokotse batangiye koroherwa.



  • Barahugurwa ku kibazo cy

    Akarere k’Ibiyaga Bigari kahagurukiye gukemura ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe

    Ikigo gishinzwe Amahugurwa cy’Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR-RTF), cyasabye inzego z’ibihugu bigize uyu muryango gukemura ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe byatewe n’intambara, mu rwego rwo kubaka amahoro arambye muri aka Karere kagizwe n’ibihugu 12 bya Afurika.



  • Abasenateri bumva ibibazo biri muri za Poste de santé

    Abayobora Poste de santé barasaba kujya bahabwa imiti ya Malariya ihagije

    Abayobozi b’amavuriro y’ibanze (Poste de santé) ndetse n’abafite aho bahurira n’inzego z’ubuzima mu Karere ka Kicukiro, bagaragarije Abasenateri impamvu badatanga serivisi nziza ku barwayi ba Malariya, ko bituruka ku guhabwa imiti n’ibikoresho biyisuzuma bike nk’uko bigenda n’ahandi, bagasaba ko byakongerwa.



  • Abasenateri bumva ibibazo by

    Abagana Poste de santé barasaba kuvurirwa no ku bundi bwishingizi butari Mituweli

    Mu ngendo Abasenateri barimo gukorera hirya no hino mu gihugu, bareba imikorere n’ibibazo biri mu mavuriro yo ku rwego rw’ibanze (Poste de santé), abaturage bo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga, mu nama bagiranye ku wa Gatatu tariki 29 Mutama 2025, babasabye kubakorera ubuvugizi bwo gukorana n’ubwishingizi (…)



  • Minisitiri Nsanzimana yasobanuye iby

    Menya zimwe mu mpinduka MINISANTE igiye gukora muri serivisi z’ubuvuzi

    Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko hari ibintu by’ibanze bigiye gukorwa muri uyu mwaka wa 2025, kugira ngo serivisi z’ubuzima zirusheho gukora neza.



  • Perezida Donald Trump

    Dore ingaruka kwivana muri OMS kwa Amerika bizagira ku Isi

    Kuba Leta zunze Ubumwe z’Amerika zasinye inyandiko yo kuva mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO), bizagira ingaruka ku buzima rusange ku rwego rw’Isi, ku bijyanye no guhanahana amakuru mu byerekeye iterambere rya siyansi, ndetse n’ingaruka zo kugabanuka kw’igitinyiro Amerika ifite ku Isi, nk’uko (…)



  • Kuvura Kanseri, insimburangingo n

    Turanyuzwe: Abaturage ku iyongerwa rya serivisi z’ubuvuzi kuri Mituweli

    Ku mugoraba wo ku wa Gatandatu tariki 18 Mutarama 2025, nibwo Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko indwara zigera kuri 14 ziyongereye ku zisanzwe zishingirwa n’ubwishingizi bwa Mituweli (Mutuel de Santé), bikazatangira gukurikizwa bitarenze Kamena 2025.



  • Minisitiri Nsanzimana aganira n

    Abaganga bazemera gukorera ahantu hagoye kugera bemerewe agahimbazamusyi kihariye

    Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana, yabwiye Abasenateri ko abakozi bazemera kujya gukorera mu bigo nderabuzima 82 biherereye ahantu kure kandi hagoye kugera, bazajya bahabwa agahimbazamushyi kihariye.



  • Ibitaro bya Nyarugenge bigiye kongera gukora

    Ibitaro bya Nyarugenge bigiye kongera gukora

    Nyuma y’amezi ane ibitaro bya Nyarugenge bifunzwe by’agateganyo, biteganyijwe ko bizafungurwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri, nk’uko Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana, yabitangarije Abasenateri, kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2025.



  • Umurwayi wa Diabete akenera amafaranga menshi yo kwivuza no kwiyitaho

    Kurwara Diyabete nta mikoro ufite birakomeye - Ubuhamya

    Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko indwara y’igisukari cyangwa se Diabète mu ndimi z’amahanga, ari indwara yo kugira isukari nyinshi mu mubiri ikarenga igipimo cy’iyo umubiri usanzwe ukenera, bitewe ahanini no kubura k’umusemburo witwa insuline cyangwa utabasha kwakirwa n’umubiri, bitewe n’uko utarekurwa ku rugero rukenewe.



  • Basabwe kurushaho kunoza serivisi batanga

    Abari muri serivisi z’ubuvuzi za Gisirikare basabwe kurushaho kunoza umurimo wabo

    Umugaba Mukuru ushinzwe Serivisi z’Ubuvuzi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Gen Maj Dr Ephrem Rurangwa, yayoboye inama yahuriyemo abaganga babarizwa mu Ngabo z’u Rwanda n’abasivili bakorana na bo mu Gihugu hose, abasaba kurushaho kunoza ibyo bakora.



  • Abahanga mu by

    Dore ingaruka zo gukoresha imiti mu buryo butagenwe

    Abahanga mu buvuzi n’abo mu bijyanye n’uruhererekane rutuma imiti igera ku bayikeneye, bemeza ko iyo idatanzwe mu buryo bwagenwe, bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu kuko igera aho ikananirwa kubavura.



Izindi nkuru: