Abakozi batanu b’ibitaro bya Ruhengeri bahagaritswe ku mirimo yabo na komisiyo y’umurimo, nyuma y’uko hakozwe raporo ku bijyanye no gukoresha inyemezabwishyu z’impimbano, maze bigafata abakozi biganjemo abaforomo.
Impuguke yihariye mu by’ubuzima ikaba n’intumwa ya Banki y’isi, Mme Miriam Schneidman, avuga ko labolatwari y’ibitaro bya Gisenyi igomba kuzaba ku rwego mpuzamahanga, ashingiye ku nkunga ibi bitaro byatewe yo kuyubaka.
Inzobere mu kuvura indwara z’imitsi, umugongo n’umutwe udakira zaturutse muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika zirimo kuvura abafite ibyo bibazo ku buntu mu bitaro bya ADEPR Nyamata mu karere ka Bugesera.
Umurenge wa Kivumu mu karere ka Rutsiro uranengwa ko umwaka ushize wari ku mwanya wa kane none muri uyu mwaka ukaba uri ku mwanya wa 12 mu kwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.
Ntaganzwa Faustin w’imyaka 61 y’amavuko akaba yaracitse akaguru n’akandi kakaba kadakora ndetse n’amaboko yombi ntakore, arashimira ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero bwamuhaye igare agenderamo nyuma y’imyaka 19 yari amaze atava mu nzu.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yasuye ibitaro by’akarere ka Nyanza tariki 04/04/2013 abonana n’abakozi bakora muri ibyo bitaro asiga abahaye impanuro zabafasha kurushaho gutanga servisi zinoze kugira ngo ababigana barusheho kunyurwa n’uburyo bakirwamo.
Ikigo gishinzwe ubuzima (RBC) gifatanyije n’Umunyamerika w’inzobere mu buvuzi bw’indwara zandura, barahamya ko imiti igabanya ubukana bwa SIDA yashoboye kuvura SIDA abantu 14 bo mu Bufaransa hamwe n’umwana wo muri Amerika umwe, n’ubwo ngo nta wakwizera 100% ko bakize.
Mujawamariya Alphonsine w’imyaka 23, aravuga ko yabuze amafaranga yo kwishyura ibitaro bya Gitwe mu karere ka Ruhango none ngo byafatiriye ikarita ye ya mitiweli, ubu akaba ahura n’ikibazo cyo kuvuza umwana we.
Mu mirenge 13 igize akarere ka Gisagara, umurenge wa Kansi niwo wabashije kugera ku kigereranyo cya 100% mu bwisungane mu kwivuza. Uyu murenge uvuga ko nta rindi banga wakoresheje usibye gutangira ubukangurambaga hakiri kare maze abaturage bakigishwa bihagije.
Mu nama mpuzamahanga abanyeshuri biga ibya farumasi (ubuhanga mu by’imiti) muri Kaminuza y’u Rwanda bagiriye i Huye kuwa 23/03/2013, bagaragaje ko hakenewe ko abize ibya farumasi bagira uruhare mu kugenera imiti abarwayi.
Iryo tsinda rigizwe n’inzobere 10 z’abaganga b’abasirikare bari bamaze iminsi ine mu karere ka Karongi, bavura indwara zitandukanye abarwayi bafashwa n’ikigega kita ku bacitse ku icumu rya Jenoside (FARG).
Ku bitaro bikuru bya Kibuye mu karere ka Karongi, kuri uyu wa kabili hatangijwe igikorwa cyo kuvura abarwayi basaga 1900 bafashwa n’ikigega kita ku bacitse ku icumu rya Jenoside (FARG).
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gatsibo mu mirenge ya Rwimbogo, Gasange na Kageyo, batangaza ko kutagira ivuriro hafi yabo byatumaga badatanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé).
Itsinda ry’abaganga b’impuguke b’ibitaro by’igihugu bya gisirikare (Rwanda Military Hospital) kuva kuri uyu wa mbere tariki 18/03/2013 bari mu karere ka Karongi, aho baje kuvura indwara zitandukanye abarwayi bafashwa n’ikigega cyita ku bacitse icumu rya Jenoside (FARG).
Mu rwego rwo gukarishya ubumenyi bw’abaganga ngo barusheho kujyana n’ibihe tugezemo, ibitaro La Croix du Sud bizwi ku izina ryo kwa “Nyirikwaya” byatangiye gahunda izajya ihabwa abaganga babyifuza.
Abaturage bo mu murenge wa Kayumbu, mu karere ka Kamonyi, barangije kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé), babikesha guteganya itungo bazajya bagurisha ibirikomokaho, ngo babone kwishyura uwo musanzu buri mwaka.
Abaganga 16 b’impuguke baturuka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) baza inshuro ebyiri ku mwaka mu bitaro bya Gitwe kuvura indwara zananiranye, kuri ubu bari mu gikorwa cyo kubaga abafite indwara y’umwingo ku buntu.
Ubuyobozi bw’ibitaro bikuru bya Kibuye mu karere ka Karongi, buratangaza ko nta kanseri y’inkondo y’umura igaragara mu bana b’abakobwa cyangwa indwara ya rubewore yibasira impinja n’ababyeyi batwite muri ako gace.
Nyuma y’umugabo w’umunyamerika witwa Timothy Brown wavuzwe ko yakize SIDA mu mwaka wa 2007, ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters biravuga ko hari undi muntu utuye i Mississipi nawe aherutse gukira icyo cyago.
Nkuko bigaragazwa n’urutonde rwashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu rwerekana uko Uturere n’Intara bihagaze mu kwitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza, akarere ka Gatsibo niko kaje ku mwanya wa nyuma mu tundi uko ari 30.
Mu cyumweru tariki 03/03/2013 mu karere ka Nyanza kuri stade y’ako karere hatangijwe ku mugaragaro siporo mu bigo by’amashuli atandukanye hagamijwe gufasha abanyeshuli kugira ubuzima bwiza no kwirinda indwara ziterwa no kudakora imyitozo ngororamubiri ihagije.
Mu gihe Itegeko rigenga ubwisungane mu kwivuza bita mituweli (Mutuelle de Santé) riteganya ko umuntu udafite ubwisungane mu buvuzi ateganyirizwa ibihano birimo igifungo ndetse n’ihazabu, ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke butangaza ko icyo bushyize imbere ari ukwigisha abaturage b’aka karere bakumva umumaro wo gutanga uyu (…)
Akarere ka Karongi kongeye kwesa umuhigo wo kuza ku isonga mu bwisungane bwo kwivuza ku kigereranyo cy’100%. Kuva mu mwaka wa 2008 akarere ka Karongi ntikaratsimburwa ku ntebe ya mbere mu turere dufite abaturage bitabira ubwisungane bwo kwivuza mutuelle de santé bita mituweli.
Umushinga Vision for Nation w’Abongereza ukorana na Minisiteri y’Ubuzima wazanye indorerwamo z’amaso zifashishwa n’abarwaye amaso zifite umwihariko ko zakoreshwa na buri murwayi kuko buri muntu azishyira ku murongo n’igipimo cy’uburwayi afite.
Nyuma y’inkuru yatangajwe na radio BBC y’Abongereza ku italiki ya 26/2/2013 mu rurimi rw’Ikinyarwanda ivuga ko hari abaturage bafunzwe mu karere ka Rubavu bazira kudatanga umusanzu mu bwisungane mu kwivuza bita mituweli, ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwakurikiranye icyo kibazo busanga nta muturage wafunzwe azira ko atatanze (…)
Abaganga bagize itsinda “Operation Smile” bari ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), mu gikorwa cyo kuvura indwara mu bantu bavukanye indwara y’ibibari, barimo abana n’abakuru. Indwara ifata ku gice cy’umunywa ikawusatura ku buryo yangiza isura.
Bamwe mu baturage batuye ku kirwa cya Bushonga, mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Burera, bavuga ko kuba bataratanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza ari uko insina zabo zatewe na kirabiranya maze ituma babura amafaranga.
Mu gihe henshi mu Rwanda bagihatana no kugeza kuri 80% mu bwisungane bwo kwivuza (mutuelle de santé), umurenge wa Rwankuba wo mu karere ka Karongi wo wamaze kuzuza 100% muri Nzeri 2012.
Umuryango mpuzamahanga w’abakorerabushake witwa “Operation Smile” ufatanije n’ibitaro bikuru bya Kigali CHUK hamwe na sosiyete y’itumanaho MTN, bazavura abafite ubumuga bw’ibibari ku buntu guhera tariki 22/02-02/03/2013.
Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo igihe Abanyarwanda bihaye cyo kuba bose bari mu bwisungane mu kwivuza kigere (tariki 25/02/2013), Guverinieri w’Intara y’Uburengerazuba arasaba uturere tukiri inyuma cyane mu bwitabire kwihutira gukemura icyo kibazo.