Akarere ka Burera gafatanyije n’umushinga Partners In Health Inshuti Mu Buzima batangije umushinga ugamije kuzafasha kongera ireme ry’ubuvuzi (Mentoring and Enhanced Supervision at Health Centers/ MESH) ku bitaro bya Butaro.
Abaganga bo mu kigo Starkey Hearing Foundation cyo Amerika cyavuye abantu 352 bo mu ntara y’Amajyaruguru bari bafite ikibazo cyo kutumva bongera kumva mu gikorwa cy’impuhwe cyabereye mu karere ka Musanze kuwa kane tariki ya 27/03/2014.
Abaturarwanda bose barahamagarirwa kwisuzumisha no kwivuza neza igituntu kuko ari indwara ihitana ubuzima bwa benshi kandi ikamunga ubukungu bwabo iyo batayivuje neza kandi nyamara ivurwa igakira.
Ubuyobozi bw’umuryango Imbuto Foundation buvuga ko nyuma yo gufasha abagore banduye virusi itera Sida kutanduza abana batwite, ubu igikorwa cyo gukumira agakoko gatera Sida kigeze mu rubyiruko. Mu karere ka Rubavu hamaze guhugurwa urubyiruko 113000.
Uburyo bw’ikoranabuhanga mu gucunga imiti buzwi mu Cyongereza nka ELMIS (Electronic Logistics Management Information System) bwatangijwe mu bitaro by’uturere n’ibitaro by’icyitegererezo mu gihugu cyose bwitezweho kunoza serivisi z’ubuzima n’imicungire y’imiti.
Ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bugamije kumenya no kwirinda indwara yo kujojoba, abatuye akarere ka Nyagatare bakanguriwe ko ugaragaweho iyo ndwara yakwihutira kugera kwa muganga kuko iyi ndwara ivurwa igakira, mu gihe utayivuje imuteza ibibazo no kubangamirwa cyane mu bandi ndetse na buri wese akaba abangamiwe.
Ibitaro bya gisirikare biherereye i Kanombe mu mujyi wa Kigali byashyizeho gahunda yihariye mu kuvura indwara zo mu rwungano ngogozi bita endoscopie, gahunda yatangiye kuwa 15/03 ikazagera kuwa 28/03/2014 ubwo inzobere yitwa Dr. NYST Jean Francois yo mu Bubiligi izaba isoje ikivi. Abafite ubwo burwayi ngo bashobora kwakirwa (…)
Inzego zitandukanye zo mu Karere ka Nyabihu, kuri uyu wa gatanu tariki 14 Werurwe 2014, zakoreye urugendo shuli mu Karere ka Gatsibo mu rwego rwo kwigira kuri aka karere uburyo bwo kwishyura ubwisungane mu kwivuza hifafashishijwe uburyo bwo kwibumbira mu bimina.
Ku bitaro bikuru bya Kiziguro biherereye mu Karere ka Gatsibo hatangijwe icyumweru cya Army week kizakorwamo ibikorwa bitandukanye bizibanda cyane ku buvuzi, aho abagana b’inzobere baturutse mu bitaro bikuru bya gisirikare i Kanombe bazavura abantu basigiwe ibikomere na Jenoside bikaba bitarakira.
Abana b’abakobwa 9531 bari mu kigero cy’imyaka 12 kugeza kuri 14 nibo bateganyijwe kuzakingirwa kanseri y’inkondo y’umura ikunda kwibasira abagore mu karere ka Bugesera.
Abagore babiri barwariye mu bitaro bya ADEPR Nyamata mu karere ka Bugesera, bamaze imyaka igera ku icumi barwaye kanseri y’inkondo y’umura ariko mbere y’uko babimenya babwirwaga ko ari amarozi.
Umwiherero w’abayobozi bakuru wasojwe ku wa mbere tariki 10/03/2014 wafashe imyanzuro itandukanye irimo uwo kwimurira ibikorwa by’ubwishingizi bw’ubuvuzi (mituweli) mu kigo cy’ubwiteganyirize cya RSSB. Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni yatangaje ko ibyo bizorohereza buri muturage kubona imiti.
Abaturage bo mu murenge wa Kitabi mu karere ka Nyamagabe baratangaza ko bitabira gukingiza abana mu buryo bushimishije kuko bamaze kumenya ibyiza byo gukingiza abana, umwana wahawe inkingo zose ngo akaba atarwaragurika.
Kuva tariki 11 Werurwe 2014 mu Rwanda hatangijwe icyumweru cyahariwe umubyeyi n’umwana aho abana bafite amezi atandatu kugeza kuri 59 barimo guhabwa Vitamine A n’ikinini cy’inzoka naho abakobwa bafite kuva ku myaka 12 kugeza kuri 14 y’amavuko bagahabwa urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rusizi bavuga ko bangirwa kuvurwa iyo hari umwe mu bagize umuryango uba ataratanze umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza rimwe na rimwe bitewe nuko aba yaragiye gushakira ubuzima mu ibindi bice by’igihugu.
Umuyobozi w’ishamyi ry’umuryango w’abibumbye ryita ku miturire n’iterambere ry’abaturage (UNFPRA ) mu Rwanda, Josef Maerien, yasuye akarere ka Rusizi ashima intambwe yatewe mu bikorwa byo kugabanya ipfu z’abana ndetse anashima ubwitabire bw’ababyeyi babyarira kwa muganga.
Abagize koperative ikorera mu ivuriro rya Kinyarwanda ryashinzwe mu mwaka wa 1981, baravuga ko imikorere yabo itakibateza imbere bitewe nuko hadutse abantu bacuruza imiti ya gakondo mu isoko rya Mutendeli baturanye mu karere ka Ngoma.
Umuyobozi w’ibitaro bya Mibirizi Dr Akintije Simba Calliope arasaba abaganga bo muri ibi bitaro kuzirikana ububabare bw’abarwayi bashaka icyakorwa cyose kugirango ufite uburwayi akire vuba aho gutekereza ku gihembo bahabwa.
Urubyiruko rwo mu murenge wa Rutare wo mu karere ka Gicumbi rwashishikarijwe kwirinda gutwara inda zitateganyije binyujijwe mu kwigishwa kubuzima bw’imyororokere yabo n’Umuryango Imbuto Foundation.
Ubwo yafunguraga ku mugaragaro ikigo cyita ku bahuye n’ihohotera rishingiye ku gitsina (Isange One Stop Center) cyubatse ku bitaro bikuru bya Nyagatare, Nyakubahwa Madame Jeannette Kagame yibukije ko gutabariza uwahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari inshingano za buri muturarwanda.
Mu bitaro bya Kabgayi biri mu karere ka Muhanga hari abarwayi bavuga bari guhura n’imbogamizi zo kubona imibereho kuko bamaze igihe kinini barwariye muri ibi bitaro kandi imiryango yabo yarabataye.
Ibitaro bya Gisirikare biri i Kanombe, ku bufatanye n’abavuzi b’abakorerabushake bo muri Amerika bitwa “Face the Future Foundation”, bakomeje igikorwa ngarukamwaka cyo gusana abafite indwara zikomeye z’ibice byo ku mutwe n’ijosi.
Abayobozi n’abaturage mu karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18/02/2014 basubukuye ku mugaragaro icyiciro cya kabiri cyo kurangiza kubaka Poste de Santé ya Wimana iri mu kagari ka Wimana mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke.
Abaturage bo mu murenge wa Bugeshi utugari twa Butaka, Buringo na Sherima twashyikirijwe post de santé izajya ibagezaho serivisi z’ubuzima zitandukanye, nyuma y’uko bakoraga urugendo rw’amasaha atatu kugira ngo babone serivisi z’ubuzima.
Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Madamu Jeannette Kagame, ari mu gihugu cy’Ubwongereza aho yitabiriye inama ya kabiri y’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA (UNAIDS).
Mu karere ka Bugesera niho hatangirijwe ku rwego rw’igihugu igikorwa kigamije gushyira mu byiciro abantu bafite ubumuga hashingiwe ku buremere bw’ubumuga bwabo.
Umuhate w’u Rwanda mu guteza imbere ubuzima waruhesheje ku nshuro ya mbere mu mateka y’ikigega mpuzamahanga gishinze kurwanya agakoko gatera SIDA, igituntu na malariya (Global Fund) inkunga ya miliyoni 204 yo kurwanya SIDA no kwita ku barwayi bayo.
Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri aratangaza ko umurwayi aba adakeneye guhabwa ubuvuzi busanzwe gusa kuko aba anakeneye kwerekwa urukundo, akihanganishwa ndetse agahabwa ikizere, kugirango abashe kumva ko atari wenyine.
Uko imyaka ishira indi igataha niko intambwe y’imyumvire y’abaturage kuri gahunda yo kuboneza urubyaro igenda irushaho kuzamuka mu karere ka Nyabihu.
Abayobozi ku nzego zinyuranye mu karere ka Nyamagabe barasabwa gukangurira abaturage kwipimisha ku bushake ubwandu bya virusi itera SIDA kugira ngo bamenye aho bahagaze, bityo babone aho bahera bafasha mu gukumira ubwandu bushya.