Abafite ubumuga barasaba guhabwa service z’ubuvuzi nk’abandi nta vangura

Mu gihe hitegurwa kwizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga wizihizwa buri tariki 03 Ukuboza, abafite ubumuga bo mu Rwanda barasaba ko imbogamizi bahura nazo mu kuvurwa zavaho.

Muri izo nzitizi harimo izo kwakirwa kwa muganga, gusuzumwa, kwinjira ahatangirwa service z’ubuvuzi, kubona imiti, inzitizi ku bikoresho byo kwa muganga, inzitizi mu itumanaho hagati y’umurwayi ufite ubumuga na muganga (abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga) ndetse n’inzitizi ku bikoreho byo kwa muganga bigenewe abafite ubumuga bidahari.

Mu rwego rwo gukora ubuvugizi kuri izo nzitizi n’ibindi bibazo abantu bafite ubumuga bahura nabyo no gusobanurira abanyamakuru ibikorwa biteganijwe mu cyumweru cyahariwe ibikorwa byo kwita ku bafite ubumuga, inama y’igihugu y’abafite ubumuga yateguye ikiganiro n’abanyamakuru kugirango nabo basobanukirwe neza ubuzima abantu bafite ubumuga babayemo cyane cyane ku bijyanye n’uburenganzira ku buvuzi bityo nabo batange umusanzu mu gukora ubuvugizi.

Abayobozi mu nama y'igihugu y'abafite ubumuga mu kiganiro n'abanyamakuru tariki 22/12/2013.
Abayobozi mu nama y’igihugu y’abafite ubumuga mu kiganiro n’abanyamakuru tariki 22/12/2013.

Mu bikorwa biteganijwe mu cyumweru cyo kwita ku bantu bafite ubumugaharimo, ibiganiro mbwirwaruhame ku maradio na televisio, guhugura abakora mu buvuzi uburyo bwo kwakira abafite ubumuga, gusura ibigo by’ubuvuzi muri Huye na Kicukiro, gukora umuganda w’abantu bafite ubumuga n’abandi bazifatanya nabo mu muganda wo ku wa 30/12.

Hari kandi gukora amarushanwa mu myitozo ngororamubiri ku bantu bafite ubumuga, gukora fashion show y’abakobwa beza bafite ubumuga izabera muri Serena Hotel tariki 01/12/2013 no kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana ku cyorezo cya Sida n’umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga.

Abafite ubumuga bagira umwanya wo kwidagadura nk'abandi bose.
Abafite ubumuga bagira umwanya wo kwidagadura nk’abandi bose.

Ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga no kuzirikana ku cyorezo cya SIDA bizabera mu ntara y’amagyepho mu karere ka Huye tariki 03/12/2013.

Kuri uwo munsi kandi hakazanamurikwa ibikorwa bitandukanye byo kurwanya SIDA mu bantu bafite ubumuga ndetse habeho n’igikorwa cyo kwipimisha ku bushake.

Uyu mwaka, insanganyamatsiko y’umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga igira iti : « Dukureho inzitizi muri service z’ubuzima/ubuvuzi: dukingire imiryango hagamijwe kubaka societe ibereye buri wese ».

Umutesi Beatrice

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka