Nyagatare: 45 barangije imyuga bahawe impamyabumenyi

Ukwiyongera k’urubyiruko ruzi imyuga mu murenge wa Mimuri mu karere ka Nyagatare kuratanga icyizere ko uyu murenge uzatera imbere, dore ko na Leta y’U Rwanda yashyize imbere gahunda zo kuzamura ubumenyi ngiro mu baturage.

Ibi ni ibyatangajwe na Muyango Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge tariki 28/07/2013 ubwo abanyeshuri 45 baturuka mu mirenge ya Mumuri, Nyagataare, Mukama Katabagemu, Karangazi na Kiyombe bahawe impamyabumenyi mu nyigisho z’imyuga.

Iyi Centre d’Education de Base (CEB) ikorera muri Centrale Gatolika ya Mumuri, imaze gutanga ubumenyi ku bagera kuri 436 kuva mu mwaka wa 2000. Ni gahunda bafatanyamo na Association Coutance yo mu gihugu cy’Ubufaransa.

Inyigisho zitangwa mu mezi atandatu aho abakobwa bahabwa ubumenyi mu gutunganya imishatsi, kudoda, kuboha imipira no gufuma, abahungu bakiga gusudira no kubaza.

Bavuga ko inyigisho bahawe ari umusingi w’imibereho yabo cyane ko higanjemo abataragize amahirwe yo kwiga mu mashuri asanzwe. Bahamya neza ko iyi myuga bayize neza bakaba biteguye kuyibyaza umusaruro.

Umuyobozi wa CEB Mumuri hamwe na bamwe mu banyeshuri barangije kwiga imyuga muri icyo kigo.
Umuyobozi wa CEB Mumuri hamwe na bamwe mu banyeshuri barangije kwiga imyuga muri icyo kigo.

Umusaruro w’ubumenyi butangirwa muri iyi Centrale yo muri Paroisse Gatolika ya Rukomo, unagaragazwa n’umuyobozi waryo, Nsabimana Innocent, unasaba aba 45 basoje icyiciro cya 13 kugera ikirenge mu cy’abababanzirije.

Mu mibare atangaza yemeza ko 90% baharangije bamaze kubona imirimo abenshi bihangiye aho nko mu masoko ya Rukomo, Mimuri na Nyakigando abahakorera ari abahoze ari abanyeshuri muri Centre d’Education de Base ya Mimuri.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mimuri butangaza ko kwiga imyuga by’umwihariko ku rubyiruko uba ushyigikira Leta muri gahunda yo kuzamura imibereho y’icyi cyiciro no kurwanya ibura ry’akazi.

“Twizera ko rero uko urubyiruko rugenda rubona akazi ni ko igihugu kigenda kihazamukira”; nk’uko byatangajwe na Muyango Emmanuel.

Mu muhango wo gutanga inyemezabumenyi kuri aba banyeshuri impande zitandukanye cyane ababyeyi bagaragaje ko bashyigikiye babaha imashini zidoda n’impano zitandukanye.

Gusa mu nama bagirwa n’umurenge barashishikarizwa gukorana n’ibigo by’imari nka SACCO, no kwibumbira mu makoperative nk’umwe mu muyoboro wanyuzwamo ubufasha yaba inama, amahugurwa, ubuvugizi ku bibazo byababangamira mu mikorere.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka