Ruhango: Ku nshuro ya mbere ISPG yatanze impamyabumenyi ku basaga 1000

Ishuri rikuru rya Institut Superieur Pédagogique de Gitwe (ISPG) ku nshuro yaryo ya mbere nyuma y’imyaka 20 ritangiye imirimo yo kwigisha, tariki 01/08/2013 nibwo ryashyikirije abanyeshuri 1072 baharangije impamyabumenyi zabo.

Abanyeshuri bahawe izo mpamyabumenyi bishimiye cyane ko bagiye guhangana ku isoko ry’umurimo kuko ubundi bahuraga n’imbogamizi zo kutagira ibyangombwa, bakaba bemeza ko uretse gushaka akazi ko nabo biteguye kwihangira imirimo ndetse bakanayitanga ku bandi.

Abanyeshuri bahawe Impamyabumenyi bari mu karasisi.
Abanyeshuri bahawe Impamyabumenyi bari mu karasisi.

Mukankusi Alphonsine yarangije mu ishami ry’ubuforomo yavuze ko ashishikariza bagenzi bose ndetse n’abarangiza ahandi, kumenya ko hanze aha imirimo ihari akabasaba gutinyuka kuyihanga aho gutegereza Leta.

Agira ati “njye sinari kwemera kwicarana ubumenyi nakuye hano, kuko nkimara kwiga nahise nshakisha uko nashinga ivuriro, nabigezeho ubu nkorera i Nyanza kandi nashoboye no guha bagenzi banjye akazi”.

Abanyeshuri bishimiye kuba bahawe impamyabumenyi zabo.
Abanyeshuri bishimiye kuba bahawe impamyabumenyi zabo.

Hagenimana Israel nawe arangije muri iki kigo akaba ari umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyarurama mu murenge wa Ntongwe mu karere ka Ruhango, avuga ko yagize amahirwe yo kubona akazi, ariko nawe agasaba bagenzi kutarambiriza kuri Leta ahubwo ko nabo bakwiye kuyifasha guhanga imirimo.

Uhagarariye ISPG imbere y’amategeko, Urayeneza Gerald, yavuze ko bishimiye cyane kuba batanze izi mpamyabumenyi nyuma y’igihe kirekire abaharangije batazigira. Gusa akavuga ko nubwo batari bazifite ariko ngo bitwaraga neza mu kazi kabo kubera ireme ry’uburezi bakuye muri iki kigo.

Abayobozi b'izindi kaminuza nabo bari bitabiriye uyu muhango.
Abayobozi b’izindi kaminuza nabo bari bitabiriye uyu muhango.

Aha uyu muyobozi yakomeje avuga ko iri shuri ryifuza gushyira hanze abanyeshuri bafitiye akamaro igihugu bazajya bihangira imirimo badategereje kuyihabwa.

Gerald kandi yanagaragaje imbogamizi iri shuri rigihura naryo inyishi zishingiye ku bikorwa remezo cyane cyane imihanda ihagana kuko ari ishuri ryubatse mu cyaro, agasaba ko iyi mihanda iramutse ikozwe, hakongerwa umubare w’abahagana.

Urayeneza Gerald yishimiye kuba batanze impamyabumenyi.
Urayeneza Gerald yishimiye kuba batanze impamyabumenyi.

Ikindi yasabye n’uko bafashwa kwagura imbibe z’iri shuri kuko bakorera ahantu hato mu gihe bifuza kongeramo andi mashami.

Mugisha Innocent uhagarariye amashuri makuru na za kaminuza muri minisiteri y’uburezi wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yashimye ISPG ibikorwa irimo kugeraho mu guteza imbere ireme ry’uburezi, akaba yasabye ko iri shuri kimwe n’andi mu Rwanda atanga amasomo y’ubuforomo ko bakwiye kongera ibyiciro byayo, kugirango abaharangiza babone amahirwe yo gukomeza gukarishwa ubwenge.

Abaturage bitabiriye uyu muhango ari benshi.
Abaturage bitabiriye uyu muhango ari benshi.

ISPG yatangiye mu mwaka w’1993 abahawe izi mpamyabumenyi bwa mbere bose baharangije mu mashami y’ikoranabuhanga, ubumenyamuntu, n’igiforomo. Uyu muhango ukaba wabereye ku kicaro cy’iri shuri i Gitwe mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

birakwiye gushimira gerard kubwiterambere yagejeje muri Ruhango.

valens yanditse ku itariki ya: 2-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka