Amashuri ntakwiye kurebera umusaruro wayo mu mubare w’abarangiza - Dr Mugisha

Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru Ishinzwe Amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC), Dr Innocent Mugisha, aratangaza ko amashuri makuru yo mu Rwanda atagakwiye kurebera umusaruro wayo mu mubare w’abahabwa impamyabumenyi, ahubwo ko bakwiye kurushaho guharanira gutanga ubumenyi bufite ireme.

Ibi yabitangaje tariki 11/07/2013 mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 ishuri rikuru ry’ubuhinzi rya Kibungo (INATEK) rimaze rishinzwe, kuri uwo munsi hakaba haratanzwe impamyabumenyi ku banyeshuri 640 harangije kuhiga umwaka w’amashuri 2011-2012.

Dr Innocent Mugisha uyobora Inama Nkuru ishinzwe amashuri makuru na za kaminuza.
Dr Innocent Mugisha uyobora Inama Nkuru ishinzwe amashuri makuru na za kaminuza.

Dr Mugisha yagize ati “Ntago bikwiye ko twabara umusaruro mu burezi dushingiye ku mibare y’abarangiza muri kaminuza zacu, ahubwo dukwiye kubara umusaruro dushingiye ku ireme ry’uburezi dutanga”.

INATEK ngo yageze ku cyo yiyemeje ishyirwaho

Muri uwo muhango, abafashe amagambo bemeje ko iri shuri ryagerageje gushyira mu bikorwa icyo ryari ryiyemeje rishingwa, birimo guteza imbere uburezi hongererwa abarezi ubushobozi, ndetse no gufasha Abanyengoma kubyaza umusaruro ubuhinzi.

Abashyitsi bakuru muri uyu muhango berekwa bimwe mubyo INATEK yagezeho mu bushakashatsi ikora ku buhinzi.
Abashyitsi bakuru muri uyu muhango berekwa bimwe mubyo INATEK yagezeho mu bushakashatsi ikora ku buhinzi.

Umuyobozi wa INATEK, Padiri Dr Karekezi Dominique, yashimiye Abanyakibungo (ubu hitwa Ngoma) ku kuba baragize igitekerzo cyiza cyo gushyiraho kaminuza, none ubu ngo ikaba imaze kugira umusaruro ugaragara mu myaka icumi imaze.

Mubyo yagaragaje ko iyi kaminuza yafashije abatuye aho iri harimo kongerera ubushobozi abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye, gufasha abaturage kwitabira gahunda za Leta zibateza imbere nko kuvugurura ubuhinzi n’ibindi.

Nzamwitwkuze Velentine ahabwa igihembo cy'ibihumbi 100 na Fina Bank kuko yarushije abandi amanota mubahawe impamyabumenyi bose.
Nzamwitwkuze Velentine ahabwa igihembo cy’ibihumbi 100 na Fina Bank kuko yarushije abandi amanota mubahawe impamyabumenyi bose.

Abanyeshuri bamaze kurangiza muri INATEK kuva yashingwa ni 3747, iyi nshuro ni iya kane iya kaminuza itanze impamyabumenyi.

Muri ibi birori hahembwe abanyeshuri barushije abandi kubona amanota meza by’umwihariko uwitwa Nzitukuze Valentine , akaba ariwe wabaye uwa mbere mu manota menshi mubahawe impamyabumenyi bose kuri uyu munsi.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka