Nyuma y’imyaka 20 itangiye ISPG igiye guha impamyabumenyi abayirangijemo

Abanyeshuri bagera ku 1000 bazahabwa impamyabumenyi n’ishuri rikuru rya Institut Superieur Pédagogique de Gitwe “ISPG” tariki 01/08/2013.

Hari hashize imyaka 20 bamwe mu banyeshuri bize muri iri shuri batarabona izi mpamyabumenyi, aho bavugaga ko mu kazi kabo bahoraga babazwa ibi byangombwa.

Umuyobozi w’ishuri ISPG, Dr Rugengande Jered, avuga ko impamvu y’itinda ry’iri tangwa ry’impamyabumenyi ku banyeshuri baharangije, ahanini ngo byatewe n’imyiteguro igamije kugirango iki gikorwa kizagende neza.

Dr. Jered Rugengande umuyobozi wa ISPG avuga ko buri mwaka bazajya batanga impamyabumenyi.
Dr. Jered Rugengande umuyobozi wa ISPG avuga ko buri mwaka bazajya batanga impamyabumenyi.

Yagize ati “yego ko iri shuri ryatangiye mu mwaka 1993, nyuma hazamo Jenoside twongera gutangira mu mwaka 1997, byadusabye rero kugirango twitegure neza ndetse tunirinda gukorera imihango yo gutangira izi mpamyabumenyi hanze y’ikigo cyacu. Twanabanje gutunganya ahazajya habera uyu muhango”.

Yakomeje avuga ko ubu bari bamaze igihe bakira abanyeshuri baharangije kugirango basuzume ibyangombwa byabo ko byuzuye, kugirango bizagere kuri iriya tariki nta kibazo gihari.

Uyu muyobozi yabwiye Kigali Today ko ubu noneho buri mwaka abanyeshuri bazajya barangiza muri ISPG bazajya bahabwa impamyabumenyi zabo kugirango binjire mu mirimo nta kibazo.

Amashami ya ISPG.
Amashami ya ISPG.

Biteganyijwe ko ISPG izaha impamyabumenyi abanyeshuri bose baharangije mu mashami y’ikoranabuhanga, ubumenyamuntu, n’igiforomo. Uyu muhango ukazabera kuri iri shuri riherereye i Gitwe mu murenge wa Bweramana akarere ka Ruhango.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka