Ku nshuro ya mbere ishuri ry’ababyaza n’abaforomo rya Kibungo ryatanze impamyabumenyi

Abanyeshuri 186 barangije kuva mu mwaka wa 2009 mu ishuri ry’ubuforomo n’ububyaza rya Kibungo bahawe impamyabumenyi mu kiciro cya mbere cya kaminuza (A1) akaba ari nacyo cyiciro cya kaminuza gihari gusa.

Mu muhango wo gutanga izi mpamyabumenyi wabaye tariki 25/07/2013 umuyobozi w’iri shuri, Musabyimana Twahirwa Jean Damascene yavuze ko iri shuri ryari risanzwe ryakira abanyeshuri babaga bafite bourse ya Leta ariko ubu n’ababa bashaka kwirihira bagiye kujya bemererwa kuhiga.

Yagize ati “Nabwira abantu ko amarembo akinguye ku muntu wese waba ushaka kuhiga kuko hano dutanga ubumenyi kuburyo bwiza kandi muzi ikibazo dufite cyo kurwanya imfu z’abana bapfa bavuka ndetse n’ababyeyi babo bapfa babyara.”

Bamwe mu bahawe impamyabumenyi akanyamuneza kari kose.
Bamwe mu bahawe impamyabumenyi akanyamuneza kari kose.

Musabwasoni Marie Grace Sandra umwe mu barangije kuri iri shuri yavuze ko gutanga service nziza no kwita kuvbabagana aribyo abaharangije bagize intego.

Yagize ati “Tugiye kugaragaza itandukaniro kuko tuje kugabanya imfu z’ababyeyi bapfa babyara ndetse n’abana bapfa bavuka biturutse ku burangare bwabaye. Twe kwakira neza abatugana twabigize intego aho tuzajya gukorera.”

Mu mashuri atanu y’ubuforomo n’ububyaza ari mu Rwanda , Intara y’Uburasirazuba yonyine yihariye atatu. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’iburasirazuba, Makombe Jean Marie Vianney, yavuze ko ayo ari amahirwe abatuye i Burasirazuba bakagombye kubyaza umusaruro barushaho kubona abaganga beza kandi babishoboye.

Dr Mugihsa Innocent, uhagarariye amashuri makuru na za kaminuza yanenze abihutira kugira ampamyabumenyi z’impapuro nyamara nta bumenyi bafite bufatika.

Yagaragaje ko ikintu kidafite ireme ubwacyo kitaramba, icyingenzi ngo ni ukwiga abantu babishyizeho umwete kugirango bazarahure ubumenyi koko bwabafasha kuzuza inshingano zabo neza .

Ishuri ry’ababyaza n’abaforomo rya Kibungo risigayemo abanyeshuri 226 bakiri ku ntebe y’ishuri. Ryatangiye gukora mu mwaka wa 2007. Abahize barangiza nyuma y’imyaka ibiri gusa.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka