Ngoma: Ishuri NDABUC rimaze kwigisha imyuga urubyiruko 250 rwacikirije amashuri

Ikigo cyigenga gikorana n’amadini n’amatorero mu kwigisha urubyiruko rwacikirije amashuri, New Dynamic Arts Business Center (NDABUC) kimaze kwigisha abana bagera kuri 250 batishoboye bacikirije amashuri kubera impamvu zitandukanye.

Iri shuri rifasha uru rubyiruko rutishoboye rwaretse amashuri kubera guterwa inda cyangwa n’urundi rubyiruko rwaretse ishuri kubera ubukene.

Aba banyeshuri biga amashami arimo gukora muri hotel, ubudozi, amashanyarazi, gutunganya imisatsi byose bikongerwaho n’indimi. Buri munyeshuri yishyura amafaranga 20 ku isaha bivuze ko batanga 100 ku munsi.

Abakobwa nabo ntibagitinya kwiga imyuga yahoze yitwa iy'abagabo gusa.
Abakobwa nabo ntibagitinya kwiga imyuga yahoze yitwa iy’abagabo gusa.

Mukankusi Marie Gorreti wiga kudoda avuga ko amashuri y’imyuga nkayo akenewe cyane kuko mu byaro hari abantu benshi babayeho mu bwigunge batabona imbere yabo hazaza bityo ko uru rubyiruko rwakegerwa rukabikangurirwa.

Yagize ati “Njyewe natoranijwe n’amatorero ko tutishoboye twishyura amafaranga igihumbi ku kwezi, njyewe rero ndi mu rugo nari umuhinzi ntabona ejo haza hanjye ariko ubu ndumva ngiye kuba umuntu wifashije.”

Umuyobozi w’iri shuri, Ndahimana Hussein, aganira n’itangazamakuru yavuze ko iki kigo cyagiriye akamaro urubyiruko rwinshi rwiyumvaga rudafite icyerekezo kuko rwari rumaze kuva mu mashuri.

Gutunganya imisatsi ni kimwe mu biteza imbere ababikora.
Gutunganya imisatsi ni kimwe mu biteza imbere ababikora.

Yongeraho ko ubumenyi uru rubyiruko rukura muri iri shuri butuma babona imirimo mu bigo bitandukanye ndetse bakanabasha kwihangira imirimo.

Yagize ati “Hari benshi twigishije ubu bafite amatelier y’ubudozi, abandi bakora amashanyarazi bashinze atelier kuburyo biteza imbere kuburyo bugaragara. Mu banyeshuri 250 bamaze kunyura muri NDABUC byabagiriye umumaro.”

Iri shuri ryigisha uru rubyiruko mu gihe cy’umwaka umwe n’igice aho ngo bamara igihe kinini biga ubumenyi ngiro (practice), ndetse no kwimenyereza (stage) bakora amezi abili mu bigo nka EWSA, Hmu mahoteli ndetse no muri za atelier zikomeye.

Izi nkumi nazo zemeza ko kwiga umwuga bituma bagira icyizere cy'ejo hazaza.
Izi nkumi nazo zemeza ko kwiga umwuga bituma bagira icyizere cy’ejo hazaza.

Ishuri NDABUC rikorera mu karere ka Ngoma, mu murenge wa Kibungo ariko abanyeshuri bigamo baba baturuka mu turere twa Ngoma na Kirehe ku bufatanye n’amatorero n’amadini babatoranyiriza abataye amashuri barushije abandi kubabara.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka