ICK ngo ni rimwe mu mashuri make ashobora gutanga uburere n’ubumenyi
Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi mu ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK), Charles Nkoranyi, avuga ko muri iri shuri atari ahantu umunyeshuri aza kwigira ibintu bisanzwe gusa ngo yigendere yungutse ubumenyi gusa kuko ngo ahabwa n’ibindi.
Ibi yabitangaje tariki 18/07/2013 mu muhango wo gutanga impamyabumenyi z’icyikiro cya kabiri cya kaminuza ku banyeshuri 472 barangije mu mashami atatu: itangazamakuru n’itumanaho; imbonezamubano n’iterambere.
Ati: “ICK si aho bacururiza za mudasobwa ahubwo ni aho turerera usibye ko na mudasobwa ari ingirakamaro nazo bazihabwaho ubumenyi”.
Akomeza avuga ko urangije muri muri iri shuri baba bizeye cyane ko aba afite impamba izamufasha kurusha benshi baba bavuye mu yandi mashuru na za kaminuza. Ati: “iyo dutanze ubumenyi mu ishuri ryacu twongeraho n’uburere bigatanga ubwenge kandi ibi ni ibintu biba ahantu hake”.
Umuyobozi wa ICK Padiri Kagabo, nawe avuga ko urangije muri irinshuri aba afite ubumenyi ahakuye kandi akaba anafite uburere byose bibyara ubwenge kuburyo ngo iyo bageze mu mirimo baba ari bamwe mu bakozi babyitwaramo neza nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bo ubwabo bikoreye.
Ikindi uyu mupadira agaragaza cyerekana ko iri shuri ayoboye riri ku rwego rwo hejuru ni ubufatanye rigirana n’andi mashuri akomeye nko mu Burayi, aho bafite abanyeshuri bo mu Bufaransa baje kwiga muri iri shuri kuri ubu bakaba barangije semestre ebyiri.
ICK ngo yahawe igikombe cy’ibyo batanga byiza ndetse n’ibyo bakora bifite ireme riri hejuru (quality). Iki gikombe kitwa International Star Award for Quality bakaba baragihawe n’umuryango mpuzamahanga witwa Business Initiative Direction.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Conglaturations kuri Aimable IRIHOSE, kd ni akomeze atere imbereeee!!!!
ick yirukana abajozi nabi haracyariyo ingenga
Mujye mubanza mukore editing neza nshuti zanjye, kugira ngo inkuru zanyu zidacanga abazisoma. Harimo udukosa ariko dutuma inkuru itanoga. Couarge qd mm. ICK yo ni yo ntego yayo kabisa, kandi ubona ko iyigeraho