Nyamasheke: Abagize amahirwe yo kwiga muri Kibogora Polytechnic bishimira ko begerejwe kaminuza

Abanyeshuri bo mu karere ka Nyamasheke biga muri Kaminuza ya Kibogora (Kibogora Polytechnic) bishimira ko begerejwe kaminuza yabafashije kwiyungura ubumenyi ndetse no kubavana mu bwigunge.

Aba banyeshuri babitangarije Kigali Today ubwo yabasuraga ku wa 19/07/2013 muri Kaminuza ya Kibogora iri mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke.

Abanyeshuri bagera kuri 3 twaganiriye barimo Nsengimana Jean Damascene, Mukangoga Thabita na Hategekimana Jean Thierry biga mu mashami atandukanye y’iyi kaminuza bavuga ko bishimiye kumva iyi kaminuza itangiye hafi y’iwabo kuko bajyaga bifuza kwiga mu mashuri makuru ariko bikabagora bitewe n’uko izindi kaminuza zabaga ziri kure.

Mbere abafite amikoro ahagije bajyaga kwiga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, i Burundi ndetse no mu Ntara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda, bikabagora ahanini bitewe n’ikibazo cy’urugendo rurerure kandi ruhenda.

Mu gihe abenshi mu biga mu mashuri makuru yigenga usanga baba ari abakozi biga ku mugoroba cyangwa mu mpera z’icyumweru kandi ako kazi kakaba ari na ko kavaho amafaranga y’ishuri, aba banyeshuri bose bavuga ko mbere y’uko iyi kaminuza itangira batashoboraga kujya kwiga muri izo kaminuza za kure bitewe n’uko urugendo ruva i Nyamasheke ruziganaho rutajyaga kubemerera kubibangikanya n’akazi bakesha gutunga imiryango yabo ndetse no gukuraho amafaranga y’ishuri.

Aba banyeshuri bose barimo gusoza umwaka wa mbere muri iri iyi kaminuza, ari na bo ba mbere batangiranye na yo, bavuga ko icyo bishimira kurushaho ari uko bashobora kurangiza akazi kababeshejeho bakabasha no kwiga kandi icyiyongeraho kikaba ko bataha mu miryango yabo.

Abaturage b'i Nyamasheke biga muri Kaminuza ya Kibigora bishimira ko begerejwe kaminuza.
Abaturage b’i Nyamasheke biga muri Kaminuza ya Kibigora bishimira ko begerejwe kaminuza.

Cyakora na none abaturuka mu bice byegereye akarere ka Karongi bagaragaza ingorane bagifite z’uko nta modoka zitwara abantu ziboneka mu muhanda Karongi-Nyamasheke uretse bus ya ONATRACOM kandi na yo ikora inshuro imwe ku munsi gusa.

Ibi ngo biracyari ingorane ku bakoresha iyi nzira n’abiga muri iyi kaminuza by’umwihariko; bityo bagasaba ko Leta yabafasha yongera indi bus muri uyu muhanda kugira ngo zibafashe mu ngendo na bo babashe kuronka ubumenyi butangirwa muri iyi kaminuza.

Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n’Imari muri Kaminuza ya Kibogora, Ndikumana Joseph avuga ko nubwo iyi kaminuza ari bwo igitangira bafite ingamba zo kwimakaza ireme ry’uburezi ku rwego rwo hejuru ku buryo mu byo bakora byose bashyira imbere ikoranabuhanga mu myigishirize kandi iri shuri rikaba rifite intego yo kuzaba kaminuza y’icyitegererezo.

Ikindi Ndikumana ashingiraho avuga ko ireme ry’uburezi rizarushaho kwimakazwa muri iyi kaminuza ngo ni inkingi y’imiyoborere myiza yimakajwe muri iyi kaminuza kuva igitangira, aho inzego zose ziyigize kuva ku banyeshuri kugeza ku buyobozi bukuru bahuriza hamwe ibitekerezo kandi hakabaho kumvana ku mpande zose kugira ngo gahunda zose zishyirwe mu bikorwa uko bikwiye.

Ubwo Kaminuza ya Kibogora yatangizwaga ku mugaragaro, tariki 29/06/2013, Umuyobozi Mukuru wayo, Prof David Hamblin yavuze ko azakora ibishoboka kugira ngo iyi kaminuza igere ku ntera nk’iya za kaminuza z’icyitegererezo zo ku mugabane w’Uburayi, by’umwihariko mu gihugu cy’Ubwongereza akomokamo.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka