INILAK yakomorewe yongera gukingura imiryango i Rwamagana

Nyuma y’amezi atandatu ishuri rikuru rya INILAK rihagaritswe na minisiteri y’Uburezi ngo ntirizongere kwigishiriza i Rwamagana, tariki 21/07/2013 ryongeye gukingura imiryango rikazaba ryigishiriza mu nyubako z’amacumbi hategerejwe ko mu kwezi kwa Nzeli rizajya mu nyubako zayo zigezweho ziri kubakwa ahitwa Nyarusange.

Mu ibaruwa minisitiri w’Uburezi yandikiye umuyobozi wa INILAK, ishami rya Rwamagana ryemerewe gukora nk’ishami ryihariye rya kaminuza ya INILAK (campus) igihe mbere bahigiraga ari nk’aho kwifashisha gusa.

Minisiteri y’Uburezi yari yahagaritse INILAK mu kwezi kwa Gashyantare, ivuga ko ngo aho INILAK yigishirizaga muri Rwamagana hatari hakwiye gukorera ishuri rikuru, ndetse bamwe bavugaga ko ngo aho hantu higirwagamo n’abandi banyeshuri batararangiza n’amashuri yisumbuye.

Icyo gihe abanyeshuri basaga 300 bigiraga muri INILAK Rwamagana bari basabwe kujya bajya kwigira ku cyicaro gikuru cya INILAK kiri mu mujyi wa Kigali. Aba banyeshuri bari bababajwe n’icyi cyemezo kuko ngo batari bariteguye kujya bakora ingendo zo kujya kwigira i Kigali, dore ko ngo byabatwaraga amafaranga menshi.

Mbere y’uko INILAK ihagarikwa kwigishiriza i Rwamagana, abanyeshuri bahigiraga barimo benshi bavugaga ko boroherejwe ingendo zo kujya kwigira i Kigali kuko abarimu babasanga i Rwamagana. Benshi muri aba batuye mu Karere ka Rwamagana. Harimo ariko n’abatuye mu Karere ka Kayonza, gaherereye muri kilometero zikabakaba 80 uvuye mu mujyi wa Kigali.

Ibi bikaba byari bitandukanye n’ishami rya INILAK rikorera i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo kuko ho hazwi nk’ishami rya INILAK rikorera i Nyanza, naho Rwamagana hakaba ahantu INILAK yumvikanye n’abanyeshuri bayo gusa, ariko hatazwi nk’ishami ryemewe rya INILAK Rwamagana.

Gilbert Gatsibage ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza muri INILAK yabwiye Kigali Today ko ubu ishami rya Rwamagana rigiye kuba campus yihariye, abanyeshuri bahigira bakaba batazongera kugorwa no kujya ku cyicaro gikuru i Kigali haba mu gige cy’ibizamini cyangwa kwiyandikisha kuko kuba minisitiri yameye ko Rwamagana iba campus yihariye bivanyeho izo mbogamizi zose.

Bwana Gatsibage yavuze ko INILAK ifite abanyeshuri bakabakaba 600 aho i Rwamagana, bakaba bigira mu nyubako bakodesha n’umuryango witwa AEE ushingiye ku idini ry’Abangilikani, ariko ngo mu kwezi kwa Nzeli uyu mwaka INILAK izatangira kwigishiriza mu nyubako zayo nshya iri kubaka ahitwa Nyarusange mu murenge wa Muhazi aho muri Rwamagana.

INILAK kandi ngo yaba igiye gufungura icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri Nzeli uyu mwaka.

INILAK ( Independent Institute of Lay Adventists of Kigali) yafunguye imiryango mu mwaka wa 1997 itangijwe n’ababyeyi bahuriye mu idini y’Abadivantisite biyitaga FAPADER (Federation of Adventist Parents’ Association for the Development of Education in Rwanda).

Iri shuri ryigisha Icungamutungo (Faculty of Economic Sciences and Management), amategeko (faculty of law) no kwita ku bidukikije (Faculty of Environmental studies) rigatanga impamyabumenyi bita licence cyangwa bachelor’s degree.

INILAK inigisha kandi ibyitwa Finance, Accounting, Marketing, Entrepreneurship, Project Management na Human Resource Management ritangamo impamyabumenyi bita Master’s degree cyangwa maitrise.

Imibare itangwa n’iri shuri rikuru yemeza ko rimaze kwigisha abantu basaga 4000, bakora imirimo inyuranye hirya no hino ku isi.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abanyamayeri babaye benshi pe. kwiga kaminuza utararangiza amashuri yisumbuye?
Leta yari ikwiye gukaza umurego.
Hari umugago twabyirukanye,yiga muli Congo ahitwa Jomba ariko ntiyagira amahirwe yo kubona diplôme.
Ubu afite umwanya mwiza muli ministeri y’uburezi kubera ko yashatse impabyabushobozi ihanitse(Licence)y’inforodano. Uwashaka ko muha ibimenyetso bifatika, yanyandikira huri Email yanjye.

Paul yanditse ku itariki ya: 26-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka