Ruhango: Abanyeshuri 87 barihirwaga na CHF basubijwe iwabo

Abanyeshuri 87 bigaga ku kigo cya Gitisi Vocational Training Center mu murenge wa Bweramama mu karere ka Ruhango, basabwe gusubira iwabo n’umuryango wa barihiriraga witwa CHF International kubera ko icyo kigo kitujuje ibyangombwa.

Aba banyeshuri bahawe amatike yo gusubura iwabo ku mugoroba wa tariki 10/07/2013 nyuma yuko tariki tariki 20/06/2013 hari abagenzuzi b’umuryango CHF bageze mu kigo Gitisi Vocational Training Center bagasanga gifite umwanda mwinshi.

Ngo nta mazi kigira kuburyo abanyeshuri aribo bagomba kujya kwivomera mu gishanga, ikindi ngo n’uko basanze imisarane y’iki kigo yaruzuye abanyeshuri batagira aho bituma; nk’uko twabitangarijwe na Victory Mugarura ushinzwe imenyekanisha makuru muri CHF.

Aba banyeshuri ba CHF bari bamaze igihe cy’amezi abiri gusa batangiye kwigira kuri iki kigo amasomo y’imyuga.

Umuyobozi wa Gitisi Vocational Training Center, Byiringiro Francois, avuga ko iri genzura bakorewe ryasanze bafite ikibazo cy’amazi gusa kuko agace ka Ruhango kose kagifite. Gusa ngo ubu amazi nayo bari bamaze kuyabona kuko bari bayahawe n’umushinga Living Water.

Icyakora uyu muyobozi avuga ko bari banafite ikibazo cy’ibikoresho mu ishami ry’amahoteri n’iry’ubwubatsi ariko ngo ahandi nta kibazo cyari gihari.

Ubwo abanyeshuri biga ku kigo cya Gitisi Vocational Training Center bigaragambyaga ku biro by'akarere ka Ruhango babaza impamvu batiga.
Ubwo abanyeshuri biga ku kigo cya Gitisi Vocational Training Center bigaragambyaga ku biro by’akarere ka Ruhango babaza impamvu batiga.

Umwe mu babyeyi twavuganye, yavuze ko kugeza ubu batari bamenya aho abana babo bagomba kwerekezwa cyangwa se niba uyu muryango ugiye kubareka bakicara.

Umukozi wa CHF International, Mugarura Victory, yamaze izi mpungenge ababyeyi avuga ko ubu barimo gutugura uko aba banyeshuri bajya kwiga mu bindi bigo, ndetse ngo aba banyeshuri bakaba aribo bazihitiramo ibigo bagomba kwigamo bitewe n’ibyo babona bashobora kuzahakura.

Victory avuga ko ibi byose byabayeho hagamijwe kubahiriza gahunda ya Leta yo guteza imbere ireme ry’uburezi. Iki kibazo ngo ntibagisanze mu karere ka Ruhango gusa kuko hari n’utundi turere basanzemo ibigo nabyo bitujuje ibyangombwa.

Iki kibazo kigaragaye nyuma y’aho nanone aba banyeshuri bari baje kwigaragambya ku biro by’akarere ka Ruhango tariki 26/02/2013, babaza impamvu batiga ntibarye.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka