Ari abahinzi n’abafite imigabane mu ruganda rutunganya umuceri (Bugesera Rice Mill) barishimira amasezerano yo kujya bagemura umuceri ku ruganda ku gihe kandi umusaruro umeze neza.
Annanie Nshunguyinka wo mu kagari ka Gaseke umurenge wa Nyanjye mu karere ka Ngororero, arashimirwa n’ubuyobozi bw’akarere n’abaturage kubera ibikorwa by’iterambere abagejejeho harimo kwesa umuhigo yari yarihaye wo kubaka uruganda ruzajya rutunganya umusaruro w’urutoki n’izindi mbuto zitandukanye.
Abaturage bo mu Murenge wa Mataba, Akarere ka Gakenke, barasabwa kugana SACCO biyujurije itwaye miliyoni 25.5 zaturutse mu banyamuryango ubwo, nyuma y’uko itashywe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki 15/03/2013.
Abafite ubumuga bo mu karere ka Ngororero barashishikarizwa kwihangira imirimo babinyujije mu mishinga iciriritse aho guhora bategereje inkunga zituruka ahandi, kugira ngo bakemure ikibazo cy’amikoro macye bafite.
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wateye u Rwanda inkunga ya miliyoni 40 z’amayero, azakoreshwa mu kubaka imihanda mu rwego rwo gufasha gukwirakwiza imyaka ku masoko kugira ngo harwanywe inzara mu gihugu.
Banki y’isi yataganje ko yageneye u Rwanda impano ya miliyoni 50 z’amadolari y’Amerika, agenewe gufasha igihugu mu ngamba zo guhangana n’ingaruka ziterwa n’indwara, kubura imirimo cyane cyane mu cyaro, cyangwa izituruka ku biza n’imihindagurikire y’ibihe.
Mu karere ka Gatsibo harimo harategurwa igenamigambi ry’umwaka utaha, muri iri genamigambi ngo hakaba hari kwibandwa cyane ku bikorwa remezo no ku mafaranga azafasha mu bikorwa by’Akarere muri rusange.
Abagize sosiyete sivile mu karere ka Nyamagabe baratangaza ko bashimishijwe no kuba akarere kari ku rwego rushimishije mu gushyira mu bikorwa imihigo ku buryo inzego zose nizirushaho gufatanya nta kabuza iyi mihigo izeswa nk’uko yahizwe.
Abikorera babifashijwemo n’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kwihutisha iterambere RDB, baravuga ko imurikagurisha ry’ibicuruzwa by’u Rwanda rizabera i Burundi kuva tariki 22-25/03/2013, rigamije gutegura uburyo u Rwanda rwakongera ubwinshi bw’ibyoherezwa ku masoko yo mu karere.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bwamaze kumvikana n’abayobozi b’amakoperative y’abaturage yo kubitsa, kuzigama no kugurizanya bita Umurenge SACCO uko ayo makoperative ngo agiye gufasha aborozi kuva mu myotsi, bakajya batekesha kandi bagacana amatara akomoka ku ngufu za Biogas (biyogazi).
Bamwe mu banyamuryango ba Koperative yo kubitsa no kuguza CLECAM EJO-HEZA Kamonyi, barasaba ko hakurikizwa inyungu z’imishinga mu kugena inyungu ku nguzanyo, kuko imishinga yose itunguka kimwe.
Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba akaba anashinzwe gukurikirana akarere ka Bugesera, madamu Mukaruriza Monique, aratangaza ko ibikorwa bimaze kugerwaho mu karere ka Bugesera ndetse na gahunda yo gukemura ibibazo by’abaturage bigaragaza amahame y’imiyoborere myiza ako karere kamaze gushimangira.
Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise avuga ko iyo umuturage ahawe serivisi mbi bimutwara umwanya aba agomba gukoresha mu mirimo imuteza imbere, kandi ngo igihombo umwe mu baturage agize gitera buri wese guhomba kuko uwo uhombye aba ari umuguzi w’abacuruzi, umuterankunga n’inshuti ya buri wese.
Kuva kuri uyu wa kabiri tariki 12/03/2013 ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli birazamuka aho bacururiza amavuta y’ibinyabiziga nka peteroli, lisansi na mazutu bitewe ngo n’uko igiciro cya lisansi ku isoko mpuzamahanga cyazamutse ku buryo bugaragara guhera mu kwezi kwa mbere uyu mwaka.
Mu gihe ubusanzwe umuntu agira umubyeyi wamubyaye ku buryo bw’umubiri, kuri bamwe hakiyongeraho umubyeyi wa batisimu, mu murenge wa Rangiro wo mu karere ka Nyamasheke batangije gahunda bise ‘Kubyarana mu Bukungu.’
Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba madamu Uwamariya Odette arashima iterambere abagore bo mu karere ka Ngoma bamaze kwigezaho binyuze mu kwihangira imirimo no gutinyuka ibikorwa n’imishinga ibyara inyungu, akabasaba gukomeza umurava no gufata ingamba zo gukemura ibikibabangamiye mu rugengo rw’iterambere.
Buri muyobozi n’undi muntu wishoboye wo mu Karere ka Gakenke, yafashe umugore utishoboye agomba gufasha kugira ngo atere imbere, mu rwego rwo guteza imbere abagore batishoboye ngo na bo bagere ku rwego nk’urw’abandi.
Abikorera bo mu karere ka Ngoma basabye ko inyubako iri mu mujyi wa Ngoma rwagati izwi ku izina rya (ONATRACOM) na gereza ya Kibungo byakimurwa, bikubakwamo inyubako z’ubucuruzi.
Abanyeshuri biga mu mashuri makuru na kaminuza z’u Rwanda ngo ntibagishaka kwitwa intiti zitagira ibikorwa ndetse bamaze gutangiza gahunda bise Students on field izabageza hirya no hino mu gihugu bagahura n’Abanyarwanda, bagamije kubafasha mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.
Abaturage bo mu murenge wa Shangi mu karere ka Nyamasheke barishimira ko babonye umuhanda mwiza uri gukorwa mu murenge wabo, bikazacyemura ikibazo cy’ingendo kandi ngo gukora uyu muhanda byatumye babona akazi kabaha amafaranga bazakoresha bakiteza imbere.
Abaturage bo mu karere ka Nyamasheke babonye n’amaso yabo imashini zihinga ndetse banazibona zihinga ku butaka bw’iwabo mu gikorwa bamwe bise igitangaza ku wa kabiri tariki ya 05/03/2013 ubwo izo mashini zasesekaraga muri Nyamasheke.
Guverinoma y’u Rwanda imaze gusinyana Banki y’Isi amasezerano y’icyiciro cya kabiri cy’inguzanyo y’amadolari miliyoni 60 azakoreshwa mu gutanga amashanyarazi mu gihugu.
Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kugena ahantu hatandukanye hazajya hubakwa inganda akaba ari na ho zikorera mu Mujyi wa Kigali no mu turere twa Bugesera, Nyabihu, Rusizi na Huye. Ibi ngo biri mu rwego rwo guca akajagari kagaragara mu nganda, aho usanga nta gahunda ihamye yo kubungabunga umutungo cyane cyane mu (...)
Abagenda mu mugi wa Butare baturutse i Kigali cyangwa no mu yindi migi yo hanze y’u Rwanda, binubira ko kubona serivisi za nijoro muri uyu mujyi bitaborohera. Abacuruzi b’i Huye na bo bavuga ko gukora nijoro batabyanze, ikibazo kikaba ari uko nta bakiriya babona muri ayo masaha.
Umukecuru witwa Karubera Berina wo mu mugudu wa Twabumbogo mu kagari ka Nsanga ho mu murenge wa Rugendabari yatangiye ibikorwa byo kwiteza imbere ahereye ku mafaranga ibihumbi 10 gusa none ubu ageze aho kwitwa umumiliyoneri.
Isabelle Uzamukunda w’imyaka 32, utuye mu karere ka Musanze ariko avuka mu karere ka Nyamasheke, yarangije kwiga atekereza guteza imbere aho avuka none ubu afite uruganda “AGASARO ORGANIC” ruri mu karere ka Nyamasheke, rubyaza umusaruro imbuto ku buryo rushobora gutanga umutobe wa litiro 500 mu munsi.
Umuryango ugamije ubukungu bw’ibihugu bigize ibiyaga bigari CEPGL ubitewemo inkunga n’Umuryango w’ibihugu by’Iburayi EU urateganya gukora imihanda ihuza imipaka y’ibihugu bihuriye muri uyu muryango kugira ngo bishobore korohereza imihahirane y’ababituye.
Abanyamuryango ba Koperative Umurenge SACCO “Urufunguzo rw’ubukire” yo mu murenge wa Kaduha mu karere ka Nyamagabe batashye ku mugaragaro inyubako ya kijyambere yo gukoreramo biyubakiye ku mafaranga y’u Rwanda miliyoni 20.
Minisitiri mushya ushinzwe Imari n’Igenamigambi mu Rwanda, Ambasaderi Claver Gatete aremeza ko mu mirimo mishya yashinzwe azihatira kunoza imikoreshereze myiza y’ingengo y’imari ya Leta kandi ngo azabigeraho neza kuko ari inshingano yumva kandi na minisiteri ayoboye ikaba ifite abakozi babishoboye.
Uzabakiriho Elias aremeza ko yatangiye aboha ibitebo ariko gahunda nziza za leta ziha urubuga n’imari abashaka kwiteza imbere zikamufasha kuba yarigejeje kuri byinshi birimo imodoka ebyiri kandi akemeza ko byose abikesha imiyoborere myiza yashyizwe imbere na Perezida Kagame.