Nyabihu: Uyu mwaka urasiga hatanzwe inka zisaga 800

Umwaka w’ingego y’imari 2012/2013 turimo gusoza uzasiga mu karere ka Nyabihu hatanzwe inka zigera kuri 800 muri gahunda ya Girinka Munyarwanda igamije gufasha Abanyarwanda kwikura mu bukene ndetse no guhindura imibereho yabo.

Kugeza ubu hamaze gutangwa inka 799, ariko mu minsi mike iri imbere bazatanga izindi bityo umuhigo wo gutanga inka 800 mu mwaka bazawese neza kandi barenze 100%; nk’uko byemezwa na Shingiro Eugene ushinzwe ubworozi mu karere ka Nyabihu.

Mu mwaka ushize gahunda ya Girinka yari imaze kugera ku bantu 2220 kandi abazihawe bavuga ko zibaha ifumbire bakanoza ubuhinzi bwabo bagasarura neza, abandi zikabaha amata abafasha mu kuvugurura imirire.

Shingiro Eugene agira ati “abo twazihaye mbere, ubu zirahaka abandi zarabyaye banaziturira bagenzi babo,a bandi banabonye ifumbire ibafasha mu kuzamura ubuhinzi ndetse n’amata abafasha mu kuvugura imirire.”

Umusaza Singirakabo afata inka ye nk'ubukire kandi ashimira cyane uwashyizeho gahunda ya Girinka mu Rwanda.
Umusaza Singirakabo afata inka ye nk’ubukire kandi ashimira cyane uwashyizeho gahunda ya Girinka mu Rwanda.

Umusaza Singirankabo wo mu murenge wa Jomba, avuga ko nyuma y’aho inka ye yabyariye inyana eshatu, gahunda ya girinka yayishimiye cyane anashimira n’uwayishizeho ari we Perezida wa Repubulika.
Yongeraho ko iyi gahunda igiye gutuma ava mu bukene burundu kuko inka ye imubereye ubukire bukomeye.

Gahunda ya Girinka irakomeje mu Rwanda, ari nako inagira ingaruka nziza ku baturage. Uhawe inka asabwa kuyifata neza, ikazamugirira akamaro mu mibereho ye ku buryo buhamye.

Asabwa kandi kuyitaho ndetse no kuzirikana kuziturira mugenzi we ukiri mu bukene, igihe inka yahawe ibyaye, akaba ari nko kwitura uwayimugabiye.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka