Ihuriro rihuza abayobozi n’abavuka mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango ariko batahakorera ryiyemeje guhuriza hamwe abanyamuryango bagashakisha icyateza imbere umurenge bavukamo.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza (RGB), akarere ka Gisagara guhamagarira abashoramari, cyane abafatanya na Leta mu gukomeza kukazamura, ariko banashima ibyo kagezeho, bahamya ko hari aho kavuye n’aho kageze.
Mu ngendo umuyobozi wa banki nkuru y’igihugu agirira mu ntara y’uburengerazuba yagaragaje abafitiwe imyenda n’ibigo by’imari icirirtse byahombye mu mwaka wa 2006 bagiye kwishyurwa amafaranga basigaye batishyuwe.
Akarere ka Rubavu kongereye ingengo y’imari kagomba gukoresha umwaka wa 2012-2013 iva kuri miliyari 11, miliyoni 919 n’ibihumbi 493 igera kuri miliyari 13, miliyoni 736 n’inihumbi 33.
Nyuma y’aho Minisitiri w’Intebe agenderereye Abanyehuye tariki 12/02/2013 akabashishikariza kubaka inyubako zijyanye n’igihe tugezemo, abanyamabanki, abafite amahoteri, amakoperative ndetse n’amasosiyete anyuranye bemeye ko ibyo bemeye gukora bazabishyira mu bikorwa bidatinze.
Nubwo ishami rya Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi rishinzwe uburobyi b’ubworozi bw’amafi ryishimira ko umusaruro w’amafi mu Kiyaga cya Kivu ugenda wiyongera, ngo haracyari imbogamizi z’uburobyi bukoresha Imitego yangiza amafi aba atarakura.
Abagore bacururiza ku gataro bagiye kubona uburyo bwo kubafasha kuva mu bukene bakareka uwo murimo utabahesha agaciro. Bazubakirwa amazu ubundi bishyire hamwe bayacururizemo nk’uko Kandutiye Beatha umukozi mu rugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) abisobanura.
Inama nkuru ya Banki y’Isi yaraye ishimye uburyo u Rwanda rukoresha inkunga n’inguzanyo ruhabwa, iboneraho yemerera u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 60 z’Amadolari ya Amerika azakoreshwa muri gahunda yo gusakaza amashanyarazi hirya no hino mu Rwanda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Jabo Paul, arashishikariza uturere twose two muri iyi Ntara kurushaho kurangwa n’umuco w’ubufatanye mu rwego rwo gucunga neza imari ya Leta.
Urubyiruko rwahoze rutwara amagare mu muhanda Bugarama-Nzahaha rwashinze Koperative yigisha amategeko y’umuhanda kugira ngo ruzabashe gutwara za moto ndetse n’imodoka gusa barasaba ubwunganizi kuko aribwo koperative yabo igitangira.
Chairman w’umuryango PFR Inkotanyi mu ntara y’Amajyaruguru aravuga ko sosiyete y’ishoramari y’abanyamuryango ba FPR muri iyo ntara “North Multi-business Company LTD” (NMC) yatekerejwe nk’umusemburo w’iterambere muri iyo ntara.
Abacuruzi bo mu isoko rya Bazilette ahahoze hanyura umuhanda wa Rubavu-Musanze batangiye kujya bacururiza mu muhanda unyura Nyakiriba nyuma yo kubura abaguzi nk’abo bari basanzwe babona.
Mu miyoborere myiza, hashyizweho gahunda y’imihigo y’ingo, igamije gufasha abagize umuryango kwiha gahunda y’ibikorwa bishobora kubageza ku iterambere. Abaturage batangiye kugendera kuri iyo gahunda, bahamya ko guhiga bibafasha kugira intego mu gukorera ingo za bo.
Abayobozi muri Tanzania bakora mu nzego z’ubutasi, abakora mu nzego zishinzwe imisoro n’amahoro, abakuriye inzego zigenzura amabuye y’agaciro hamwe n’abagenzura icyambu cya Dar es Salaam bahagaritswe na polisi bakuriranyweho ubujura bw’amabuye y’agaciro kuri icyi cyambu.
Ibigo by’imari mu karere ka Kirehe byahagurukiye abatishyura inguzanyo ibi bigo biba byabahaye bagiye kujya bakurikiranwa, nk’uko byemejwe mu nama yahuje ibigo by’imari bikorera muri aka karere, abayobozi b’imirenge, abahagarariye amakoperative, abayobozi ba Sacco n’abakozi ba Banki nkuru y’u Rwanda mu karere ka Kirehe.
Umubyeyi warangije amashuri yisumbuye mu myaka irindwi ishize, abonye adashoboye gukomeza amashuri makuru yahisemo gusaba amafaranga umugabo we inshuro imwe gusa, yishingira “Salon de coiffure”(aho bogoshera). Ubu arishimira ko abona afite agaciro kuko ngo atunze urugo rwe, akanakoresha abakozi barenga 40 nabo batunze (...)
Abacuruzi bo mu karere ka Kayonza barasaba ubuyobozi bw’ako karere kujya bubagenera umwanya bagatanga ibitekerezo ku byemezo bibafitirwa.
Mu rwego rwo gushimangira iterambere ry’abatuye Akarere ka Gatsibo by’umwihariko n’iry’Abanyarwanda bose muri rusange, abaturage barasabwa kwishyura neza inguzanyo bahabwa n’ibigo by’imari harimo Umurenge Sacco kugira ngo zishyikirizwe abandi bakeneye inguzanyo hagamijwe kwiteza imbere.
Muri uku kwezi kwahariwe imiyoborere myiza, ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera bufatanyije n’abaturage batashye ibikorwa by’iterambere babashije kugeraho.
Minisitiri w’Imari n’Igendamigambi, John Rwangombwa, aramara impungenge ko nta mushahara w’umukozi wa Leta uzakorwaho, ahubwo abashya bari bashyizwe mu mirimo bazatinda gutangira kugira ngo amafaranga yabo akoreshwe ibindi byihutirwa.
Umusaza witwa Ngurube Pierre utuye mu murenge wa Kivuye, mu karere ka Burera arashima Leta y’u Rwanda yamwubakiye inzu akava muri nyakatsi maze akagira amasaziro meza kuko ngo iyo aguma muri nyakatsi atari kuba akiriho.
Ubuyobozi bwa Tigo ishami rya Musanze bwahuguye abakozi bayo uko bakwakira neza ababagana ndetse no kwihangira imirimo haganishwa ku kureba uko akazi kabo bagakora nk’abanyamwuga.
Abishyurwa hakoreshejwe sheke basinyiwe n’abafite konte muri Equity Bank barinubira ko iyo bagiye kubikuza badahabwa amafaranga nk’uko bisanzwe ahubwo basaba gufungura konti muri iyo banki cyangwa bakajya kubitsa izo cheke mu mabanki basanzwe bakorana nayo.
Ubwo yasuraga Abanyehuye kuwa kabiri tariki 12/02/2013, Minisitiri w’Intebe yababwiye ko nta mabanki, nta nganda ndetse nta na mahoteri bagira mu rwego rwo kubashishikariza gushyira imbaraga mu mikorere yabo, kugira ngo batere imbere, boye gusigara inyuma.
Mu kagari ka Nyarutunga, Umurenge wa Nyarubuye mu karere ka Kirehe hatashywe umuyoboro w’amazi uri ku birometero icumi ukaba waruzuye utwaye amafaranga miliyoni 481 kandi abaturage bishimira ko babonye amazi meza nyuma y’igihe kinini ntayo bafite.
Umusore witwa Nsengimana Maurice utuye mu murenge wa Kivuye, mu karere ka Burera, ubana n’ubumuga bwo kutumva, atangaza ko impano yo gushushanya afite imutunze; gusa ikibazo nuko adakunze kubona akazi.
Nubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe gutsura ubuziranenge (RBS) cyaciye imyenda y’mbere ya caguwa (amakariso, amasogisi, amasegeri n’amasutiye) mu gihugu kuri ubu hamwe mu masoko haracyagaragara iyi myambaro ku bwinshi.
Abashoramari bakomoka mu gihugu cya Oman bagize itsinda “MB Holding Company” bakiriwe na Minisitiri w’Intebe ku gicamunsi cya tariki 10/02/2013 bamutangariza ko bifuza gushora imari mu Rwanda mu biijyanye na gaz metane na peteroli.
Umuyobozi w’akarere ka Burera asaba Abanyaburera gukora cyane kandi bagafata neza ibyo bafite kugira ngo bahangane n’ihungabana ry’ubukungu rigaragara mu bihugu byateye imbere bikagira ingaruka ku Rwanda.
Umugore witwa Tirifina w’imyaka 58 amaze imyaka ine abumba amategura hamwe na bagenzi be bibumbiye muri koperative Ingorihujababyeyi, ikorera mu Murenge wa Tumba ho mu Karere ka Huye.