Mu imyaka itanu, umuryango mpuzamahanga nterankunga ActionAid uzakoresha miliyoni icyenda z’amapawundi yo gutera inkunga imishinga y’ubuhinzi, ubworozi n’ibindi abatuye imirenge 11 iri mu turere dutanu bakwifuza.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba, arashishikariza abaturage kugira ibitekerezo bibyara imishinga y’iterambere kuko Leta ibishingira mu kubona amafaranga yo gushyira mu bikorwa iyo mishinga yo kubateza imbere.
Abajyanama b’ubuzima bakorana n’Ikigo nderabuzima cya Bugaragara bibumbiye muri Koperative KOTABU bateye inkunga ikigega Agaciro Development Fund ingana n’amafaranga 510.000.
Ministri w’Ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, yasuye abashoramari bo mu karere ka Rusizi kuwa 14/05/2013, anashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa inyubako y’isoko mpuzamahanga ryo kwagura ubucuruzi bwo bwambukiranya umupaka wa Rusizi ya mbere.
Umwaka w’ingengo y’imari 2013-2014, uzarangira ubukungu bw’intara y’Amajyaruguru bwiyongereye ku kigero cya 15%, binyuze mu bikorwa bitandukanye bibyara inyungu biboneka muri iyi ntara bigiye gushyirwamo imbaraga nyinshi.
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, arakangurira abacuruzi bo mu karere ka Rusizi kubaka amasoko arimo ibicuruzwa byifuzwa n’ababagana cyane cyane Abanyekongo dore ko bakunze cyane ibicuruzwa byo mu Rwanda.
Abakozi babiri barasaba akarere ka Rutsiro kubishyura amafaranga arenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 400 kubera ibikorwa bakoze ku rwibutso rwa Jenoside rwa Congo Nil mu kwezi kwa gatanu k’umwaka ushize wa 2012.
Imibare itangazwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe igaragaza ko koperative zo kubitsa no kugurizanya “umurenge Sacco” zo mu mirenge 17 igize ako karere zizigamiye abanyamuryango bazo amafaranga angana na miliyoni 957 ibihumbi 771 n’amafaranga 214.
Ubuyobozi bwa Koperative y’abahinzi n’aborozi CEA-Gisenyi burahamagarira abanyamuryango bahawe inguzanyo kwikubita agashyi bakishyura kuko abahawe inguzanyo batishyura bikaba bigeze ku bucyererwe bwa miliyoni 20.
Itsinda ry’abatwara ibimoto binini b’i Kigali rizwi ku izina rya Kigali Free Biker rifatanyije na bagenzi babo bo mu Karere ka Rubavu bazwi ku izina rya Kivu Bikers basuye abacitse ku icumu bo mu karere ka Gatsibo, umurenge wa kiramuruzi babagezaho ibikoresho bitandukanye.
Nkuko bivugwa mu buhamya butandukanye bwatanzwe na bamwe mu bari n’abategarugori bo mu karere ka Nyagatare biteje imbere, ngo byinshi babikesha ubuyobozi bwiza kenshi bushingiye ku guteza imbere abaturage muri rusange.
Bamwe mu batuye akarere ka Muhanga barishimira gahunda ya Leta ifasha abaturage kugira ubushobozi bwo gutunga televiziyo mu ngo zabo ariko bamwe baragaragaza ikibazo cy’ubushobozi buke kuburyo kwitabira uyi gahunda byabagora.
Nyuma yo gusura Uwibutso rwa Mugina rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside isaga ibihumbi 34, tariki 11/5/2013, abakozi ba Minisiteri y’ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) bemeye gutanga umuganda wo gusana amazu ya bamwe mu bapfakazi ba Jenoside bo mu mudugudu wa Nyagasozi.
Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye bo mu murenge wa Mutete bashyikirijwe inkunga na World Vision igizwe n’imifuka ya sima 300, inka, imyenda n’ibindi byangombwa byo kubafasha mu mibereho yabo bifite agaciro k’amafaranga miliyoni 8.5.
Abacuruzi b’imbuto n’imboga bacururiza mu isoko rwa Gakenke, Umurenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke baratangaza ko babangamiwe no gukorera ahantu banyagirwa, bikabatera igihombo .
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, arasaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu murenge wa Mareba mu karere ka Bugesera kongera imbaraga mu gukangurira abaturage kugana ibigo by’imari, kuko umubare w’ababyitabira ukuri muto muri uwo murenge.
Leta y’u Rwanda irateganya ko ingengo y’imari y’umwaka mushya uzatangira mu kwezi kwa Nyakanga, yaziyongera ikava kuri tiliyari 1.3 ikagera kuri tiliyari 1.6, kuko hazongerwa ibikorwa byo kuzamura umusaruro, ubwo gahunda mbaturabukungu ya kabiri EDPRS II, izaba itangiye gushyirwa mu bikorwa.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’amahoro (RRA) cyasinyanye amasezerano y’ubwumvikane n’Ikigo cya Trade Mark East Africa azafasha mu kugenzura ibicuruzwa binyuzwa mu Rwanda bivuye mu bihugu birukikije.
Mufti w’u Rwanda wungirije, Sheikh Nsengiyumva Djumatatu, yatangije amahugurwa ajyanye n’ubworozi bwa kijyambere agenwe Abasilamukazi bo mu karere ka Nyagatare.
Koperative COMORU igizwe n’abamotari 400 bo mu karere ka Rusizi yashyizwe mu bahatanira igihembo gitangwa na RALGA ku bantu bagaragaje udushya mu kwiteza imbere. Abagize koperative COMORU bubatse inzu y’amagorofa ane babikesheje umusanzu w’amafaranga 500 buri cyumweru.
Abacururiza mu isoko rya Nyabisindu mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga baratangaza ko kuba iri soko ritubakiye bibabangamira cyane cyane muri iki gihe cy’imvura kuko iyo iguye bibasaba guhagarika akazi bakanura ibicuruzwa.
Claire Akamanzi uyobora ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) yashyizwe ku rutonde rw’abagore 25 b’indashyikirwa bashobora gufata ibyemezo bijyanye n’ubucuruzi ku rwego rwo hejuru muri Afurika.
Urubyiruko rurenga 70 ruvuga ko rubasha gukorera amafaranga ari hagati ya 3000 na 4000 ku munsi bitewe no kwikorera imizigo y’abantu bahinduranya imodoka iyo bageze mu karere ka Gakenke, aho umuhanda Kigali-Musanze wacitse.
Mu gihe kitarenze uku kwezi kwa Gicurasi 2013, mu karere ka Nyamasheke haraba hari Station y’amavuta y’ibinyabiziga, ari na yo Station izaba ibonetse muri aka karere kuko indi yigeze kuhaba yashenywe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ntiyongere gukora ukundi.
Abashinzwe umutekano w’ibanze bazwi nka ba Local Defence batanu batoranyijwe nk’indashyikirwa mu karere ka Nyamasheke bahawe inka, tariki 03/05/2013. Guhemba ba Local Defense b’indashyikirwa mu murimo wabo ari ukugira ngo abawukora bawuhe agaciro kandi bawukunde kurushaho.
Abaturage bo mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi baratangaza ko bishimiye inyubako biyujurije y’umurenge SACCO kuko izatuma barushaho kwiyumvamo gukorana neza n’ibigo by’imari iciriritse kuko bazaba barabishoyemo amafaranga yabo babyubaka.
Urubyiruko 25 rwarangije Kaminuza rutarabona akazi ruvuye mu bice bitandukanye by’igihugu ruri mu karere ka Rubavu mu kigo cya CCSME, rwigishwa kwihangira imirimo no kwiga imishinga aho kwicara rugategerez ako abandi bayihanga bakaruha akazi.
koperative yo kubitsa no kugurizanya y’umurenge wa Gatare “Jyambere Sacco Gatare” yatashye ku mugaragaro inyubako yo gukoreramo yiyujurije ifite agaciro ka miliyoni zisaga 18, nyuma yo kumara igihe ikorera mu nyubako y’intizo kandi itajyanye n’ikigo cy’imari.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu n’Imibereho myiza y’abaturage, James Musoni, arahamagarira abashoramari b’akarere ka Ruhango gukomeza kugaragaza uruhare rwabo mu iterambere ry’igihu rikomeje gukataza.