Umuyobozi w’akarere ka Muhanga aratangaza ko ubucuruzi bwa forode bwavugwaga mu cyahoze ari Gitarama (ubu ni mu karere ka Muhanga) butakiharangwa kuko ubu ngo bwabaye amateka.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’amajyambere, Uhagaze Francois, aratangaza ko ubuyobozi bw’akarere bugiye guhangana n’abagakoreramo banga gusora bitwaje impamvu zitandukanye.
Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari, avuga ko ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi (EWSA) gikomeje kudindiza imihigo y’uturere muri gahunda yo gutanga amashanyarazi.
Ihuriro ry’amakoperative y’Abamotari yo mu Karere ka Nyagatare ryagabiye inka ebyiri abakecuru bacitse ku icumu rya Jenoside: umwe wo mu Murenge wa Rukomo n’undi wo mu Murenge wa Rwimiyaga.
Abashoramari bo mukarere ka Nyagatare barasabwa kubyaza umusaruro ubwiza nyaburanga bw’urugomero rwubatse k’umugezi w’umuvumba mumurenge wa Tabagwe.
hatangiye gutekerezwa uko inkunga z’ingoboka zari zisanzwe zigenerwa abakene bo mu ntara y’Amajyepfo zabyazwamo imishinga izabaviramo inyungu yo kubafasha ku buryo burambye, uburyo bwaba buje bwunganira indi mishinga y’iterambere ikorwa muri iyi ntara.
Koperative yo kubitsa no kuguriza ZIGAMA CSS yagize urwunguko rwa miliyari ebyiri na miliyoni 400 mu mwaka ushize wa 2012 ugereranyije na miliyari eshatu n’igice bateganyaga. Iyi nyungu bayibaze nyuma gucyemura ibibazo byose bijyanye no gufasha abanyamuryango bayo.
Inganda 12 muri 13 z’amakoperative y’abahinzi ba kawa mu Karere ka Gakenke zagize igihombo mu mwaka wa 2012 kubera ikibazo cy’igiciro cya kawa y’ibitumbwe cyari gihanitse n’imicungire mibi y’umutungo wa koperative.
Enterprise ENAS Ltd y’umushoramari wikorera ku giti cye Nkubiri Alpfred yeguriwe 60% by’uruganda rw’umuceri rwa Kirehe naho 40% bigasigarana Leta aho bizakomeza gukoreshwa n’andi makoperative y’umuceri.
Umugabo witwa Rwabuhungu Frederic, utuye mu murenge wa Kinyababa, akarere ka Burera, avuga ko umushinga akora uzatera imbere nawe ukamuteza imbere kurushaho mu gihe mu murenge atuyemo hazaba hageze umuriro w’amashanyarazi.
Kompanyi y’indege z’u Rwanda (Rwandair) imaze kugura indi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737-700 Next Generation (NG), ifite ubushobozi bwo kugenda urugendo rurerure itaruhutse, ikaba iri mu ndege zizafasha Igihugu kugenderana n’ibihugu by’i Burayi n’Uburasirazuba bwo hagati (Middle East).
Umuyobozi wa karere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, arakangurira abashoramari kuza gushora imari zabo muri aka karere kuko kajyanye n’ishoramari iryi ari ryo ryose cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi, amahoteri n’ibindi.
Bamwe mu bagerageje kwihangira imirimo bikabahira bavuga ko biba bitoroshye ariko ko bitewe n’ubuzima buba bugoye umuntu abyiyemeza kandi akabigeraho bityo akiteza imbere.
Isuzuma abagenzunzi b’Ikigo mpuzamahanga kita ku Ifaranga (IMF) basoje mu Rwanda ryagaragaje ko ubukungu bwateye imbere bikaba biha Leta y’u Rwanda icyizere mu kongera kureshya abaterankunga n’abashoramari.
Abaturage bo mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu bavuga ko gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside ari inshingano yabo kuko bavukijwe uburenganzira bazizwa uko baremwe.
Ubuyobozi bw’isosiyete yitwa Pyramid icukura amabuye y’agaciro irahakana ko u Rwanda nta mabuye y’agaciro rukura muri Congo kuko ngo basanze narwo rutunze menshi ku buryo benshi batazi.
Mu gihe Polisi igishakisha uwatemye inka ya Umugwaneza Ernestine wacitse kw’icumu rya Jenoside, ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero bwongeye kumusura bumafata mu mugongo, dore ko n’ubundi asanzwe atishoboye.
Nyuma gato yo gushyikirizwa umufarizo wo kuraraho (matela), umusaza w’imyaka 85 witwa Ukunzake Ananias utuye mu Kagali ka Nganzo, Umurenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke avuga ko ari bwo bwa mbere mu buzima bwe agiye kurara kuri matela.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gakenke, Gasasa Evergiste atangaza ko bakusanyije inkunga ingana na miliyoni eshatu zishyirwa mu kigega cy’ingoboka cyo gufasha abacitse ku icumu bo mu Murenge wa Gakenke.
Amakuru aturuka mu buyobozi bw’akarere ka Burera atangaza ko ku mupaka ugabanya u Rwanda na Uganda, uri mu Cyanika, mu karere ka Burera, hagiye kubakwa isoko mpuzamahanga.
Abaturage icyenda bo mu murenge wa Bugarama ku karere ka Rusizi barinubira kuba batishyurwa amafaranga yabo nyuma y’uko babujijwe kugeza ikibazo cyabo kuri Perezida Kagame bizezwa ko bazahembwa vuba.
Mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 19 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994 abaturage bo mu karere ka Gicumbi bamaze gukusanya miliyoni 13 zo kuzasana amazu y’abarokotse.
Icyiciro cya kabiri cya gahunda y’imbaturabukungu (IDPRS II) iteganya ko bukungu n’imibereho y’Abanyarwanda bagomba kwiyongera. Amafaranga umuturage yinjiza ku mwaka azava ku madorali y’Amerika 644 agere ku madorali 1200.
Guverineri w’intara y’uburengerazuba, Kabahizi Celestin, yagiranye inama n’abakozi ndetse n’abayobozi batandukanye bo mu karere ka Rutsiro tariki 06/04/2013 bagamije kwibukiranya ku cyo Leta ibifuzaho, barebera hamwe aho intege nke ziri, bafata n’ingamba zo kwikosora kugira ngo bihute mu iterambere.
Umuryango witwa Plan Rwanda wazanye impuguke mu gutegura no gukora ibikorwa by’ubuvugizi ngo zigishe abayobozi b’amakoperative anyuranye mu Rwanda uko bakora ubuvugizi ku buryo bwa gihanga.
Umuhorandekazi witwa Roosje Sprangers ukora mu kigo cy’amashuri cya TTC Save na mugenzi we witwa Judith bashyikirije imiryango 22 itishoboye yo mu murenge wa Save mu karere ka Gisagara ihene mu rwego rwo kuyifasha kwiteza imbere.
Ikigo cy’imari micro finance Inkingi kirasaba ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango kubishyuriza amafaranga yagurijwe ababaye abanyamuryango babo igihe iyi microfinance yakoreraga muri aka karere.
Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwali, arashimira abagize urugaga rw’abikorera mu ntara y’amajyepfo umusanzu batanga mu kubaka igihugu, akabasaba gukomeza gushyiramo ingufu kugira ngo u Rwanda ruzabashe kugera ku cyerekezo cy’iterambere no kuzamura ubukungu ruganamo.
Kutagira amasoko bagurishamo imyaka yabo cyangwa bahahiramo mu murenge no kwivuriza kure biratuma abaturage ba Mugera mu Murenge wa Gatsibo akarere ka Gatsibo, bavuga ko batagera ku iterambere bifuza uko bikwiye.
Guverineri w’intara y’amajyaruguru asaba abaturage bo mu karere ka Burera gukomeza gushyigikira Leta y’u Rwanda ariko batayishyigikira mu magambo gusa ngo ahubwo bayishyigikira no mu bikorwa.