Muyumbu: Ubufasha Uwitonze yahawe bwatumye atabariza n’izindi mfubyi za Jenoside zirera

Uwitonze Charlotte wo mu murenge wa Muyumbu mu karere ka Rwamagana aratabariza imfubyi za Jenoside zirera zo muri uwo murenge no mu gihugu muri rusange, kuko benshi bafite ibibazo ariko bakaba badakunze kubona ababageraho.

Yabivuze tariki 15/06/2013, ubwo abagize ishyirahamwe ry’ababyeyi riharanira iterambere ry’uburezi (POED) ku bufatanye n’ingabo n’abayobozi b’inzego z’ibanze bakoraga umuganda wo kumusanira inzu.

Uwitonze yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, akaba yarasigaye wenyine nyuma y’uko umuryango we wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uwitonze Charlotte yatabarije izindi mfubyi zirera nyuma yo gufashwa gusana inzu ye.
Uwitonze Charlotte yatabarije izindi mfubyi zirera nyuma yo gufashwa gusana inzu ye.

Nubwo we ngo yamaze kwiyakira akaba anafite intego yo guharanira icyazatuma agera ku iterambere mu bihe biri imbere, avuga ko hari abandi bana b’imfubyi za Jenoside zirera bakeneye ubufasha bw’abagiraneza.

Ati “Hari abana bihebye bari mu bwigunge na bo badafite aho baba nk’uko nari meze, nifuza ko bakorerwa ubuvugizi bagafashwa nk’uko nanjye byangezeho twese tukabaho tunezerewe”.

Ku muyumbu hiciwe imbaga y’Abatutsi muri Jenoside kuko hari hahuriye abaturutse muri segiteri zitandukanye z’icyari komini Bicumbi bizeye ko bari bucungirwe umutekano n’abayobozi bari bariho icyo gihe.

Cyakora ngo baje gutereranwa ndetse n’abo bakekaga ko babafasha aba ari bo babashumuriza Interahamwe zirabica, nk’uko umwe mu barokokeye ku Muyumbu yabivuze.

Umuganda wanitabiriwe n'ingabo.
Umuganda wanitabiriwe n’ingabo.

Ibyo ngo bigaragarira mu mibare y’abantu bashyinguwe mu rwibutso rwa Muyumbu kuko rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 14, kandi ari rumwe mu nzibutso zubatswe mu gihugu Jenoside ikirangira, kuko rwubatswe mu mpera z’umwaka wa 1994.

Umuyobozi wa IBUKA mu murenge wa Muyumbu, Mugemana Geoffrey, avuga ko imibereho y’abarokotse Jenoside bo mu murenge wa Muyumbu igenda ihinduka uko imyaka igenda ishira.

Gusa na we avuga ko hakiri abatarabona ubushobozi bagikeneye kwitabwaho, akavuga ko haramutse hari ufite igitekerezo cyo gufasha yakwegera ubuyobozi bwa IBUKA bukamwereka ababaye kurusha abandi.

Gahunda yo gufasha Uwitonze yari yateguwe n’ishyirahamwe rya POED mu rwego rwo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no gufata mu mugongo abayirokotse batishoboye.

Abagize POED bakoze urugendo bibuka abazize Jenoside banashyira indabo ku rwibutso rwa Muyumbu.
Abagize POED bakoze urugendo bibuka abazize Jenoside banashyira indabo ku rwibutso rwa Muyumbu.

Iryo shyirahamwe rigizwe n’ababyeyi bimukiye ku Muyumbu bavuye mu mujyi wa Kigali, bakaba baramaze gutangiza ishuri ry’incuke.

Bagize igitekerezo cyo gushinga iryo shyirahamwe kugira ngo abana ba bo babone aho bazajya biga nyuma y’uko bari bavuye mu mujyi wa Kigali, dore ko Muyumbu ari agace gatangiye guturwa vuba.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

intore zivugwa ni izi aba babyeyi barimo kwikemurira ibibazo neza uyumwanya bahatuye ishuri ry’inshuke rirabonetse!!

Jeanne yanditse ku itariki ya: 17-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka