Ruhango: Abatuye ahantu habi bagiye gutangira kwimurwa

Kuwa gatandatu tariki 15/06/2013, mu Karere ka Ruhango batangiye ku mugaragaro igikorwa cyo kwimura abatuye ahantu hakunze kwibasirwa n’ibiza (High Risk Zones).

Gutangiza iki gikorwa byabereye mu mudugudu wa Gihororo, akagali ka Bweramvura, umurenge wa Kinihira, mu muganda wo gusiza ibibanza bibiri bizubakirwamo abatishoboye bari batuye ku nkengero z’imigezi ya Nyabarongo na Kiryango.

Mukagacinya Colette na Francine Nyiraminani bari mu bibasiwe n’umwuzure ku matariki ya 16 na 17/04 2013 ubwo imiryango irindwi yari ituye hafi y’imigezi ya Nyabarongo na Kiryango yibasirwaga n’umwuzure, bagatabarwa hifashishijwe ubwato.

Nyamara mu mvugo yabo humvikanamo kugononwa kwinshi ku kwimuka aho hantu, bakavuga ko kwifatira icyemezo cyo kuhimuka bidashoboka ngo kuko nta handi babona bakura ibibatunga, bongeraho ko kuhakorera bavuye ahandi nabyo ari imvune bumva igoye kwihanganirwa.

Umuganda wasijije ahazubakirwa abantu batuye ahantu habi.
Umuganda wasijije ahazubakirwa abantu batuye ahantu habi.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi François Xavier, asaba abagifite bene iyo myumvire kuyireka, ati "Ubuzima buraguma, naho ibintu byo ni ibishakwa."

Ku rundi ruhande, Bagabo Alexis avuga ko ikimutindiye ari ukubona ubushobozi bwo kugura ikibanza no kucyubaka, ngo kuko imvune yo kuva ahandi ajya gukorera ku butaka asanzwe atuyeho ntaho ihuriye no kubura ubuzima.

Yagize ati "Iyo nibutse ukuntu nagiye hanze mu rucyerera ngasanga amazi ya Nyabarongo azegurutse urugo rwange rwose, numva mpungabanye."

Akagali ka Bweramvura katangirijwemo iki gikorwa gafite imiryango 11 yibasiwe n’ibiza by’imvura y’itumba ry’uyu mwaka, muri yo ine ni iy’abatishoboye izubakirwa amazu kuva mu ntango kugeza yuzuye neza.

Kuri ubu Umurenge wamaze kubagurira ibibanza, abaturage bakazabafasha kubumba amatafari no kuzamura inkuta mu bikorwa by’umuganda, akarere nako kakazatanga isakaro.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka