Nyamagabe: Hatashywe uruganda rutunganya amafu anyuranye rwubatswe ku bufatanye na RDB

Kuri uyu wa gatatu tariki 19/06/2013, mu murenge wa Buruhukiro mu karere ka Nyamagabe hatashywe ku mugaragaro uruganda ruciriritse rukora Kawunga ndetse rukanatunganya amafu anyuranye rwa koperative Twisungane yagezweho ku nkunga ya RDB.

Perezida wa koperative Twisungane, Ngendahimana Aloys, asobanura ko bajya gukora uyu mushinga wo gushyira icyuma gisya imyaka itandukanye ariko kikibanda ku bigori bashakaga gukumira abaturage bajyaga gutema ibiti byo gukoramo ibikoresho bitandukanye byifashishwaga muri iyi mirimo muri pariki ya Nyungwe.

Abaturage berekana uko bajyaga batunganya amafu mbere yo kubona uruganda.
Abaturage berekana uko bajyaga batunganya amafu mbere yo kubona uruganda.

Uyu mushinga watewe inkunga muri gahunda y’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) yo gusaranganya umusaruro ukomoka mu bukerarugendo ku baturage baturiye pariki.

Nyirangizwenimana Liberata w’imyaka 43, umunyamuryango wa koperative Twisungane, atangaza ko mbere byabagoraga kubona amafu bakoresheje uburyo bwa gakondo bwo gusya ku rusyo ndetse no gusekura mu isekuru ngo kuko byatwaraga igihe kinini ndetse n’imbaraga nyinshi, ariko ngo ubu icyo kibazo cyarakemutse.

Ati: “Abantu batatu bafataga imihini kugira ngo bahere ibigori babone ifu ubundi bagasekura, ifu ijemo bagashyira ku rutaro bagakunguta bakabika ifu ukwayo bakongera bagasekura. Kandi iyo umuntu yabaga azakoresha ubukwe byakorwaga nk’iminsi itatu. Ariko ubu iterambere ryaraje mu minota 30 uba ubonye nk’ibiro 200 by’ifu”.

Uruganda rutunganya kawunga n'amafu rwahawe abaturage baturiye pariki ya Nyungwe.
Uruganda rutunganya kawunga n’amafu rwahawe abaturage baturiye pariki ya Nyungwe.

Umuyobozi w’agateganyo wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko gusaranganya umusaruro uturuka mu bukerarugendo mu baturage baturiye amapariki baba bagamije kuzamura imibereho yabo bashaka isoko ry’umusaruro, kubafasha kubona akazi kabateza imbere, ndetse no kugabanya ibikorwa byangiza amapariki.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, François Kanimba, arashima gahunda ya RDB yo guha abaturage baturiye amapariki ku musaruro uyakomokamo kugira ngo abaturage bumve ko inyungu rusange u Rwanda rukuramo nabo ibageraho bityo bakarushaho kuyitaho no kumenya agaciro kayo.

Minisitiri Kanimba na Akamanzi Clare bafungura ku mugaragaro uruganda ruciriritse ruzajya rutunganya Kawunga n'amafu anyuranye.
Minisitiri Kanimba na Akamanzi Clare bafungura ku mugaragaro uruganda ruciriritse ruzajya rutunganya Kawunga n’amafu anyuranye.

Minisitiri Kanimba akomeza asaba ko imishinga iterwa inkunga muri ubu buryo yakwiyongera kugira ngo imibereho y’abaturiye pariki ya Nyungwe irusheho kuzamuka.

Mu nkengero za pariki y’igihugu ya Nyungwe, RDB imaze gufasha imishinga 66 mu mirenge 23 yo mu turere twa Nyamagabe, Nyaruguru, Karongi, Nyamasheke na Rusizi dukora kuri iyo pariki ikaba imaze gutwara amafaranga miliyoni 500,5.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

murahoneza nibyiza guteza imbere imishinga ibyara inyungu. kuko bituma imibereho myiza y’ abaturage izamuka. gusa abantu benshi nanjye ndimo dufite ibitekerezo ariko tubura ibishoro nabito tukabura ningwate.mfite umushinga wogukora uruganda ruciriritse rukobora rukanasya kawunga. bikazatwara millioni 5000000rwf arko ntagishoro nakimwe mfite. mumfashije kubona inkunga yinguzanyo yigihe kirekire nakiteza imbere nkateza imbere n’ umuryango wanjya, igihugu,gutanga akazi nibindi.....

mbonigaba eric yanditse ku itariki ya: 12-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka