AVEGA ya Kirehe yagabiye abanyamuryango bo mu karere ka Kamonyi

Abanyamuryango ba AVEGA Agahozo mu karere ka Kirehe bagabiye inka eshanu abapfakazi ba Jenoside bo mu karere ka Kamonyi. Izi nka zatanzwe mu rwego rwo korozanya, kugirango abanyamuryango barusheho kwihesha agaciro no kwigira.

Bagabiye inka Abanyakamonyi.
Bagabiye inka Abanyakamonyi.

Umuhango wa kwakira inka wabaye tariki 20/06/2013, ubwo abanyamuryango ba AVEGA ya Kirehe bagera kuri 40, basuraga bagenzi ba bo bo mu karere ka Kamonyi, bagasura abakecuru b’incike bo mu murenge wa Rugarika, bakanaganira no ku mibereho y’abanyamuryango muri rusange.

Kayiraba Consensa, Perezidante wa AVEGA mu ntara y’Iburasirazuba, atangaza ko Intara y’Iburasirazuba yabaye imfura ya AVEGA, akarere ka Kirehe kakaba ariko yabanje gukoreramo, ku buryo kuri ubu buri munyamuryango yoroye inka.

Kayiraba Consensa perezidante wa Avega mu ntara y'Uburasirazuba.
Kayiraba Consensa perezidante wa Avega mu ntara y’Uburasirazuba.

Mu rwego rwo kwitura, abanyamuryango ba Kirehe, basanze bagomba kugirana umubano n’abanyamuryango b’izindi ntara, bakungurana ibitekerezo ku mibereho y’abanyamuryango no ku buryo bagomba gukora ngo biteze imbere.

Uwantege Renatha, Perezidante wa AVEGA mu karere ka Kamonyi, yishimiye igikorwa bakorewe na bagenzi babo kuko batanze urugero rw’igikorwa cy’urukundo muri iki gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka. Ngo inka bahawe zizabafasha kubona amata yo kunywa kandi bongere umusaruro w’ubuhinzi.

Babazaniye ku myaka bejeje.
Babazaniye ku myaka bejeje.

Ishyirahamwe AVEGA Agahozo ryashinzwe mu mwaka wa 1995 rishingwa n’abapfakazi 50 ba Jenoside ngo bafashanye guhumurizanya no mu kungurana ibitekerezo ku mibereho ya bo. Ishyirahamwe ryatangiriye mu Ntara y’Iburasirazuba, kuri ubu rimaze kugira abanyamuryango ibihumbi 25 mu gihugu hose.

Basigiye impano ubuyobozi bw'akarere.
Basigiye impano ubuyobozi bw’akarere.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka