Rutsiro: Umuyobozi w’akarere yeretse abikorera amahirwe ahari yo gushoramo imari

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, yagiranye inama n’abikorera bo mu karere ka Rutsiro tariki 19/06/2013 abasobanurira bimwe mu bikorwa byo gushoramo imari haba mu buhinzi, ubworozi, ubucuruzi, ubukerarugendo n’ibindi.

Abikorera bahise batangiza itsinda ry’indashyikirwa ndetse bakusanya miliyoni 31 n’ibihumbi 600 baniyemeza gutangiza ibikorwa bahuriyeho byo kwiteza imbere no guteza imbere akarere.

Byukusenge yabanje gusobanurira abikorera ko akarere ka Rutsiro kagizwe n’ibice bibiri: hari igice cyo ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, n’igice cyo mu misozi miremire, bikaba ari na byo bikurikizwa hagenwa igikwiye gukorerwa muri buri gice.

Mu karere ka Rutsiro haberanye n’ibihingwa bitandukanye birimo urutoki, kawa, icyayi, ibirayi, ibishyimbo, soya, maracuja, inanasi n’ibinyomoro. Hubatswe inganda zitunganya kawa n’icyayi ariko haracyakenewe n’izindi. Muri ako karere hakorerwa n’ubworozi mu nkengero z’amashyamba ya Mukura na Gishwati ndetse no mu biraro.

Akarere ka Rutsiro kanyuramo umuhanda uhuza Karongi, Rutsiro na Rubavu, bikaba biteganyijwe ko uwo muhanda utangira kujyamo kaburimo mu mwaka utaha wa 2014.

Ikorwa ry’uwo muhanda rihatse andi mahirwe menshi kubera ko ishoramari rizaba ryoroheye abatinyaga kugendeshamo imodoka zabo kugira ngo zitangirika. Ikorwa ry’umuhanda kandi rizatuma hubakwa gare ndetse na sitasiyo zicururizwamo amavuta y’ibinyabiziga kuko kugeza ubu nta sitasiyo iboneka mu karere.

Mu karere ka Rutsiro nta hantu haboneka inyubako ishobora gucumbikira abantu, ndetse ifite n’ibyumba byo gukoreramo inama.
Akarere ngo kagerageje gushishikariza abikorera kubaka bene izo nyubako birananirana, akarere kiyemeza kubatinyura, gatangiza hoteli izurura itwaye miliyoni 956.

Umuyobozi w’akarere yakanguriye abikorera kubaka andi mahoteli n’amazu acumbikira abagenzi akaberamo n’inama kugira ngo bajye binjiza amafaranga akarere kajyana mu tundi turere iyo habaye nk’inama cyangwa amahugurwa.

Akarere ka Rutsiro gafite imigezi myinshi ishobora kubakwaho ingomero z’amashanyarazi. Amashyamba na yo yagaragajwe nka bumwe mu bukungu bukomeye bw’akarere kuko avamo amakara n’imbaho.

Umuyobozi w’akarere yavuze ko hariho igitekerezo akarere kagejejweho umwaka ushize n’inzego za Leta zifite ubukerarugendo n’umutungo kamere mu nshingano zabo, aho bateganyaga ko amashyamba kimeza ya Mukura na Gishwati ashobora kutangizwamo pariki, hagashyirwamo inyamaswa kugira ngo hakorerwe ubukerarugendo.

Yakanguriye abikorera gushora imari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko aboneka hafi mu mirenge yose igize akarere. Ubwoko bw’amabuye y’agaciro buhiganje ni Koruta, Worufuramu na Gasegereti.

Yavuze no ku birwa biboneka mu kiyaga cya Kivu bishobora gutunganywa bikabyazwa umusaruro. Usibye ibyo birwa, n’amazi y’ikiyaga cya Kivu na yo ngo ashobora kubyazwa umusaruro hakorerwamo ubworozi bw’amafi bwitwa Kareremba, aho amafi yororerwa ahantu hamwe yamara gukura akavanwa mu mazi mu buryo bworoshye bitabaye ngombwa kujya kuyashakisha hirya no hino mu mazi.

Ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ngo hashobora no kubakwa inyubako, ndetse mu kiyaga hakaba hashyirwamo n’amato ateye imbere ashobora gukora ubwikorezi mu kiyaga.

Abikorera bo mu karere ka Rutsiro bahise batangiza itsinda ry'indashyikirwa bakusanya miliyoni 31 n'ibihumbi 600.
Abikorera bo mu karere ka Rutsiro bahise batangiza itsinda ry’indashyikirwa bakusanya miliyoni 31 n’ibihumbi 600.

Umuyobozi w’akarere yabwiye abikorera kwishyira hamwe bakiyubakira nk’inyubako ishobora kwifashishwa nk’ isoko ndetse n’amabanki akaba yakoreramo. Yatanze urugero rw’inyubako y’isoko ry’akarere ka Huye yubatswe n’abikorera, ndetse n’inzu y’amashyirahawe yubatswe mu mujyi wa Kigali.

Yakanguriye abikorera guhuza imbaraga bakajya babasha gupiganira amasoko menshi atangwa mu karere kuko bikunze kugaragara ko amenshi yegukanwa n’abaturutse ahandi. Ibyo ngo babigeraho baramutse bahuje imbaraga kuko ubushobozi bw’umuntu umwe muri bo hari igihe buba budahagije.

Umuyobozi w’akarere yabwiye abikorera bo mu karere ayobora ko bakwiye gufata iya mbere bakabyaza ayo mahirwe umusaruro na bo bakarushaho kwiteza imbere. Yagize ati “Igihe muzaba mutifashije, ntawe uzagufasha kuko n’Imana ifasha uwifashije.”

Abikorera na bo babyumvise vuba ndetse batangiza itsinda ry’indashyikirwa, biyemeza gukusanyiriza hamwe amafaranga angana na miliyoni 31 n’ibihumbi 600 azakomeza kwiyongera.

Itsinda ry’indashyikirwa ryashyizweho ryitezweho gukorera hamwe no kuvanaho amakimbirane y’abacuruzi barwaniraga inyungu za hato na hato, guhuza no kunga ubumwe kuko hari igikorwa kinini bashobora guhuriraho kibazanira inyungu nyinshi.

Nubwo nta gikorwa bemeranyijwe bagiye guheraho, abagize itsinda ry’indashyikirwa mu karere ka Rutsiro barateganya kongera guhura vuba, bagahitamo muri ibyo bikorwa icyo bagomba guheraho mu rwego rwo gukomeza guteza imbere akarere.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

aka karere kari ku isonga pe

kalisa yanditse ku itariki ya: 20-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka