Nyamagabe: Minisitiri Kanimba arashima uko gahunda ya Hanga Umurimo ihagaze

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, François Kanimba, arashima uko gahunda ya Hanga Umurimo ihagaze mu karere ka Nyamagabe, uburyo inzego zitandukanye zayigize izayo ndetse n’uko yatangiye gufasha abayigannye.

Ibi minisitiri Kanimba yabitangaje nyuma yo kuganira n’inzego zitandukanye zikurikirana gahunda ya Hanga Umurimo mu karere ka Nyamagabe, amabanki, abajyanama mu bucuruzi ndetse n’abagannye iyi gahunda bagatanga ubuhamya bw’ibyo bamaze kugeraho, kuri uyu wa gatatu tariki 19/06/2013.

Minisitiri ushinzwe ubucuruzi n’inganda atangaza ko usanga gahunda ya Hanga Umurimo itari mu bikorwa byoroheje nko kudandaza ibicuruzwa byoroheje, ahubwo inagaragara mu nganda nto n’iziciriritse zongerera agaciro umusaruro w’umutungo kamere cyangwa se ibikomoka ku buhinzi, iki nacyo ngo kikaba ari icyo kwishimirwa.

Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda, Francois Kanimba aganira n'abagenerwabikorwa, n'abashinzwe Hanga Umurimo.
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba aganira n’abagenerwabikorwa, n’abashinzwe Hanga Umurimo.

Ati: “Ntabwo tukivuga ibikorwa byo kujya kurangura imyunyu n’isukari ukadandaza. Ni imishinga y’inganda nto n’iziciriritse iri kongera agaciro umutungo kamere w’u Rwanda n’uturuka ku buhinzi n’ubworozi cyangwa undi musaruro”.

Mu gihe icyiciro cya mbere cya Hanga Umurimo cyafatwaga nk’igerageza cyasojwe hakaba hari gukorwa icya kabiri, Minisitiri Kanimba avuga ko hari imbogamizi zagiye zigaragara muri iyi gahunda nko kuba banki zaragiye zitanga amafaranga make ugereranyije n’umushinga ugiye gukorwa, akaba avuga ko bagiye kurebera hamwe uko amabanki yaha andi mafaranga imishinga bigaragara ko yahawe make kandi ifatika bityo ntisenyuke ikiri kuvuka.

Abitabiriye ibiganiro kuri Hanga umurimo.
Abitabiriye ibiganiro kuri Hanga umurimo.

Mu cyiciro cya mbere cya Hanga Umurimo, mu karere ka Nyamagabe hatanzwe inguzanyo ya miliyoni 151 ku mishinga itanu irimo uruganda rutunganya ibikomoka ku ngurube n’isarumara ya kijyambere, indi mishinga icyenda ikaba igitegereje guhabwa inguzanyo.

Zimwe mu ntego za Hanga Umurimo harimo gutinyura abantu kwihangira imirimo no kubafasha, biciye mu marushanwa yo gutekereza imishinga ibyara inyungu, hibandwa mu guhanga udushya.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka