“Iyo Kwita Izina bigeze amafaranga araboneka kuri buri wese” - abatuye Kinigi

Gutunganya ahantu habera umuhango wo Kwita Izina ndetse n’indi mirimo ijyanye n’imyiteguro biha akazi abaturage benshi kuburyo bamwe bamaze kwikenura bagura amatungo abandi bakarihira abana amashuri babikesheje amafaranga bavana muri iyo mirimo.

Ku kibuga giherereye mu mudugudu wa Nyagisenyi, akagali ka Nyonirima mu murenge wa Kinigi ku birenge by’ikirunga cya Sabyinyo harimo kuvugururwa ngo tariki 22/06/2013 hazabera umuhango yo Kwita Izina ku nshuro ya cyenda.

Abantu bavuye kwambara banyura kuri iki kiraro bajya kwita amazina abana b'ingagi.
Abantu bavuye kwambara banyura kuri iki kiraro bajya kwita amazina abana b’ingagi.

Harakorwa imirimo itandukanye irimo kuvugurura amazu y’ibyatsi n’urugo rwayo byose byubatse mu byatsi bishya. Imbere yayo hubatse ikiraro gukoze mu mbaho, nacyo kiri kuvugururwa ngo abagomba kwita izina abana b’ingagi bazahanyure hasa neza.

Inzira ya metero nk’eshatu ishashemo utubuye duto, niyo yerekeza kuri iki kibuga iva kuri kaburimbo, naho ku mpande zayo hubatswe urugo rugufi rukoze mu migano.

Damascene ati-iyi site niyo yatureze.
Damascene ati-iyi site niyo yatureze.

Mwambutsa Jean Damascene ngo ni ubwa kane abona akazi mu bikorwa byo gusana iyi site. Avuga ko mu mirimo itajya irenza ibyumweru bibiri, ahakorera amafanga yamufashije cyane mu buzima bwe busanzwe.

Ati: “Nabashije kurihirira abana bane mu mashuri y’isumbuye, none batatu bararangije n’undi umwe ageze muri kaminuza. Ntabwo nshobora kujya munsi y’amafaranga ibihumbi 300 iyo iki gikorwa cyabaye. Kandi sinjye gusa kuko iyo cyageze amafaranga araboneka kuri buri wese”.

Abatuye Kinigi ngo baba babonye imirimo iyo kwita izina byageze.
Abatuye Kinigi ngo baba babonye imirimo iyo kwita izina byageze.

Avuga ko hakenerwa imigano myinshi yo kubaka utuyira dutandukanye abantu banyuramo, kandi ngo bayigura mu baturage, ndetse n’ibyatsi byo gusakara amazu y’ibyatsi ngo biva mu mirima y’abaturage.

Habimana Theogene, ava mu mudugudu wa Nyabutaka mu murenge wa Nyange, akaza mu kazi mu Kinigi kuko azi icyo bimumariye. Ati: “Umwaka ushize nahakoreye amafaranga ngura ikimasa n’igisinde cy’ibirayi”.

Utuyira nk'utu twubakishije imigano nitwo tuzibashishwa n'abantu batandukanye mu kwita izina.
Utuyira nk’utu twubakishije imigano nitwo tuzibashishwa n’abantu batandukanye mu kwita izina.

Mukeshimana Louise w’imyaka 25, ngo kuva igikorwa cyo kwita izina cyatangira, abonamo akazi ko kwambika imishanana abagomba kwita izina abana b’ingagi ndetse no gutunganya inzu bambariramo.
Ati: “Iyo kwita izina byageze nta na rimwe ndajya munsi y’amafaranga ibihumbi 200, none ubu ndoroye ntiwarora”.

Aba batuye Kinigi, bavuga ko nta muntu ugera kuri iyi site ngo abure akazi iyo bari kwitegura kwita izina. Mwambutsa ati: “haba hari abantu bagera kuri 400 bose bari mu kazi, cyakora uko imirimo igenda igabanuka ni nako abakozi bagabanuka”.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uyu munsi n’umwihariko w’abanyarwanda n’igitego gikomeye twatsinze mu rwego rwo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi muri byose. Kuko ariya mafaranga amanuka akajya mu baturage n’ubushobozi baba begerejwe bukomoka ku mutungo kamere Imana yatwihereye.

Pastor RUTIKANGA Gabriel yanditse ku itariki ya: 20-06-2013  →  Musubize

Ni byiza kwita izina ingagi ni umuhango mwiza cyane

alias yanditse ku itariki ya: 20-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka