Barasaba ko bakwegerezwa amashanyarazi kuko ari mu bizatuma babasha gutera imbere

Abaturage batuye mu gasanteri kitwa Rond Point ko mu Karere ka Bugesera barasaba ubuyobozi bw’akarere n’ubwa EWSA kubagezaho umuriro w’amashanyarazi kuko ari mu bizatuma babasha gutera imbere.

Santeri y’ubucuruzi ya Rond Point ibarizwa mu mirenge ibiri, mu Kagari ka Murama Umurenge wa Nyamata no mu Kagari ka Kibirizi, Umurenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera.

Umuyobozi w’akagari ka Murama, Uwavutseho Didace, ati “kutaduha umuriro biratubangamiye kuko ibyo badusabye twabikoze. Kuki bataduha umuriro? Hano ntawe uzi televiziyo kandi dufite amafaranga, ntawanywa inzoga ikonje kuko nta firigo, mbese umuriro turawukeneye kuko dushobora gushinga amatoriye asudira na salon zo kogosha”.

Mu gasenteri k'ubucuruzi kitwa Rond Point.
Mu gasenteri k’ubucuruzi kitwa Rond Point.

Umwogoshi muri aka gasanteri witwa Sekamana Claude ukoresha batiri y’imodoka avuga ko bakeneye umuriro rwose kuko byatuma umurimo woroha. “ibaze kogoshera kuri batiri wavuye gushariza mu birometero n’ibirometero i Nyamata, ni ikibazo”.

Aba baturage bavuga ko bari batangiye igikorwa cyo kwegeranya amafaranga y’imisanzu yabo ngo bakongeraho amafaranga y’ubudehe ngo barebe ko EWSA yabagezaho umuriro, ariko bikanga. Ngo bibaza impamvu batabona umuriro kandi baratanze amafaranga.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, avuga ko nawe yifuza ko iyo santeri yagira umuriro ariko ko ikibura ari ubushobozi.

Ati “Rond Point ni agasanteri karimo gutera imbere vuba pe! Gusa nk’uko dukomeje gukwirakwiza amashanyarazi mu karere hose, bisaba amafaranga menshi cyane ntabwo ayo mafaranga ibihumbi 400 y’ubudehe n’andi make bakusanyije ariyo yageza umuriro hariya. Twarabaze dusanga bizatwara miliyoni zisaga umunani”.

Bemeza ko babonye amashanyarazi hatera imbere kurushaho.
Bemeza ko babonye amashanyarazi hatera imbere kurushaho.

Akomeza avuga ko mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2013-2014, igiye gutangira bazabishyiramo kuko icyo bifuza, ari uko abaturage bose bagira umuriro.

Ati “sinabizeza ko ari ejo cyangwa ejo bundi ariko bazayabona cyane ko hegereye ahazubakwa ikibuga cy’indege tubafite muri gahunda”.

Senteri y’ubucuruzi ya Rond Point ifatwa nk’iya kabiri ku mujyi wa Nyamata, ikaba ikorerwamo ubucuruzi butandukanye buri ku rwego rwo hejuru.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka