Samuel L Jackson, umwirabura w’umunyamerika wamamaye muri film za Hollywood azwiho gukunda kuvuga ijambo ‘motherf…ker’ abenshi bafata nk’igitutsi cy’urukozasoni iyo ugishyize mu Kinyarwanda kuko ari igitutsi kirimo ijambo umubyeyi.
Paris Jackson, umukobwa w’imyaka 15 wa nyakwigendera Michael Jackson yajyanywe mu bitaro ikitaraganya tariki 05/06/2013 nyuma yo gushaka kwiyahura yikase umutsi wo ku kaboko.
Umunymakuru, umukinnyi wa filime n’umushyushyarugamba Anita Pendo asanga Minisiteri ifite ubuhanzi mu nshingano zayo nitagira icyo ikora abahanzi nyarwanda batazatera imbere.
Auddy Kelly Munyangango avuga ko kuba umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana (Gospel) yaririmba urukundo ari nta cyaha kirimo mu gihe yaba aririmba urukundo Imana yadushyizemo.
Kizito Mihigo aherekejwe n’umuhanzi gakondo Nzayisenga Sophia ndetse na Bigirimana Fulgence basusurukije abaturage bo mu Mujyi wa Gakenke, kuri uyu wa Kabiri tariki 04/06/2013.
Umuririmbyi Elion Victory ni umwe mu baririmbyi b’iki gihe bo mu Rwanda bafite impano mu kuririmba ariko usanga atamenyekana cyane ndetse n’indirimbo ze ntizizwi na benshi kuko zidacurangwa kenshi kuri amwe mu maradio yo mu Rwanda.
Nyuma yo gusohora indirimbo yise “Iz’ubu” muri Werurwe uyu mwana, umuhanzi Bigirimana Fulgence yasohoye indi ndirimbo yise “Ibanga” aho aririmba ibyiza by’urukundo rutari urumamo. Yemeza ko urukundo rw’ukuri hagati y’abakunzi babiri ruhwanye na paradizo hano ku isi.
Igice cya mbere cya Filimi “Ineza Yawe” yanditswe n’umukinnyi wa filimi, Iyaremye Yves, ukomoka mu karere ka Burera, cyageze ku isoko ku wa gatandatu tariki 01/06/2013, nyuma y’iminsi myinshi gitegerejwe.
Mani Martin na Massamba bibumbiye muri Art For Peace, basusurukije urubyiruko rw’i Kayonza kuri uyu wa Gatanu tariki 31/05/2013, muri gahunda ya Youth Connekt yo muri kwezi kwahariwe urubyiruko.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 02/06/2013, itorero Indangamiraguhimbaza rizataramira abakunzi b’imbyino gakondo mu gitaramo bise « Abato mu muco » kizabera ku Kivugiza i Nyamirambo, ku rusengero rwa Bethlehem Miracle Church.
Abahanzi b’abanyarwanda Tom Close na Ama- G The Black bazagaragara mu gitaramo kizaba kirimo umuhanzi w’icyamamare mu gihugu cya Uganda Ragga Dee kikazabera i Kigali tariki 08-09/06/2013.
Masamba Intore n’itsinda rye rizwi ku izina rya Gakondo Group ndetse n’abandi bahanzi nka Jean Paul Samputu, Mariya Yohana n’abandi kuwa kane tariki 30/05/2013 bazataramira i Gitarama i Muhanga guhera saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 01/06/2013, korali Inkuru Nziza izamurika alubumu yabo bise ‘‘Byose birangiye’’ ikaba izamurikwa mu majwi no mu mashusho.
Umuhanzi Alexis Dusabe yateguye igitaramo yise ‘‘Golghotha Vibrant Live Concert’’ kizabera muri Kigali Serena Hotel tariki 30/06/2013 ariko isaha n’amafaranga yo kwinjira mu gitaramo ntibiratangazwa.
Hashize iminsi mike umuhanzi Eric Mucyo na Jay Polly bashyize hanze indirimbo bakoranye bise “I Bwiza” ikaba ari indirimbo iri gukundwa cyane kandi yumvikanamo ubuhanga buhanitse haba mu miririmbire, imihimbire ndetse n’imicurangire.
Dj Ismael, Guido na Hassan bo mu mujyi wa Gisenyi mu karere ka Rubavu barafunzwe kuva tariki 21/05/2013 bazira gucuruza ibihangano bya bamwe mu bahanzi b’i Kigali kandi batabifitiye uburenganzira.
David Bayingana, umunyamakuru w’imikino kuri Radiyo 10 akaba n’umwe mu bantu bazwiho gutegura ibitaramo by’abahanzi n’ibindi bigendanye nabyo, kuri uyu wagatandatu tariki 25/05/2013 azambikana impeta n’umukunzi we Teriteka Kezie.
Emmy, umuhanzi wakunzwe cyane hano mu Rwanda akaza kwerekeza muri Leta zunze Ubumwe za Amerika umwaka ushize ubwo yari mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star2, aritegura gushyira hanze indirimbo nshya.
Byari bimaze kumenyerwa ko muri aya marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star 3, Eric Senderi, Kamichi na Knowless aribo biyegereje abafana b’amakipe y’amaguru ariko noneho biravugwa ko n’abandi bahanzi batangiye kubigana.
Umuhanzi Frere Manu, mu gikorwa arimo cy’ivugabutumwa agiye kwerekeza mu karere ka Musanze, aho azaririmbira abantu anabacurangira gitari, nyuma yo kumva ubutumwa bwa bamwe mu bavugabutumwa bo mu ntara y’Amajyaruguru.
Bamwe mu baririmbyi bo mu Rwanda cyane cyane abakizamuka, bavuga ko kumenyekana kwabo cyangwa kumenyekanisha indirimbo zabo bigorana ngo kuko hari igihe bakwa ruswa kugira ngo ibyo bifuza bishyirwe mu bikorwa.
Ubwo umuhanzi Eric Senderi “international hit” yari mu karere ka Nyamagabe mu gitaramo cya Primus Guma Guma Super Star 3 tariki 18/05/2013, yongeye kugaragaza kwiyegereza abafana b’ikipe ya Rayon Sports ngo bamutore.
Abahanzi babiri bari mu bahanzi 11 bari guhatanira kwegukana insinzi ya PGGSS3 ntibari bugaragare mu bahanzi bazaririmbira abakunzi babo ku munsi w’ejo tariki 18/05/2013 i Nyamagabe.
Benshi mu bahanzi n’abanyamakuru bishimiye insinzi y’ikipe ya Rayon Sport tariki 15/05/2013 ubwo yegukanaga igikombe cya shampiyona nyuma y’imyaka 9 yose itacyegukana.
Platini, umwe mu basore babiri bagize itsinda rya Dream Boys yadutangarije ko ibivugwa ko bazasubirana na Muyoboke Alexis wigeze kubababera Manager ari ibihuha kuko ababivuga batazi aho babikura.
Umuhanzi Karangwa Lionel uzwi ku izina rya ‘Lil G’ yateguye igitaramo cyo kumurika amashusho y’indirimbo ‘‘Imbabazi’’ yakoranye na Mani Martin. Iki gitaramo kizabera muri New Bandal hirya gato ya Alpha Palace tariki 18/05/2013 guhera ku isaha ya saa tatu za nijoro.
Nyuma yo gutangaza ko noneho sim card imwe yemerewe gutora inshuro nyinshi ku munsi, benshi mu bakurikiranira hafi muzika nyarwanda by’umwihariko amarushanwa ya PGGSS 3 byabateye urujijo.
Umurirmbyi wo mu Rwanda Masamba Intore arashishikariza urubyiruko rw’iki gihe kujya rwegera abantu bakuze rukaganira nabo kugira ngo rumenye amateka nyayo y’u Rwanda ndetse runamenye ibiranga umuco Nyarwanda.
Primus Guma Guma Super Star icyiciro cya gatatu (PGGSS III) yatangiriye mu karere ka Rusizi tariki 11/05/2013 ubwo abahanzi 11 bataramiraga imbaga y’abantu bari bateraniye kuri stade y’ako karere.
Umuhanzi Eric Senderi ubu uri mu bahanzi 11 bari guhatanira kwegukana insinzi ya Primus Guma Guma Super Star 3, ngo yiteguye gushakira abagabo abakobwa bababuze bazamutora.