Happy People yagarutse ku nshuro yayo ya gatatu

Igitaramo kimaze kumenyerwa ku izina rya Happy People cyagarutse ku nshuro yacyo ya gatatu. Iki kirori kizabera mu nyubako nshya izwi ku izina rya KCT (Kigali City Tower) ku wa gatanu tariki 19/07/2013 guhera ku isaha ya saa yine za nijoro (10pm) kugeza bukeye.

Nk’uko Aimé Crispin Nsengiyumva abitangaza, hazaba hari aba Dj babiri aribo Dj Hassan uzaturuka Nairobi muri Kenya na Dj Kalim umaze kwandika amateka hano mu Rwanda.

Yongeyeho agira ati: “… ibi kandi bizajyana no kuba hari ibishya byinshi kuko ku bufatanye na Century Cinema hazaboneka byinshi kandi bitunguranye, nka Cinema ya Pacific Rim ikazaba ibi byose bigakora aho kwinjira ari 5000 y’u Rwanda gusa kugirango ubashe kwibyinira aho abakobwa beza n’abahungu beza bose baba bahahuriye cyane cyane DISPORA”.

Happy People 2013.
Happy People 2013.

Abategura Happy People bamaze kuyigeza no mu gihugu cy’u Burundi ariko bakaba bifuza ko hari igihe cyazagera ubwo izajya iba mu bihugu bitandukanye duturanye ndetse n’ibya kure.

Ku waba akeneye ibindi bisobanuro, batanze umurongo wabo wa call center 5000 bakamufasha.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka