Alubumu ‘‘Umushumba Wanjye’’ ya Murara Jean Paul yageze no ku isoko ryo mu Rwanda

Alubumu ‘‘Umushumba Wanjye’’ ya Murara Jean Paul uwayikenera yayisanga muri Librairie Caritas i Kigali ariko nyuma y’igihe gito iraba yageze ahasanzwe hagurishirizwa alubumu hose.

Iyi ni album ya kabiri uyu muhanzi ashyize hanze nyuma y’iyo yise « Nzaririmba » ikaba iriho indirimbo icumi arizo Tunakwamini, Alleluia, Mon Berger, Umushumba wanjye, I wanna live close to You, Dawe uri mu Ijuru, Guma udusabire, Turakwizera, Ndeka nduguhunde na Nkwihoreze.

Ikaba yaramurikiwe bwa mbere mu mugi wa Västerås mu gihugu cya Suede ari naho uyu muhanzi akurikiranira amasomo y’imibare n’ubushakashatsi mu ikiciro gihanitse (Doctorat).

Alubumu "Umushumba wanjye" iraboneka muri Librairie Caritas i Kigali.
Alubumu "Umushumba wanjye" iraboneka muri Librairie Caritas i Kigali.

Iyi alubumu ya Murara Jean Paul yageze ku isoko ku itariki 19.5.2013 ikaba imaze kwambuka imbibi zitari nke dore ko imaze kugera mu bihugu nk’Ububiligi, Ubufaransa, Finland, Espanye, Uburundi, Ubutaliyani, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubuholandi n’ahandi nk’uko Murara ubwe abitangaza.

Jean Paul Murara ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana babiri akaba ari umukirisitu gaturika uririmba indirimbo zihimbaza Imana ndetse n’izindi zitanga ubutumwa bwiza bunyuranye harimo urukundo, ubworoherane n’ibindi.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka