Promise and Mission Choir iramurika alubumu yayo ya kabiri y’amashusho

Korali Promise and Mission izamurika alubumu yayo ya kabiri y’amashusho ku cyumweru tariki 14/07/2013; nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi wayo Rwangabwoba Jean Paul.

Iki gikorwa cyo kumurika iyi alubumu kizatangira ku isaha ya saa munani z’amanywa (14h) mu rusengero rwa Assemblies of God i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali. Kwinjira ni ubuntu.

Muri iki gitaramo iyi Korale izaba iri kumwe na Korale Musingi hamwe na Pasiteri Julienne na Stanlay Kabanda ndetse n’umushumba w’urwo rusengero Pasiteri Evariste n’umufasha we Annet Rwabikinga.

Promise Choir Choir kizabera ku rusengero Assemblies of God i Nyamirambo.
Promise Choir Choir kizabera ku rusengero Assemblies of God i Nyamirambo.

Promise and Mission Choir (PMC), ni korale yo mu itorero rya Nyamirambo Assemblies of God, yatangiye mu kwezi kwa 05.2005, itangira ifite abaririmbyi 25, ubu ikaba ifite abaririmbyi 43.

Nk’uko umuyobozi w’iyi korali abitangaza, Promise and Mission Choir ifite umuhamagaro wo kujyana ubutumwa bwiza bwa Kristo Yesu hose, cyane cyane yibanda mu bice by’icyaro, ishyigikira amatorero ya gikristo agitangira, yaba aya Assemblies cyangwa n’andi matorero y’umwuka. Iyi chorale iyo itumiwe mu mijyi yitabira ubutumire, ariko gahunda zayo kenshi zikaba zibanda mu cyaro.

Promise and Mission Choir.
Promise and Mission Choir.

PMC imaze gushyira ku mugaragaro Alubumu ebyiri z’amajwi (audio), iya mbere yitwa “Akira Ishimwe”, iyi yakorewe n’amashusho, iya kabili yitwa “Nshuti Yesu”, yo yakorewe amajwi gusa ni yo igisohoka.

PMC irashimira cyane abashumba b’itorero ryabo, n’abakristo b’itorero rya Nyamirambo Assemblies of God ku nkunga badahwema kubatera ibihe byose baba bategura ibikorwa nk’ibi.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mukomereze aho Muyikorere nayo yiteguye gupfumbatura ikiganza cyayo igahaza kwifuza kw’imitima y’abakozi bayo bayikorera amanywa n’ijoro bayikorera mukuri no mumwuka. Imana ibahe ibampere umugisha.

Mukomeza Cassien yanditse ku itariki ya: 16-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka