Orchestre Impala yifatanyije n’Abanyamusanze kwizihiza umunsi wo kwibohora

Mu ijoro ryo ku wa 04 rishyira uwa 05/07/2013, abacuranzi ba Orchestre Impala de Kigali bifatanyije n’abatuye akarere ka Musanze babasusurutsa mu ndirimbo zabo zakunzwe cyane mu myaka yo hambere.

Nyuma yo kugaragariza ubuhanga buhanitse abatuye aka karere bujyanye no kuririmba ndetse no gucuranga, bamwe muri aba baririmbyi ba Orchestre Impala bavuze ko ubunararibonye mu gukora ibi bintu aribwo bubatera kubikora neza.

Orchestre Impala mu myenda isa n'ibara ry'Impala zo mu ishyamba.
Orchestre Impala mu myenda isa n’ibara ry’Impala zo mu ishyamba.

Marceline Uwase, waririmbye indirimbo zo mu rurimi rw’Ilingala zakunzwe mu karere nka Nakei Nairobi ya Mbilia Bel n’izindi, yavuze ko nta rindi banga, uretse gukunda uyu murimo akora, dore ko yemeza ko atabitangiye vuba.

Ati: “njyewe natangiranye n’Impala cyera cyane muri 1989, na n’ubu ndacyakomeza. Ibi rero nibyo bituma turirimbira abakunzi bacu bakishima”.

Abatuye akarere ka Musanze, bavuga ko kuba Impala zahisemo gutaramana nabo kuri uyu munsi wo kwibohora kugirango bishimire icyo gikorwa. Banaboneyeho gushima abagize uruhare mu kugirango igihugu kibohorwe.

Abitabiriye ibi birori baryohewe barahaguruka barabyina.
Abitabiriye ibi birori baryohewe barahaguruka barabyina.

Uwitwa Bosco ati: “ni ubwa mbere ibirori nk’ibi bibaye muri Musanze tukanezerwa cyane. Tuboneyeho gushimira abashinzwe umutekano nk’ingabo na police bagize uruhare mu kubohora igihugu. N’ibi birori tubikesha umutekano”.

Uwitwa Eric we ati: “Ni agahebuzo kuba Impala zifuje kudutaramira kuri uyu munsi wo kwibohora”.

Ubuyobozi bw’akabari La Colombe Bar buvuga ko atari ubwa mbere buzanira iyi Orchestre Abanyamusanze kuko ari inshuro ya kabiri.

Abitabiriye ibi birori ni uku babyinaga.
Abitabiriye ibi birori ni uku babyinaga.

Dudabumuremyi Jean Claude, umuyobozi w’aka kabari ati: “Twifuje ko twakishimira ukwibohora twagezeho turi kumwe n’Impala none byagenze neza. Ni ubwa kabiri bagera hano kandi bizanakomeza kuko dufitanye amasezerano yo kuza hano byibura kabiri mu kwezi”.

Abacuranzi bamenyekanye mu Mpala nka Mimi La Rose, Alexandra, Marceline n’abandi, ndetse n’abashyashya ariko bashoboye kugendera kuri gahunda y’Impala nka Munyanshoza Dieudonne nibo bafatanyije muri iki gitaramo cyaberaga mu kabari kazwi nka La Colombe Bar.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka