Nyanza: Abanyekongo bizihije umunsi w’ubwigenge bw’igihugu cyabo

Abanyekongo baba mu bice bitandukanye by’akarere ka Nyanza bifatanyije n’inshuti zabo mu kwizihiza umunsi igihugu cyabo cyahoze cyitwa Zaire ubu kikaba ari Repubulika iharanira Demokarasi ya congo cyaboneyeho ubwigenge tariki 30/06/1960.

Ibyo birori by’isabukuru y’imyaka 53 igihugu cyabo kimaze kibonye ubwigenge byabaye ku mugoroba wa tariki 30/06/2013 muri Motel Inyambo iri rwagati mu mujyi wa Nyanza bararya baranywa ndetse babyina na zimwe mu ndirimbo z’iwabo zakanyujijeho mu gihe cyo hambere.

Abo Banyekongo byari ubwa mbere bizihije iyo sabukuru y’ubwigenge bw’igihugu cyabo kuko indi myaka yose yashize babitekerezaga ariko ntibashobore kubishyira mu bikorwa; nk’uko Abed Mussa Gabriel ubahagarariye mu karere ka Nyanza abyemeza.

Indirimbo zo muri Congo bazibyinnye biratinda.
Indirimbo zo muri Congo bazibyinnye biratinda.

Avuga ko batari bagashoboye gushyira hamwe ngo bitegurire ibirori nk’ibyo bifite ibusobanuro bunini ku mibereho bwite yabo ndetse n’iy’igihugu cyabo bavukiyemo.

Mu mvugo y’ibyishimo byinshi banashimiye ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwemeye kubaha uruhushya rubemerera guhura bakizihiza umunsi w’ubwigenge bw’igihugu cyabo cya Congo.

Buri Munyekongo uba mu karere ka Nyanza yitanze akurikije uko yifite maze ngo bahuriza hamwe amafaranga yose bayabyazamo uwo munsi mukuru.

Ibirori byari injyanamuntu

Mu bandi babashije kuboneka muri ibyo birori by’umunsi w’ubwingenge bwa RDC ni Abanyarwanda b’inshuti z’Abanyekongo n’abandi baba mu karere ka Nyanza ariko baraturutse mu bindi bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.

Ibirori byari bigeze aho biryoshye.
Ibirori byari bigeze aho biryoshye.

Bavuze ko batifuje kugira umuntu wese babihezamo ngo kuko mu Rwanda bahagiriye umugisha w’uburyo butandukanye.

Abanyekongo batuye mu karere ka Nyanza bagize ubutumwa bageza kuri bagenzi babo bari hirya no hino ku isi babasaba guharanira kubaho neza kandi ntawe babangamiye.

Ku birebana n’imibereho bafite mu Rwanda bagaragaje ko imeze neza kimwe n’iy’abandi Banyarwanda bose. Bati: “Umutekano tuwucungirwa kimwe n’Abanyarwanda turasangira tugasabana byongeye tugahana n’abageni”.

Ngo ibyo Abanyekongo bari mu Rwanda bibereka ko bari mu gihugu kigendera ku mategeko kandi cyubahiriza uburenganzira bwa muntu bwo kuba yaba aho ashaka nta rindi vangura akorewe.

Inshuti zabo nazo zakanyujijeho.
Inshuti zabo nazo zakanyujijeho.

Abanyekongo baba mu karere ka Nyanza bageze kuri 30 nk’uko icyegeranyo bikoreye bo ubwabo kibivuga.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

yayayayaya abo batuye iruhande yajye nabana beza bose bakora salom oliver mbonye mz dieu donne uwunyuka

marira yanditse ku itariki ya: 5-07-2013  →  Musubize

benewacu barakoze guhurirahame bazabikomeze .kandi duharanira amahoro iwacu

Ndizeye yanditse ku itariki ya: 4-07-2013  →  Musubize

abanyekongo na bana beza peeeeeee.babuze gusa umutekano iwabo ndifuza kuba umukongomni

ALIAS yanditse ku itariki ya: 3-07-2013  →  Musubize

NIbwiza kuwubahiriza kubera Lumumba ni ntwari

mboneza haile yanditse ku itariki ya: 2-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka