Chorale de Kigali yateguye igitaramo yise « special concert for classic music»

Chorale de Kigali yateguye igitaramo yise “Special Concert for Classic Music” kizaba ku cyumweru tariki 28/07/2013 muri Hotel Novotel mu mugi wa Kigali guhera ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h).

Amakuru atangazwa na Alexis Nizeyimana, umuyobozi wa Chorale de Kigali ni uko imyiteguro igeze kure kandi bakaba bishimiye kuba barateguriye abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana muri rusange n’abakunzi babo by’umwihariko igitaramo kizabafasha kurushaho kumva urukundo n’ibyiza biva ku Mana.

Alexis yakomeje avuga ko iki gitaramo ari kimwe mu bitaramo by’umwihariko bateguriye abakunzi b’indirimbo za Gospel cyane cyane abakunda music classic. Ni gahunda izakomeza kuko bazagera hirya no hino mu ntara z’igihugu ndetse no hanze yacyo bageza ku bakunzi b’indirimbo zabo alubumu yabo ya 12 baherutse gushyira hanze yitwa “Mutima wanjye uragukereye”.

Muri iki gitaramo bazaririmba indirimbo zirenga 14 mu buryo bw’umwimerere (Live) aho kwinjira bizaba ari amafaranga 5000.

Chorale de Kigali.
Chorale de Kigali.

Chorale de Kigali yatangiye mu mwaka wa 1966 itangizwa n’abagabo bari abahanga muri muzika, ari na bo bashyize indirimbo nyarwanda bwa mbere mu manota.

Abo ni Iyamuremye Solve na Muswayire Paulin wari Umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Iyi Korali yabonye ubuzima gatozi mu mwaka wa 1986, buvugururwa tariki ya 30 Mata 2012.

Chorale de Kigali ni imwe mu makorali amaze igihe ndetse ikaba ari imwe mu makorali make makuru yo muri Kiliziya Gaturika. Ni korali izwiho ubuhanga mu kugorora amajwi ndetse no kugira indirimbo nziza cyane kandi zikundwa na benshi. Isanzwe ikorera imyitozo y’amajwi no kuririmba kuri Saint Paul mu mugi wa Kigali.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

ndashimyecyane
kukobarambayebaraberwa

mwine amoni yanditse ku itariki ya: 3-06-2020  →  Musubize

muraho neza ? turabakunda cyane kd turabashyigikiye njyewe rwose ndabemera pee . Ese umuntu ashaka kuririmba muri de Kigali yabigeraho ate?

Harerimana j claude yanditse ku itariki ya: 12-10-2017  →  Musubize

Indirimbo za Chorale de Kigali ndazikunda cyane,twifuza ko iyi chorale yazajya isusurutsa n’andiMapaluwasi yose ya mu Rwanda, murakoze

dushimire jean yanditse ku itariki ya: 2-07-2016  →  Musubize

Reka nkosore umwanditsi w’iyi nkuru ku izina ry’umwe mu bashinze chorale ya Kigali. Yitwa MUSWAHILI Paulin. Murakoze.

Pravda Mfurankunda yanditse ku itariki ya: 20-07-2013  →  Musubize

Murakoze cyane kutugezaho iyo nkuru. Chorale de Kigali nanjye ndayikunda cyane. Nzaba mpari cyane. Ntibazibagirwe Mushumba ushagawe.

John yanditse ku itariki ya: 17-07-2013  →  Musubize

nzaba mpari simperuka indirimbo z’ibihogere!

Gatanazi yanditse ku itariki ya: 16-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka