Kuri uyu wa gatandatu, muri Afurika y’Epfo haraba ikirori Nyarwanda

Abanyarwanda barimo uwitwa Emmy Kul Kid na Empress Claudine bafatanyije na bagenzi babo, bateguye igitaramo bise “Ikirori Nyarwanda” kizabera mu gihugu cya Afurika y’Apfo kuri uyu wa gatandatu tariki 06/07/2013.

Iki gitaramo kizabera mu muji wa Cape Town ahitwa Maitland Hall kizagaragaramo abahanzi nyarwanda banyuranye baba muri Afurika y’Epfo mu rwego rwo kwiyibutsa iby’iwabo.

Ikirori Nyarwanda cyatumiwemo n'abandi bahanzi baturuka mu bindi bihugu.
Ikirori Nyarwanda cyatumiwemo n’abandi bahanzi baturuka mu bindi bihugu.

Princess Emmeline Kaze umuhanzi akaba n’umwe mu banyarwanda bateguye bakazanitabira iki gitaramo yagize ati: “Iyi show yateguwe bitewe n’uko Abanyarwanda benshi bajya bumva ko turi abahanzi ariko ntibabashe kubona ibikorwa byacu niho batangiriye badusaba yuko twagira icyo dukora tukabereka ibihangano byacu.

Nibwo abaraperikazi Emmy Kul Kid na Empress Claudine bahisemo gutegura iki gitaramo mu buryo bwo gushimisha abantu ariko baza gusanga y’uko byaba akarusho bakubiyemo injyana zitandukanye kugira ngo buri wese abashe kwizihirwa n’izo akunda...”.

Emmy Kul Kid.
Emmy Kul Kid.

Emmy yakomeje agira ati: “... muri izo njyana bahisemo: Hip hop, RnB injyana zigezweho kandi zashimisha benshi mu rubyiruko, Gospel ku bakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana cyane cyane, na Karahanyuze izakorwa n’umuhungu wa Mpakanyaga Abdul akaba azabibutsa indirimbo zashimishaga abakuze cyane cyane...”.

Iki kirori kizatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00) aho kwinjira bizaba ari amafaranga akoreshwayo 50 (R50) ku muntu umwe naho k’uherekejwe (couple) bikaba R80. Mu myanya y’icyubahiro ni akarusho kuko ari ukwishyura R100 ugahabwa brochet n’icyo kunywa.

Empress Claudine.
Empress Claudine.

Claudine na Emmy bafite inzozi zo kuzageza umuziki nyarwanda mu mpera z’isi cyane cyane bahereye muri Afurika y’Epfo aho bateganya kuzajya bakomeza gutegura ibitaramo nk’iki ndetse bakaba banafite gahunda yo kuzajya banatumira abahanzi nyarwanda baba hirya no hino uhereye mu Rwanda.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka