Ubwo Tonzi yamurikaga alubumu ye yise « Izina ryiza » ku cyumweru tariki 04/11/2012 abari bahari bose bishimiye bidasubirwaho ibyahabereye.
Umuhanzi James Ruhumuriza uzwi ku izina rya King James, kuwa gatanu tariki 02/11/2012 yashyize hanze indirimbo ye itari iy’urukundo yise “Abubu”.
Umuryango wa Ally Soudy wasezeye ku nshuti n’abavandimwe kubera ko kuri uyu wa kabiri tariki 06/11/2012 bazerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho bagiye gutura.
Gakuba Alphonse aka Mr Ba wiga mu mwaka wa gatandatu w’ikoranabuhanga mu kigo cy’ ishuli ryisumbuye rya COSTE-Hanika mu karere ka Nyanza atangaza ko yibonamo kuzaba umuhanzi kurusha ibindi byose bijyanye n’ubuzima bwe bwa buri munsi.
Rumwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Burera rutangaza ko rwifitemo impano y’ubuhanzi bwo kuririmba, ariko bakagira imbogamizi yo kubura amafaranga yo kubafasha kuyigaragariza Abanyarwada.
Umuhanzi w’Umufaransa uririmba mu njyana ya Soul na R&B, Amel Bent, avuga ko atishimira kuba Umufaransa nubwo ari cyo gihugu yavukiyemo tariki 21/06/1985 ku babyeyi bafite inkomokoku ku gabane wa Afurika.
Kuwa gatandatu tariki 03/11/2012 itsinda Urban Boys rizataramira abakunzi babo kuri Sky Hotel naho ku cyumweru tariki 04/11/2012 bakazaba bari kuri Top Chef Nyabugogo. Iri tsinda rizaririmba indirimbo zakunzwe cyane nka Sipiriyani, Take it off, Gira icyo uvuga n’izindi nyinshi.
Umukobwa ufite inkomoko mu Rwanda wigeze kuba Nyampinga w’u Bufaransa mu mwaka wa 2000, Sonia Rolland ubu akaba ari umukinnyi w’amafilime akanerekana imideri yatangaje ko yiteguye kuza mu Rwanda vuba.
Nyuma y’iminsi mike Chris Brown ashwanye na Karrueche yasanze agomba kumufasha uko ashoboye kose niko kumuha akazi ko kujya amwambika.
Umuhanzi Kamichi umaze imyaka itari mike muri muzika aratangaza ko agiye gukora indirimbo y’Imana ya mbere izaba yitwa ‘‘Izabayo’’. Iyo ndirimbo izaba ari iyo gushimira Imana ibyiza byose ihora imugirira.
Abahanzi Nirere Shanel, Christian na Samuel nibo begukanye buruse yo kwiga muzika nyuma y’amahugurwa (workshop) bahabwaga na Jacques-Greg Belo baturutse muri Goethe Institute.
Imodoka y’ivatiri yari itwaye umuhanzi Bertrand Ndayishimiye “Bull Dogg” na bagenzi be bari kumwe bava mu gitaramo bakoreye mu karere ka Rusizi, yarenze umuhanda ubwo bari bavuye mu gitaramo bakoreye mu karere ka Rusizi, mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 29/10/2012.
Mohogany Jones uyobotse itsinda riturutse muri Leta zunze ubumwe z’Amerika riri mu bikorwa by’iserukiramuco mu Rwanda, aratangaza ko abahanzi Nyarwanda badakwiye gutandukanya n’umwimerere wabo, bagaharanira ibiteza igihugu cyabo imbere.
Abdou Rutabeshya uzwi nka “Pappy Packson” w’imyaka 22, afungiwe kuri Station ya Polisi ya Busasamana, azira kuriganya abaturage n’abanyeshuli amafaranga, ababeshya ko abazanira abahanzi Nyarwanda banyuranye ariko birangira ababuze.
Umuhanzi Alpha Rwirangira wamenyekanye cyane kubera kwegukana intsinzi mu marushanwa ya Tusker Project Fame, ubu akaba asigaye abarizwa muri Amerika aho ari kwiga, aratangaza ko azaza mu Rwanda kuhakorera igitaramo cya Noheli.
Mu myiteguro yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango wa FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe, hanateguwe indirimbo zivuga ibigwi by’uwo muryango.
Umuhanzi P. Diddy wo muri Amerika yakoze impanuka tariki 24/10/2012 imodoka ye yo mu bwoko bwa Cadillac Escalade yagonganye n’indi modoka yo mu bwoko bwa Lexus RX irangirika cyane.
Abagize orchestre yitwa The Rolling Stones yo mu Bwongereza kuri uyu wa kane tariki 25/10/2012 barakora igitaramo kigufi gitegura isabukuru y’imyaka 50 bamaze bari kumwe. Igitaramo cyirabera i Paris mu bufaransa, kwinjira ni amadolari 19 y’amerika.
Kuri uyu wa gatandatu no ku cyumweru (tariki 27-28/10/2012), umuhanzi Kamichi aramurikira abakunzi be indirimbo ye “Byacitse” mu gitaramo cyiswe “Byacitse Concert”.
Umuhanzi Mani Martin umaze kugaragaza ubuhanga buhambaye muri muzika, agiye kwitabira iserukiramuco (festival) mu gihugu cya Zanzibar mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2013.
Kuwa gatanu tariki 26/10/2012, mu ishuri ryisumbuye ryitwa Glory Secondary School riri ahahoze ULK mu gishanga hazabera igitaramo cyo gushima Imana ibyiza yabakoreye no mu rwego rwo gusezeranaho kubera umwaka urangiye.
Joy Kamikazi, Umunyarwandakazi wiga kaminuza mu Buhinde, yinjiye muri muzika ku ndirimbo ye ya mbere yise “Nyakira” yakozwe na Producer Bruce, Umunyarwanda nawe wiga mu Buhinde.
Ku cyumweru gitaha tariki 28/10/2012 kuri Sport View Hotel hazabera igitaramo cya Rehoboth Ministries yise “Praise and worship explosion” guhera saa cyenda z’amanywa kugeza saa mbiri za nijoro.
Igitaramo Beer Fest kiba kuri uyu wa gatandatu tariki 20/10/2012 kirabera i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha (Expo-Ground). Kwinjira ni amafaranga 10000 ariko abagura amatike mbere baratanga 8000 gusa.
Umkinnyi wa filime, Sylvia Kristel, wamenyekanye cyane ku izina rya Emmanuelle yitabye Imana mu ijoro rishyira tariki 18/10/2012 ku myaka 60 y’amavuko azize indwara ya kanseri yo mu muhogo.
Iyaremye Yves utuye mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Burera atangaza ko afite intumbero yo guteza imbere Sinema yo mu Rwanda cyane cyane afasha abantu baturuka hanze y’umujyi wa Kigali bafite impano mu bya sinema.
Nyuma y’igitaramo King James yagiriye mu Bubiligi tariki 13/10/2012 kikagenda neza cyane, azataramira i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa gatanu tariki 19/10/2012.
Abasore Rwamucyo Walter na Patrick Habiyambere bagize RWD Contact Group bari mu myiteguro yo kumurika filime documentaire bakoze yitwa “If I knew” izajya hanze mu mu mpera z’ukwezi kwa Ugushyingo 2012.
Muri gahunda ya Friday Gospel Night muri Contact Restaurant kuri uyu wa gatanu tariki 19/10/2012 hazataramira Theo Bosebabireba ari kumwe na mugenzi we Venuste Mugabo.
Umusore witwa Niyibizi Bonaventure w’imyaka 26 y’amavuko ubu ni umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana nyuma yokuvuka akamara imyaka 22 atavuga.