Jozy yibarutse umwana w’umuhungu mu mpera z’iki cyumweru gishize

Umuhanzikazi Jozy yibarutse umwana w’umuhungu kuwa gatanu tariki 12/07/2013, ku munsi yari yarabwiwe na muganga. Amakuru dukesha abantu ba hafi ni uko uyu muhanzikazi yibarutse neza gusa akaba akinaniwe ariko bitari cyane.

Jozy aherutse gushyira hanze indirimbo “Toi mon petit bebe” yahimbiye umwana we yiteguraga kwibaruka amubwira ko amwishimiye cyane kandi ko azamukunda bidasubirwaho.

Yamubwiraga ko azamwigisha ubuzima kandi ko ari ntacyo azamuburana n’ibindi byinshi. Iyi ndirimbo kandi yanayituye abakobwa bose babyara batarashaka mu rwego rwo kubihanganisha no kubahumuriza mu bigeragezo bahura nabyo muri ubwo buzima.

Jozy yamenyekanye cyane mu ruhando rwa muzika kubera ijwi rye ryiza cyane n’uburyo ari umuhanga mu kuririmba, kubyina no guhimba indirimbo ziryoheye amatwi ibi bikaba bituma abahanzi banyuranye bamaze kumenyekana baba bifuza gukorana nawe indirimbo.

Ni umwe mubahanzi bake bazi kuririmba umuziki w’umwimerere. Yamenyekanye cyane mu gihe gito kubera ubuhanga bwe. Ataramara umwaka muri muzika, Jozy yabaye umwe mubahanzi batsinze amarushanwa ya Talent detection yategurwaga na Gaston Rurangwa uzwi ku izina rya Skizzy ndetse bidatinze ashyirwa mu bahanzi 20 bahataniraga PGGSS umwaka ushize, ibi bikaba ari ibintu bitari bikunze kubaho kubahanzi bakiri bashya.

Zimwe mu ndirimbo ze ni “Ndagarutse” yakoranye na King James, “Nizere nde?” yakoranye na Paccy, “Nyemera”, “Salax Awards” yakoranye na Kim Kizito, “Njye nawe” n’izindi.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nibyiza ko yateguriye umwana we neza, iyo mpano ya maman we ibona bacye cyene.
gusa ntibizarangirire mu magambo azabishyire no mu bikorwa.
God Bless You Jozy

Murenzi Pascal yanditse ku itariki ya: 18-07-2013  →  Musubize

Jye ndabona icyo wakoze ari uku markettinga uwo mubyeyi utagira umugabo! Gusa wenda nabyo ni byiza bitewe n’ impamvu yaguteye kwandika iyi nkuru, ariko icyo twitegaga kuri development ya title watanze rwose si cyo tubonye.

Byaba byiza ubutaha ukosoye ako kantu! Merci!

alias yanditse ku itariki ya: 17-07-2013  →  Musubize

Uwo mubyeyi niyonkwe , ko mutatubwiye se w’umwna?

Ndekwe yanditse ku itariki ya: 17-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka