Oklahoma City izakira “Ndi uw’i Kigali Tour” ku bufatanye bwa Press One na ELE Rwanda

Ku bufatanye bwa ELE Rwanda na Press One, tariki 02-03/08/2013, muri Oklahoma City hazabera igitaramo kizwi ku izina rya “Ndi uw’i Kigali Tour” cy’abahanzi Ngabo Meddy, The Ben na K8 Kavuyo kuri ubu babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iki gitaramo kizaba nyuma y’ibiganiro binyuranye ku kwihangira imirimo (Entrepreneurship Summit) bitegurwa na ELE Rwanda (Emerging Leaders and Entrepreneurs of Rwanda) igizwe n’abanyeshuri biga ndetse n’abize muri Oklahoma University n’ahandi muri Amerika ku bufatanye na Leta y’u Rwanda ku nkunga ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Amakuru dukesha Yves Iradukunda, umuyobozi akaba ari nawe washinze ELE Rwanda, ni uko aba bahanzi Meddy, The Ben na Kavuyo bazataramira abakunzi babo bazaba baje muri ibi biganiro bakabasha kongera kuryoherwa n’impano idasanzwe irangwa kuri aba bahanzi babarizwa muri Press One kandi bakanabasha guhabwa inyigisho izabafasha mu buzima bwabo buri imbere.

Umuyobozi wa ELE Rwanda yongeyeho kandi ko by’umwihariko uku gutumira aba bahanzi ari uburyo bwo kurushaho gukorana n’urubyiruko rw’abahanzi mu kwiteza imbere mu buhanzi bwabo kuko ngo ELE Rwanda mubo izafasha harimo abahanzi.

Ibiganiro bizitabirwa n’abahanzi Meddy, The Ben na Kavuyo bo muri Press One, bizaba bigamije kurushaho gushishikariza urubyiruko ruba USA n’abandi bazabyitabira, kurushaho kwishakamo ibisubizo bihangira imirimo, aho gutekereza ko nyuma y’amasomo bazasaba akazi ahubwo bige uburyo bo bagahanga.

Muri iyi “Entrepreneurship Summit” kandi hazaba hari inzobere zitandukanye zizaganiriza urubyiruko mu biganiro bitandukanye byateguwe na ELE Rwanda. Hazaba kandi hari abayobozi nka Ambassaderi w’u Rwanda muri Amerika, ndetse na Guverineri wungirije wa Leta ya Oklahoma. Abanyeshuri bagera ku 150 bazaturuka muri Leta zitandukanye bahurire muri Oklahoma City nk’uko byateguwe na ELE Rwanda.

Mu biganiro baheruka gukorera ino mu Rwanda mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nyakanga, Iradukunda yadutangarije ko abahanzi bazajya bakora neza umushinga wabo bagaragaza uburyo bakunguka baramutse batewe inkunga ndetse n’akamaro bizagirira u Rwanda muri rusange nabo ubwabo by’umwihariko, ko ELE Rwanda izabafasha.

Abahanzi basusurukije urubyiruko muri ibyo biganiro biheruka mu Rwanda ni Christopher, Kamichi na Babra.

Ibi biganiro byari mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko guhanga udushya (Creativity and Innovation Camp) yabereye muri IPRC Kicukiro ahahoze hitwa ETO Kicukiro aho abanyeshuri bagera kuri 35 bahuguriwe ku bijyanye na “Wireless Technologies” barangiza bakoze imishinga bifuza gukomeza igahinduka ubucuruzi mu rwego rwo kwiteza imbere.

ELE Rwanda irakangurira urubyiruko rwose rw’u Rwanda rubarizwa muri Amerika ndetse n’ahandi hamwe n’urundi rubyiruko rutandukanye kwitabira ibi biganiro kuko bazahigira byinshi kandi bakanidagadurana n’abahanzi bakunzwe cyane kandi bafite impano.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka