Auddy na Jody bakoranye indirimbo bayitura abakundana

Umuhanzi Auddy Kelly aherutse gushyira hanze indirimbo « Sinzagutererana » yakoranye na Jody nyuma y’uko ngo bakomeje kuvugwaho urukundo hagati yabo.

Auddy Kelly ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo, yadutangarije ko bahisemo gukorana iyi ndirimbo mu rwego rwo kugira ngo bayiture abakundana bose kandi babasaba kubana mu ishavu no mu byishimo hatagize utererana undi.

Auddy Kelly yagize ati : « …iyi ndirimbo twayikoreye abari mu rukundo bose ngo bazabane mu ishavu no mu mu byishimo ntihazagire utererana undi ahubwo urukundo rwabo rurusheho gukomera».

Auddy ft Jody.
Auddy ft Jody.

Twifuje kumenya byimbitse ku rukundo amaze iminsi avugwaho we na Jody adusubiza ko ntacyo batangaza ku rukundo bakundana gusa atubwira ko iyi ndirimbo bayikoze babitewe n’uko abantu bakomeje kubavugaho urukundo.

Yagize ati : «…nyuma yo kumva amagambo menshi ngo ndi mu rukundo na Jody byatumye twerekeza studio dukorana indirimbo… n’ubwo twakoranye indirimbo ntacyo twatangaza kubijyanye n’urukundo dukundana… ».

Auddy kandi yakomeje adutangariza ko afite imishinga myinshi ya muzika mu rwego rwo kurushaho gushimisha abakunzi be ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.

Auddy Kelly ni umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba ndetse n’ijwi ryiza cyane. Asanzwe akora injyana gakondo mu ndirimbo ze akaba kandi ari mu kazi kajyanye no gutegurira abakunzi be alubumu.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ok,gukundanakwabo,ntacyobitwaye
gusa,kubivuga sibyi kukohanza
ntibyoroshye isyarini.....se.
ibihe byiza.

Elias yanditse ku itariki ya: 27-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka