KigaliUp Festival 2013 yagarutse ku nshuro yayo ya gatatu

KigaliUp Festival ku nshuro yayo ya gatatu iraba kuva tariki 13-14/07/2013 kuri stade Amahoro i Remera ikaba izanye udushya twinshi; nk’uko abayitegura babidutangarije.

Abahanzi nka Habib Koite na Bamada bavuye muri Mali, Mala wavuye muri Kenya, Joey Blake muri Amerika, Tony Osanah muri Argentine, Lion Stony w’i Burundi na Nicole Musoni Umunyarwanda uba muri Canada nibo bahanzi batumiwe kuva hanze y’u Rwanda.

Abahanzi nyarwanda bari muri iyi Festival harimo Jay Polly, Gaby, Nirere Shanel, Makanyaga, Ikobe, Safa Papy John, Mani Martin, Dream Boys, Rafiki, Liza Kamikazi, Riderman, Impala, Babu, Ras Kayaga, Blessed Sisters, Alarme Ministries, Urunana, Strong Voice, Sophie Nzayisenga, Patrick Nyamitari, Tolerance Musica, Koudou, Rehema n’abandi.

Ibi bitaramo bizamara iminsi ibiri itandukanye bitangira saa saba zo ku manywa kandi ngo haba haboneka icyo kunywa no kurya nk’uko izi Festival buri gihe ziba zimeze.

Kwinjira muri iyi Festival ni amafaranga ibihumbi bibiri ku munsi ariko uwishyuriye icyarimwe ibihumbi bitatu bimuhesha uburenganzira bwo kwinjira muri ibi bitaramo uko ari bibiri byose.

Abafite imyaka iri munsi y’icumi binjirira ubuntu kandi abantu bahagera mbere nabo bahawe amahirwe yo kwinjirira ubu. Muze dushyigikire abahanzi bacu.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka