Umuhanzikazi Grace Nakimera arataramira Abanyarwanda muri Posh

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 05/07/2013, umuhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda Grace Nakimera arataramira Abanyarwanda mu kabari kazwi ku izina rya Posh ahazwi nko ku cya Mitzing ugana i Kanombe ku Kibuga cy’indege.

Grace Nakimera yageze mu Rwanda kuri uyu wa kane mu masaha ya saa sita z’amanywa nk’uko twabitangarijwe na Dicson, umunyamakuru kuri contact FM akaba umwe mubateguye iki gitaramo.

Grace Nakimera yageze mu Rwanda.
Grace Nakimera yageze mu Rwanda.

Dicson yagize ati : ‘‘Grace yaje gutaramira Abanyarwanda, abifuza kuza kumureba bazamubona ejo kuwa gatanu kuri Posh ku cyamitsingi. Kwinjira ni 3000 na 5000 VIP kandi azaba ari kumwe na Two 4 Real bamwe baririmbye Imitobe…’’.

Tuganira n’umwe mubagize itsinda rya Two 4 Real uzwi nka Deejay Pius yadutangarije ko Grace Nakimera yifuje gutaramira Abanyarwanda ari kumwe na Two 4 Real nyuma yo kumva indirimbo yabo Imitobe kuko ngo yayikunze cyane.

Igitaramo cya Grace Nakimera.
Igitaramo cya Grace Nakimera.

Yakomeje anatubwira ko ngo bashobora no kuzakorana indirimbo, ibi bikaba biri mubyo Grace Nakimera yifuje akimara kumva iyi ndirimbo.

Iki gitaramo kiratangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba aho kwinjira ari amafaranga y’u Rwanda 3000 ahasanzwe na 5000 mu myanya y’icyubahiro.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka