Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nigeria (NFF) ryamaze gutangaza ko imikino ya gicuti izahuza u Rwanda na Nigeria mu baterengeje imyaka 17 izabera mu mujyi wa Calabar uherereye mu Majyepfo ya Nigeria.
Nyuma y’aho uwari umutoza wa APR FC, Ernie Brandts, arangirije amasezerano ye, iyo kipe yafashe icyemezo cyo kugarura Eric Nshimiyimana wahoze ari umutoza wayo wungirije akaza kwirukanwa muri 2011 ashinjwa gukoresha uburozi.
Ubwo Manchester United yakinaga ikanatsindwa na Everton mu mukino wabaye ku wa mbere tariki 20/8/2012, abari ku kibuga batangajwe no kubona izina ry’umukinnyi Anderson ryanditse ku mwenda we ryanditse nabi.
Umunya-Cameroun, Alexandre Dimitri Song Billong, yamaze kuva mu ikipe ya Arsenal yari amazemo imyaka irindwi yerekeza muri FC Barcelone aguzwe miliyoni 15 z’ama Pounds.
Nyuma y’ibiganiro hagati y’ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza n’abafana bakuru ba Rayon Sport bitwa ‘Imena’, hafashwe icyemezo ko muri Nzeri uyu mwaka wa 2012 Rayon Sports igomba gusubira ku nkomoko yayo i Nyanza, ikazajya inaterwa inkunga n’ako karere.
Isaie Songa na Mouhamed Mushimiyimana bakina mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya SEC bazerekeza mu Bubiligi gukora igeragezwa mu ikipe ya Royal Antwerp ku wa gatandatu tariki 18/08/2012.
José Mourinho utoza Real Madrid, asanga atagikwiye gukomeza kwitwa akazina “the special one” bivuze umuntu udasanzwe, ahubwo ko akwiye kwitwa “the only one” bisobanuye umuntu wihariye bitewe n’uko amateka yakoze nta wundi urayageraho.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, asanga ikipe ya Rayon Sports niramuka ije kuba mu karere ka Nyanza bizatuma iyi kipe igira imibereho myiza iturutse ku nkunga akarere kazayigenera.
Ikipe ya Machester United yamaze kugura rutahizamu w’Umunya-Chili, Angelo Henriquez. Kuwa kabiri tariki 14/8/2012 yakoze ibizamini by’ubuzima mu bitaro bya Bridgewater Hospital biherere mu mujyi wa Manchester.
Brazil ikomeje kubabara kubera kubura umudari wa zahabu mu mupira w’amaguru mu mikino Olympique, nyuma yo gutungurwa na Mexique ikayitsinda ibitego 2 kuri 1 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Wembley mu Bwongereza tariki 11/08/2012.
Ikipe y’u Rwanda y’abaterengeje imyaka 20 yasezerewe na Mali, mu rugamba rwo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika, itsinzwe ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura wabereye i Bamako ku wa Gatandatu tariki 11/8/2012.
Umukinnyi w’ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20, Tibingana Charles Mwesigye, ukina muri Uganda, yavuye muri Proline Academy yerekeza mu SC Victoria University.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20, Richard Tardy, yanejejwe no guhurira na Nirisarike Salomon i Bamako, aho ikipe y’u Rwanda igiye gukina umukino wo kwishyura na Mali, mu guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika umwaka utaha.
Ku rutonde rushyirwa ahagaragara buri kwezi n’Iishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku isi (FIFA), u Rwanda rwagumye ku mwanya wa 125 rwari ruriho mu kwezi gushize.
Nyuma y’aho ikipe y’igihugu ya Espagne U21 isezererewe rugikubita mu mikino Olympique, uwayitozaga Luis Milla yahise asezererwa asimburwa n’uwari usanzwe atoza ikipe ya Espagne y’abatarengeje imyaka 19, Julen Lopetegui.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 mu mupira w’Amaguru, Richard Tardy, afite icyizere cyo gusezerera Mali mu mukino wo kwishyura mu guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika, uzabera i Bamako ku cyumweru tariki 12/8/2012.
Uwahoze ari rutahizamu wa Police FC, Meddie Kagere, umaze igihe mu igeragezwa muri Afurika y’Epfo, nyuma ya Bidvest Wits, ubu arimo gukora igeragezwa mu ikipe yitwa AmaTuks ariko ngo ashobora kutayikinira nitamuha amafaranga ashaka.
Bamwe mu bakinnyi bakinira Isonga FC bagiye kugurishwa mu makipe makuru yo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda, kugira ngo haboneke umwanya wo kwakira abandi bana bakiri batoya bashaka kuzamuka mu mupira w’amaguru.
Igitego cya kabiri cy’u Rwanda cyatsinzwe na Patrick Umwungeri cyatumye u Rwanda U20 rutsinda Mali ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika wabereye kuri Stade ya Kigali ku cyumweru tariki 29/7/2012.
Kubera imvune, ba myugariro b’ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 Salomon Nirisarike na Faustin Usengimana ntabwo bazagaragara mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika uhuza u Rwanda na Mali kuri iki cyumweru tariki 29/07/2012.
Uwahoze ari rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Ukraine, Andriy Shevchenko, nyuma yo gusezera ku mupira w’amaguru yamaze gutangaza ko agiye gutangira ibijyanye na politiki.
Young Africans (Yanga) yegukanye igikombe cya CECAFA nyuma yo gutsinda Azam ibitego 2 ku busa mu mukino wa nyuma wabereye kuri Stade y’igihugu i Dar Es Salaam ku wa gatandatu tariki ya 28/7/2012.
Urugendo rwa APR FC muri ‘CECAFA Kagame Cup’ y’uyu mwaka rwarangiriye muri ½ cy’irangiza ku wa kane tariki 26/07/2012, ubwo yatsindwaga na Yanga igitego 1- 0.
Ikipe ya Etincilles yari imaze igihe idafite umutoza mukuru, yarangije kwemeza no kugirana amasezerano n’umutoza Bizumuremyi Radjab uzayitoza muri shampiyona itaha.
APR FC ifite ibikombe bitatu bya CECAFA Kagame Cup izakina na Yanga yatwaye igikombe giheruka ku wa kane tariki 26/7/2012, mu mukino wa ½ cy’irangiza uzabera kuri stade y’igihugu i Dar Es salaam muri Tanzania guhera saa cyenda za Kigali.
Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 (Rwanda U20) yatsinze iya Nigeria igitego kimwe ku busa mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa kabiri tariki 24/7/2012.
Ikipe ya Etincelles FC yarangije guhitamo abatoza babiri bagomba kuvamo umwe ugomba guhabwa inshingano zo gutoza iyi kipe muri shampiyona itaha; nk’uko bitangazwa na perezida w’iyo kipe.
APR FC ihagarariye u Rwanda muri CECAFA Kagame Cup ni yo kipe ya mbere yabonye itike yo gukina ½ cy’irangiza nyuma yo gusezerera URA yo muri Uganda iyitsinze ibitego 2 kuri 1 tariki 23/7/2012.
Kuri uyu wa mbere tariki 23/07/2012 guhera saa saba zo mu Rwanda, APR FC irakina umukino wa ¼ cy’irangiza na Uganda Revenue Authority (URA), imwe mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya CECAFA.
APR FC yaje kubona itike yo gukomeza muri kimwe cya kane cy’irushanwa rya CECAFA Kagame Cup aho izakina na URA, n’ubwo yari yatsinzwe na Young Africa ibitego Bibiri ku busa, mu mukino wabihuje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 20/07/2012.