Shevchenko yasezeye kuri ruhago none ngo agiye kujya mu bya Politiki

Uwahoze ari rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Ukraine, Andriy Shevchenko, nyuma yo gusezera ku mupira w’amaguru yamaze gutangaza ko agiye gutangira ibijyanye na politiki.

Nk’uko Shevchenko wakinnye muri Milan AC no muri Chelsea yabitangarije urubuga rwa interineti rw’ikipe ya Dynamo Kiev aheruka gukinamo, ngo ashobora kuzatungura benshi kuko imirimo azakora mu minsi mikeya iri imbere ari ntaho ihuriye n’umupira w’amagugu ahubwo ngo azahita ajya muri politiki.

Shevchenk ati “Birashoboka ko nzabatungura, ejo hazaza hanjye ntaho hahuriye n’umupira w’amaguru, ahubwo bifitanye isano ya hafi na politiki”.

Shevchenk w’imyaka 35 yasezeye mu ikipe y’igihugu ubwo ikipe ya Ukraine yari abereye Kapiteni yananirwaga kurenga icyiciro cy’amatsinda mu gikombe cy’Uburayi giheruka kubera muri Ukraine na Pologne muri Kamena uyu mwaka.

Andriy Shecchenko.
Andriy Shecchenko.

Shevchenko yirinze kuvuga niba ashobora kwinjira muri umwe mu mitwe ya politiki yo muri Ukraine cyangwa se akaba yashinga ishyaka rye bwite, dore ko muri icyo gihugu hateganyijwe amatora y’abadepite azaba mu Ukwakira uyu mwaka. Yavuze ko byose azabitangaza mu gihe cya vuba.

Shevchenko si we mu kinnyi wa mbere waba agiye muri Politiki ya Ukraine, kuko uwahoze ari umukinnyi w’igihangange muri Boxe Vitaly Klitschko, ubu ayobora ishyaka rya politiki ryo muri Ukarine ryitwa UDAR.

Shevchenko yatangiye gukina umupira mu ikipe ya Dynamo, nyuma yaje kujya muri Milan AC, icyo gihe aba umwe mu bakinnyi ba mbere bamenyekanye cyane ku mugabane w’Uburayi. Nyuma yeje kujya muri Chelsea gusa ho ntiyahagirira ibihe byiza, maze muri 2009 asubira muri Dynamo y’iwabo muri Ukraine.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka