Tardy yishimiye kubona Nirisarike i Bamako

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20, Richard Tardy, yanejejwe no guhurira na Nirisarike Salomon i Bamako, aho ikipe y’u Rwanda igiye gukina umukino wo kwishyura na Mali, mu guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika umwaka utaha.

Ibyishimo bya Tardy n’ikipe atoza byatewe n’uko Nirisarike Salomon yari yabujijwe n’ikipe akinira mu Bubiligi Royal Antwerp kuza gukinira u Rwanda kubera ko iyo kipe yateguraga imikino ya gicuti, ariko baza kwisubiraho bemera kurekura Nirisarike ku munota wa nyuma.

Nyuma yo kwemererwa kujya gukinira u Rwanda, myugairiro Nirisarike yahise yohererezwa itike y’indege na FERWAFA, ahita ava mu Bubiligi yerekeza i Bamako muri Mali.

Ikipe y’u Rwanda ikigera i Bamako ku wa gatatu tariki 08/08/2012, yahuriyeyo na Nirisarike kandi ngo yiteguye gukinira igihugu cye; nk’uko byatangajwe n’umutoza Richard Tardy.

Yagize ati: “Ni umukinnyi ufite ubushake n’ubushobozi bwo gukinira igihugu cye, ni nayo mpamvu ntahwemye gusaba ko aza gukinira ikipe y’igihugu. Nizera ko azadufasha cyane mu mukino wo kwishyura kuko ni umukinnyi ukomeye, ufite igihagararo kandi bizaba bikenewe cyane ku ikipe yacu, kuko ntekereza ko Mali izakina isatira cyane, bitandukanye n’uko yakinnye i Kigali”.

Nirisarike ni umukinnyi ubanza mu kibuga mu ikipe y’abatarengeje imyaka 20 ndetse no mu ikipe nkuru.

Nirisarike Salomon.
Nirisarike Salomon.

Ikipe y’u Rwanda ikigera i Bamako ku wa gatatu, yakoze imyitozo yoroheje kugira ngo abakinnyi barambure imitsi kandi banaruhuke nyuma y’urugendo rw’indege bakoze mu ijoro bigatuma batanasinzira, dore ko bahagurutse i Kigali saa munani na 45 z’igicuku.

Umutoza Tardy avuga ko nta myitozo idasanzwe bagiye gukorera muri Mali kuko iyo bakoreye mu Rwanda ihagije. Icyo bakora gusa ngo ni ukumenyera ikirere cya Bamako bakaniyibutsa bumwe mu buryo bazakoresha mu gutsinda Mali dore ko ngo ariyo ntego bose bafite.

Biteganyijwe ko ikipe ikora imyitozo ku wa kane no ku wa gatanu saa kumi z’umugoroba za Bamako ari nayo saha umukino uzaberaho ku cyumweru tariki 12/08/2012, bakaba bagomba kuruhuka ku wa gatandatu, bitegura umukino nyirizina.

U Rwanda rwatsinze Mali ibitego 2 kuri 1 mu mukino ubanza wabereye i Kigali. Tardy n’abasore be barasabwa kunganya gusa bagahita bajya mu cyiciro cya nyuma cyo gushaka itike yo kuzajya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Algeria umwaka utaha.

Mu cyiciro cya nyuma cyo gushaka iyo tike, ikipe izarokoka hagati y’u Rwanda na Mali izakina n’izarokoka hagati ya Zambia na Lesotho.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka